Inyigisho yo ku cyumweru cya 29 Gisanzwe, B

Inyigisho yo ku cyumweru cya 29, igihe gisanzwe

Ibyo Umuhanuzi Izayi yahanuye byarujujwe : Umugaragu w’Uhoraho yajanjagujwe imibabaro, atura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, none yabonye abamukomokaho, si twebwe twese se duteraniye hano kubutaka butagatifu? Nyuma y’iyo mibabaro yose, ntagipfa, yabonye urumuri. Ni urumuri rw’isi, rutumurikira, rudususurutsa.

Ni intungane, azageza benshi ku butungane. Natwe twakire urwo rumuri, nako twararwakiriye igihe tubatizwa, tugumane urwo rumuri, urwo rumuri rwaka, rutazima, rudahunyeza, rudacumba, tube ba Lusiya, ba Rumuri na ba Mukarumuri, tube abana b’urumuri, bazirana n’umwijima. Uwo twitiriwe ni intungane, natwe duhamagariwe ubutungane, tunyure mu nzira zitunganye, zigororotse, mu bukristu nta guca i Kibungo, mu bukristu inzira zose ntizigera i Roma. Tube ingingo nzima za Kiliziya y’Imana, twe kuba ibigoramange, twe kuba ingingo zaremaye, nako basigaye bavuga ngo “twe kuba ingingo zibana n’uburema”.

Isomo rya mbere ryarangiye rivuga riti: “Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu”. Gukiranura bivuga iki? Inka iyo zabaga zirimo kwicana, barazikiranuraga! Batumaga zitarwana, zibaho zidakubitana amahembe, zibaho kandi zibana neza, mu mutekano, zidakirana. Natwe Uhoraho nadukiranure, adukize, atubanishe neza mu mahoro, mu busabane, ntawe tubangamiye, tubane neza n’Imana n’abantu, ibyo kandi adukoreye, tubikorere abandi. Iri somo ryose abalejiyo dushatse twarigira iryacu, wa muteguro wacu wo mu nama ni cyo uvuga, cyane cyane urumuri n’indabo biba bikikije Umubyeyi Mariya ni cyo bivuga, dukurizeho rero kubera isi yacu urumuri, tuyibere indabo nziza, tuyibere umutako werekana ubwiza bw’Imana, dukwize hose impumuro nziza y’indabo nziza.

Isomo rya kabiri ryatubwiye ko dufite Umuherezabitambo Mukuru uhebuje watashye mu ijuru, ko dusabwa kwikomezamo ukwemera. Bavandimwe, ukwemera turagufite, niyo mpamvu twavuye iwacu tukaza hano mu rugendo Nyobokamana kwa Nyina wa Jambo. Twaje kugira ngo twuhire, dufumbire, tugaburire ukwemera kwacu, ariko mbere na mbere twaje kwerekana ukwemera kwacu, kuko tutagomba kuguhisha. Ntitugomba guhisha ko turi abakristu, ko turi abalejiyo. Ntabwo turi ba mukerarugendo, twaje kugira ngo Nyagasani atwongerere ukwemera; kuko akenshi turi abemera gato, akenshi turashidikanya, akenshi tuba abahakanyi. Twongerere ukwemera Nyagasani kugira ngo tube abalejiyo nyabo, beza, kugira ngo tukubere Ingabo nziza, zidakangwa n’urugamba, zidatinya kugaba igitero cyiza kigamije gukiza abantu, uturinde guhunga, uturinde gusuna, shitani ntizaturase ku bitugu. Twongerere ukwemera tubashe gukora ubutumwa bwacu neza, tubashe kwitabira inama za buri cyumweru, tubashe kuvuga katena yacu ya buri munsi, twongerere ukwemera tubashe kwitwaza intwaro yacu ariyo shapure, kandi tunayikoreshe, twigishe n’abandi kuyirashisha. Nk’uko isomo ryabitubwiye rero “nitwegerane ubwizere intebe ya Nyir’ineza”. Kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze. Twe kumugendera kure, tumwegere tumwizeye, aradusiga ubutungane bwe, impuhwe ze n’imbaraga ze dukeneye muri ubu buzima.

