Amasomo: Iz 50, 5-9a; Zab 116(114-115), 1-9; Yak 2, 14-18; Mk 8, 27-35
“Guhara ubugingo bwacu kubera Yezu n’Inkuru nziza ni byo bidukiza”
Bavandimwe, amasomo yo kuri iki cyumweru araduhamagarira gutera intambwe mu rugendo rwo gukurikira Yezu. Tukava mu kivunge ndetse no mu bisanzwe, buri wese akagira ubuhamya bwe mu mubano we na Yezu, akavuga uwo azi kandi bahuye.
Yezu mu Ivanjili twumvise abaza abigishwa be uko abantu bamuvuga, twumvise ibisubizo bitandukanye batanze, nyuma yarahindukiye abaza abo yitoreye uko nabo bamubona. Petero yatanze igisubizo cyiza abwirijwe na Roho Mutagatifu ati: “Uri Kristu” bivuga ngo “uri Umukiza”, “uri Uwasizwe”, “uri Intore y’Imana”.
Ese kuri njye, kuri wowe, kuri twebwe twese nk’ikoraniro, Yezu ni nde? Aha kandi si ukubangukirwa na ya gatigisimu twatojwe tukayifata mu mutwe tukiri bato, maze ngo abayibuka babe basubiramo ibyo batojwe. Ni igisubizo kigomba guhura n’ubuzima tubamo. Ibi kandi tukabifashwamo n’isomo ryo mu ibaruwa ya Yakobo mutagatifu aho atubwira ko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye. Ukwemera ko mu mutwe ni nka bwa bwenge buheze mu nda aka wa mugani w’abanyarwanda. Ni kwa kwemera dushobora gutangaza nka Petero, ariko haba hataraca akanya tukaba dutangiye kwigerezaho ducyaha Imana ngo nisigeho ibyo igambiriye ntibishoboka, mu kandi kanya tukaba tukaba turayihakanye. Intumwa Yakobo aratwibutsa ijambo rikomeye, ati: ukwemera kutagira ibikorwa kwarapfuye. Nibyo koko: ubwo buhanga se twaba tuzi, izo ngabire twaba twarahawe, urwo rukundo rwagombye kuturanga, niba tubipfanye cyangwa umuvandimwe akadupfana byaba bimaze iki? Kuba se tuzi ko Imana ibaho, byaba bitumariye iki nyine ko na Shitani ibizi? Kumenya ko amasakaramentu ari arindwi, ko penetensiya ibabarira ibyaha ariko ntajya nyihabwa ndetse nteganya kutazayihabwa; kuba nzi ko Ukaristiya ari ifunguro rya roho ariko nyirebera kure, n’ibindi byiza Imana yaduhaye byatumarira iki niba tutareka ngo bituvugurure? Inzira rero ituma ukwemera kudahera gusa mu bwenge tuzi ahubwo kukadutunga, kukaturemarema, ni ugukurikira Yezu, tugahura na we, ni ukwemera guheka umusaraba.
Bavandimwe, nyuma y’aho Petero asubirije ko Yezu ari Kristu, bivuga “Uwasizwe n’Imana/ Uwasizwe n’Imana”; Yezu yatangiye kubasobanurira uko ubwo butore bwe buteye, ko agomba kuzanyura inzira y’umusaraba. Petero yumva ntibijyanye na mba, ntibihura n’uko we kimwe n’abandi bayahudi bumvaga umukiza bari bategereje. Ati: rwose sigaho Nyagasani, ibyo uvuga si ibyawe. Mu yandi magambo, Petero yabwiraga Yezu ati: erega si ibyo tugutezeho!
Nuko Yezu amuhindukirana bwangu amwirukanamo iyo roho mbi. Agira ati ‹‹hoshi, mva iruhande Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu! ›› Ni bwo Yezu akomeje ababwira ko ushaka kuba uwe wese, agomba kwemera gukurikira iyo nzira y’ububabare. Koko rero ushaka kumukurikira agomba kwiyibagirwa ubwe. Agaheka umusaraba we. Maze akamukurikira. ‹‹Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera We n’Inkuru Nziza, azabukiza.›› Ngiyo inzira y’ikuzwa rya Yezu. Ngiyo inzira y’ikuzo nyaryo Yezu yereka none abashaka kumukurikira ngo basangire na we Umurage w’iteka. Ngiyo inzira Yezu aje kuduhishurira none. Maze ku bw’ububasha bwe, urukundo rwe rudukurure, tumukurikire twishimiye gusangira na we akabisi n’agahiye. Twiteguye gusangira na we gupfa no gukira.
