Amasomo tuzirikanaho: Iyim 16, 2-4.12-15; Z. 78 (77); Ef 4, 17.20-24; Yh 6, 24-35
Amasomo matagatifu Kiliziya idutegurira kuri iki Cyumweru cya 18 gisanzwe, araturarikira kunyurwa n’ibyiza Imana idukorera, tukemera Yezu Kristu duhabwa kandi tukemera guhinduka, tugaca ukubiri n’imibereho ya muntu w’igisazira, tugahinduka muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka, mu budakemwa no mu butungane nyakuri.
Ivanjili iratwereka imbaga y’abantu ishakisha Yezu utubura imigati abantu bakarya bagahaga. Yezu we akabasaba kumwemera no gukora badaharanira ibiribwa bishira, ahubwo bagaharanira ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka.
Yezu Kristu, arahamya ko Data ari We utanga umugati w’ukuri wo mu ijuru, kandi uwo mugati ukazanira isi ubugingo. Arerurira abantu ko ari We Mugati utanga ubugingo, ko umusanga wese atazasonza bibaho, n’umwemera wese ko atazagira inyota bibaho (Yh 6, 35).
Ni ukuri koko, Kristu ni Umugati w’ubuzima. Ni We Mugati muzima wamanutse mu ijuru ngo tugire ubuzima buzima buzira kuzima, ubuzima bw’iteka, ubuzima buhoraho ubuziraherezo, ubuzima tumukesha we Nzira y’Ukuri igeza ku Buzima. Umubiri wa Kristu duhabwa uturonkera ubugingo buhoraho, ukatubera n’umuti uturutsa uburozi twagaburiwe na shitani, igihe yashoraga Adamu na Eva mu cyaha, ikabagaburira imbuto y’agasuzuguro n’ubugomeramana, ikababwira iti “Nimwakire murye” na bo bakakira bakamira bunguri. Yezu wenyine ni we waje kuturutsa ubwo bumara bw’uburozi bw’icyaha twatamitswe na sekibi. Icyaha kiratwica, umubiri wa Kristu ukadusubiza ubuzima.
Yezu mu kudukiza icyo cyago, yemeye kwitanga ku bw’urukundo ruhebuje, aduha umubiri we, yemera kutwihaho ifunguro ritunga roho zacu, atwihaho umugati utanga ubugingo, aduhuriza ku meza matagatifu, ikimenyetso cy’ubumwe bw’abatagatifujwe. Ku ruhande rumwe, ikoresheje icyaha, sekibi iradutandukanya, ikadutandukanya; ku rundi ruhande, akoresheje umubiri we, Yezu aduhuriza ku meza amwe matagatifu, akaduhuriza mu bumwe, akatugira umwe muri we.
Iyi mbaga y’abantu twumvise mu Ivanjili ishakashaka Yezu, ntimushakira ikindi kitari ukubona imigati yo kwirira bagahaga. Yezu arabakebura, akabereka ko icyo atari cyo cy’ingezi. Aho ni ho bahera bakabaza Yezu uko bagenza ngo bakore ibyo Imana ishima, Yezu akabasubiza ko igikorwa Imana ishima ari uko bakwemera uwo yatumye.
Ukwemera ni ibango ngombwa mu buzima bw’umukristu, kuko ari ko gutuma dushobora gushinga imizi mu rukundo Yezu yadukunze akanaruduhamo itegeko, ngo dukundane natwe tumurebeyeho. Urwo rukundo kandi, ni rwo rudufasha kubana neza na bagenzi bacu, tukishimira gufatanya no gufashanya, tukishimira gusangira no gusaranganya, ntusange bamwe bagwa ivutu mu gihe abandi bagwa isari, mbese ugasanga nta rwikekwe mu bantu. Uko kubana neza na bose ni byo bitanga amahoro, umuntu akabaho mu bwisanzure, akagenda atububa, atihishahisha, yishimye, ntawe yishisha kandi ntawe umwishisha.
Ibyo rero ni byo bimuha kugira umutuzo muri we, agatekana mu mutima, agatura isengesho rye nta kidodo nta kirogoya, bityo agashobora kubwira Imana na Yo ikamubwira, agashobora kuyumva bikamuviramo no kuyumvira.
Kwemera Yezu Kristu ni inshingano ikomeye kuri twe abakiristu, twe twiyemeje kumukurikira no kumukurikiza, twe twiyemeje kumuhabwa no kumubera abahamya; twe twiyemeje kumukunda no kumukundisha abandi. Ni We buzima bwacu, ni We funguro rya roho zacu, ni We byishimo byacu, ni We soko y’umunezero wacu.
Mu isomo rya mbere, twabonye ukuntu Imana ikomeza kwita ku muryango wayo. Tumaze iminsi twumva ukuntu Imana yagiriye impuhwe umuryango wayo, ikawukura mu Misiri mu buretwa, ikawambutsa inyanja itukura ikoresheje ububasha bwayo, ikerekana ko ntawe ushobora kurogoya imigambi yayo, nyamara na n’ubu, abo bantu babonye ububasha bwayo bukomeye barakijujuta, berekana ko byari kuruta iyo bagwa mu Misiri aho kwicirwa n’inzara mu Butayu.