Ivanjiri y’uyu munsi irakurikira hahandi Yezu yari amaze kubwira ubugira gatatu ko agiye kugambanirwa akicwa. Aho bababaranye nawe, aho bamubajije icyamuhoza ako gahinda, batangiye kubyiganira no gutanguranwa imyanya y’imbere, y’icyubahiro. Yezu ararira bo bakaririmba. Bene Zebedeyi aribo Yakobo na Yohani begereye Yezu, ni byiza cyane kwegera Yezu, burya iyo wegereye umuntu uba umweretse ko utamutinya, ko muri kumwe, ko umwisanzuyeho, ko umwizeye, ko udashaka icyabatandukanya, natwe twigireho kwegera Yezu, muri Kiliziya, ntukayinyureho utinjiye ngo umusuhuze, ngo umushengerere, umwegere mu isengesho aho uri hose, icyangombwa ni ugutuza, ukumva muri wowe nta rundi rusaku rugutwara, iherere usenge Imana, uyibwire ibikugoye, irakumva, ni Umubyeyi. Yakobo na Yohani bati “Mwigisha, uraduhe kuzicarana nawe umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe”. Ubonye iyo basaba kuzicarana nawe, byari kuba bihagije, ariko bongeyeho iburyo n’ibumoso, hose barahikwije, bazengurutse Yezu, baramugose, baramwifatiye. Kujya ibumoso n’iburyo ni ukujya hose, abandi nibashaka bazaburiremo kuko hose haba hafashwe ! Baracyafite umugambi wo kwegera Yezu, ntibashaka umuntu cyangwa ikintu cyabajya hagati na Yezu. Yakobo na Yohani barashaka imyanya y’imbere, imyanya y’icyubahiro, barashaka kuba 2
ibyegera bya Yezu. Yezu rero aberetse inzira yo kubigeraho, nicyo cyamuzanye, nituyinyuramo tuzabigeraho, ni uguhabwa batisimu Yezu azahabwa, ni ukunywesha inkongoro azanyweraho.

Bavandimwe, urwishe ya nka ruracyayirimo, abandi icumi, aho bakosoye bariya babiri ko bataye umurongo Yezu yari amaze gutanga abamenyesha ubwa gatatu ko agiye gupfa, ahubwo batangiye kurakarira Yakobo na Yohani, ntabwo ari uburakari butagatifu ahubwo ni ishyari, babatanze gusaba ibyo nabo bifuzaga gusaba. Yezu rero ahita abona ko abigishwa be bagifite urugendo rurerure rwo gukora, ko bakigengwa n’isi, ko bakiri ab’isi, ko batari bakizwa. Ahita rero abaha amabwiriza yo kwitandukanya n’isi n’imikorere yayo, ko bo bagomba kubaho ku buryo bwihariye. Ibyo Yezu yabwiye abigishwa be, tubyumve natwe, biratureba, ni twebwe tubwirwa. Ati : “Muzi ko abahawe kugenga amahanga bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero siko bimeze”. Umukristu wahawe kugenga ibintu ntakabigenge uko ashatse ahubwo uko Imana ishaka, umutware w’umukristu ntagategekeshe agahato ahubwo ku neza. Birenge ni wowe ubwirwa !! Hagomba kuba itandukaniro y’imikorere y’umukristu n’undi utari we, itandukaniro y’imibereho y’umukristu n’undi utari we, ntitugomba kubaho kimwe, ntitugomba kwambara kimwe, ntitugomba kuvuga kimwe, binabayeho bajye bafata imvugo yacu, imibereho yacu, n’imikorere yacu. Kuri mwebwe siko bimeze !! Kuri twebwe, urugero ni Yezu wazanywe no gukorera abandi, kuba umugaragu w’abandi, wihinduye umucakara wa bose kugira ngo twese atwigarurire. Natwe rero turashaka kuba bakuru, twigire abagaragu, abaja b’abandi, turashaka kuba aba mbere, twihindure abacakara ba bose. Mbere yo gusoza ariko, bariya cumi barakariye Yakobo na Yohani, nta mpamvu bari bafite yo kubarakarira kuko imyanya yari igihari, iburyo bwa Yezu ntihajya huzura, imyanya irahari, ibumoso bwa Yezu ntihajya huzura, harahari, ikibi ni ukurwanya Yezu, ikibi ni ukumutambamira, ikibi ni ukunyanyagiza utarundarunda hamwe na Yezu.

Twisabire rero kugira ngo twakire imigambi ya Yezu, twe kuba ab’isi ahubwo duhindure isi ibeho nk’uko Yezu abyifuza, dukunde isi nk’uko Yezu ayikunda, tuyibeho tuyihindura nziza n’abayiriho bamererwe neza kubera twe.

 

Mgr C élestin HAKIZIMANA

Umwepisikopi wa Diyosezi ya GIKONGORO