Abakurikiye Kristu ntibacibwa intege n’ibyo batukwa kuko Roho Mutagatifu abatabara.
Muri iyo nzira yo kwikorera umusaraba tugakurikira Kristu, birazwi rwose ko buri mukristu ahahurira n’ingorane nyinshi (Intu 14, 22). Koko hari abakubitwa bazira Kristu. Hari abashinyagurirwa bagapfurwa ubwanwa bazira Kristu. Hari abo bacira mu maso babaziza Kristu. Byose bikaganisha kukubagirira nabi, ndetse bakaba banabica, batitaye ku bikorwa byiza byabo. Batitaye ku magambo meza yabo. Ahubwo barangajwe imbere n’ubugome bwabo. Nyamara nk’uko Yezu Kristu atigeze atandukana na Se mu bubabare bwe, ni na ko natwe Yezu atadutererana mu bibazo byacu, mu ngorane duhura nazo mu butumwa bwo kumwamamaza.
Mu maso y’isi, umukristu ni umuntu mubi. Ubakururira ibyago. Ubabuza amahoro n’amahwemo. Nyamara iyo abana b’isi babajijwe ikibi umukristu yakoze cyangwa yavuze barakibura rwose. Bagatangira guhimbahimba ibinyoma byo kumucisha umutwe. Ariko nta shiti, Yezu Kristu aba ari muri abo bahorwa kumuhamya. Dusabe Yezu aduhe ingabire yo kumuhamya kugeza naho twakwemera kumena amaraso aho kumwihakana. Maze twese kuva none tugurumane ishyaka rigira riti ‹‹aho gucumura nzacibwe ijosi. Aho guceceka nzacurangurwe. Nzakora ibyiza aho gukoza isoni Yezu. Nzavuga ukuri kurokora abo Kristu yakubitiwe ntitaye ku bantuka, abanta ku munigo cyangwa abantera intosho››.
Bavandimwe, utuwemo na Yezu Kristu afasha abandi nta nyungu yindi abatezeho usibye kubereka urukundo rw’Imana Data, Umubyeyi w’Umunyampuhwe n’Umunyambabazi, Soko y’icyitwa icyiza cyose. Ukwemera kwigaragariza mu bikorwa bifatika byuje impuhwe n’ubugwaneza nta nyungu y’isi yihishe inyuma.
Ni yo mpamvu mu rugo rw’uwa Kristu atari kwa Ntacyubucyubusa. Ahubwo ni kwa Mugwaneza, Mpuhwe na Buntu. Ese wagira ngo urwo rukundo ruteye rutyo si rwo rudutandukanya n’abakorera umwanzi Sekibi? Kuko mu gihe aba Yezu Kristu bazi neza ko bahawe ku buntu bagomba gutanga ku bundi, abakorera Sekibi bo nta kintu na kimwe cyabo bashobora gutangira ubusa. Naho waba umukene ute nta hantu na hamwe bashobora kugira icyo bakumarira utagize icyo nawe utanga. Amwe mu mayeri akomeye Sekibi ikoresha ni ukwihisha inyuma y’ingirwabutungane bwa bamwe. Ku buryo hari benshi bahamagarirwa kugirirwa neza, ariko batazi icyihishe inyuma y’iyo neza y’ikinyoma. Bitinde bitebuke, aho Sekibi ikorera cyangwa mu bikorwa byayo, ntushobora kugira icyo uhakura na we utagize icyo uhata, uhatakariza cyangwa uhatanga. Ndetse akenshi urayihereza. Ukongera ukayihereza. Wajya kwishyuza ibyo ikurimo yagusezeranyije ikongera ikagusaba ibyo na we igukeneyeho kugira ngo ikurangirize ibi n’ibi. Ibintu byamara kugushiraho nawe ubwawe ikagusigarana. Maze mukazibanira akaramata.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru dusabirane kwakira ubuzima Yezu yaturonkeye. Yezu ni we cyitegererezo cyo kubaho. Duheke umusaraba wacu tumukurikire ni bwo tuzamumenya by’ukuri, maze tuzaronka ubugingo bw’iteka muri we.
Umubyeyi Bikira Mariya adusabire kwakira Yezu, no kumukurikira dushize amanga.
Padiri Jean Claude NSHIMIYIMANA