Kuri uyu mwijujuto wabo, Nyagasani mu rukundo n’impuhwe abahoranira, abinyujije kuri Musa, arabasezeranya ko batazicwa n’inzara, ahubwo ko bazajya babona ifunguro rya buri munsi, inyama n’imigati, bakarya bagahaga. Aha ni hamwe Yezu ahamya mu Ivanjili, ko atari Musa wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ari Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru.
Uhoraho ntatezuka ku isezerano rye. Koko ku mugoroba, mu ngando barimo, hadutse inkware zigwa ari nyinshi, na mu gitondo, igihe ikime cyeyukaga, babona utubuto twererana nk’urubura ku butaka, utwo tubuto twari umugati Uhoraho abahaye ngo barye. Uhoraho yakinguye ijuru, maze abarekurira manu yo kubagaburira, maze abaha umugati wo mu ijuru, umuntu ubwe ashobora kurya umugati w’Abamalayika.
Nyamara nubwo Uhoraho yakoze ibyo byose, umwijujuto n’umurengwe ntibitinda kugaragazwa n’uwo muryango nk’uko tuzakomeza kubyumva ejo, bati “turibuka amafi twariraga ubuntu mu Misiri, ibihaza, imyungu, hamwe n’ibitunguru by’ibibabi n’iby’ibijumba! Nta na kimwe tukibona muri byo, none ubuzima bwacu burakendera! Nta kintu turya uretse manu”. Ibi rero biragaragaza uburyo abantu kenshi baba ba Ntamunoza, ibyiza bakorerwa byose ntibibanyure, ntibabihe agaciro, ahubwo agatima kagahora karehareha.
Iri somo riratwigisha kunyurwa n’ibyiza Imana idukorera, ari ibyo tubona ndetse n’ibyo tutabonesha amaso yacu. Dufite inshingano zo gushimira Imana dukesha ibyiza byose. Indashima ntiyongerwa, kandi ubukristu budusaba kunyurwa. Kutanyurwa bituma duhorana ibyifuzo bisa n’inzozi, twajya no gusaba tugasaba ibitadufitiye akamaro.
Habayeho umuntu w’umukene wari utunzwe no kwikorera imizigo y’abandi ngo abone uko abaho, bakamwita Umudeyideyi. Umunsi umwe umutwaro wamuvunnye kandi ashonje, yaratuye araruhuka yiryamira munsi y’igiti maze arahondobera agatotsi karamufata. Yaje kurota, abona umugabo amubwira ati “numvise amaganya yawe n’ubukene bwawe, none nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha”. Umugabo yihuse yahise avuga ati “rwose Nyagasani ntiriwe nsaba byinshi, uwampa ngo icyo nzajya nkoraho cyose kijye gihinduka zahabu”. Ako kanya icyifuzo cye kirakirwa, maze icyo akozeho cyose, uhereye ku ngata yari yikoreje kigahinduka zahabu (ingata, ikijumba, umwenda, amafaranga,..) biramuyobera arahangayika cyane, inzara imwicana ya zahabu, asigara atakamba ngo yemere atungwe na ducye twe, ngo yisubirire uko yari ameze. Byageze aho arakanguka asanga kwari ukurota. Maze ariruhutsa arishima cyene kuko asanze byari inzozi. Ni uko ashimira Imana, ati “Ndagushimira Mana, kuko byose utabigize zahabu!”
Bavandimwe, kunyurwa n’abo turi bo n’uko tubayeho biragora ariko ni ngombwa. Buri wese mu rwego rwe, agira ibyo asonzera n’ibyo ararikira, yibwira ko ari byo byamuha kubaho neza, nyamara igihe cyose udatunze Nyir’ubutunzi mu mutima wawe, uzahora uhangayikiye ibidafite agaciro, nunagwiza ibintu bikugire umucakara, bikuyobore; aho kugira ngo bigutunge ubeho, byo uzabitunga biheho wowe upfe nabi, bikugire ingaruzwamuheto, bikwibagize Imana, bikubere ibigirwamana.
Yezu watwihayeho ifunguro, Umugati muzima utubeshaho, atubere isoko y’ibyishimo n’umunezero. Ntashimishwa n’uko twihererana ibyo byiza, ahubwo yishimira ko tubisangiza abandi, umuntu ntabe nyamwigendaho ngo yihugireho wenyine nka wa wundi “wicara mu gacucu n’agacuma akagira ngo hirya ntibicika”.
Mu isomo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu arabuza Abanyefezi kongera kugenza nk’abatazi Imana. Abanyefezi b’uyu munsi ni twebwe. Turasabwa guhinduka tugaca ukubiri n’imibereho ya muntu w’igisazira, tugahinduka muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka, mu budakemwa no mu butungane nyakuri.
Bavandimwe, dusabe Imana ingabire yo gukomera ku mategeko y’Imana, kunyurwa n’ugushaka kwayo, kwishimira gutungwa na Yo ubwayo no kutanyuranya n’ugushaka kwayo. Ibyiza byose dukesha ubuntu bw’Imana, bitubere impamvu yo kuyikunda no kuyikundira. Urukundo tuyifitiye turugaragarize mu buryo tubanira abavandimwe bacu, n’uburyo twihatira kunoza inshingano zacu.
Twiragize Bikira Mariya wanyuzwe n’ugushaka kw’Imana, agashimishwa no gukora ugushaka kwayo, adutoze kudahusha muri uwo murongo.
Padiri François NSHIMIYIMANA