INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA MIRONGO ITATU GISANZWE -B.
Mu isomo rya mbere twumvise ibyo Yeremiya arabwiraga abantu batakaje byose kuko bajyanywe bunyago i Babiloni. Umuhanuzi arareba kure, akarenga icyo icyago kibugarije. Nibakorera mu kwemera, Imana izabakiza. Azabagarura ku butaka bwabo. Azaba ari igihe cy’ibyishimo: Impundu nyinshi nizivugirizwe Yakobo, umutware w’amahanga nimumwakirane amashyi y’urufaya. Biyamira bishimye bagira bati:”Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli. Yujuje isezerano rye ryagiraga riti: “Nzabavana mu gihugu, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Harimo impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, baje barira, bantakira ngo”tubabarire”. Barababariwe kuko bajyanywe mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, itunganye neza aho batazatsikira. Impumyi zizabona, ibirema bigende neza. Abatwite n’abaramutswe bazabyara neza kandi babone ibihembo.
Ibi ntawashobora kubishidikanya yaremeye Imana nk’umubyeyi ukunda umwana we. Imana ntiyatererana abigeze kugirana ubumwe nayo, kabone bo niyo bayiterarana. Uyu si umugani baduciriye, ibyo Imana yakoreye abakurambere bacu mu kwemera, natwe Imana irabidukorera ubu ngubu ndetse ikarushaho kuko yatwoherereje umwana wayo udukunda byimazeyo kandi by’intangarugero. Imana yuje urukundo yatwigaragarije muri Yezu Kristu. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi imutwereka nk’Umuherezabitambo Mukuru waje kunonosora umuherezabitambo wo mu bihe bya kera, watorwaga mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana.
Yezu nawe niwe unoza umubano w’abantu n’Imana. Aha Imana abantu ho ituro agaha n’abantu Imana. Abakiza ibyaha kugira ngo abageze ku Mana. Yaritanze rimwe rizima mu gikorwa cyihariye kandi cyumvira imana. Ni umuhuza w’isezerano rishya hagati y’Imana n’abantu, ahuza isi y’Imana n’isi y’abantu, ahuza isi zombi. Nkuko Imana yamubwiye iti::”Uri umwana wanjye, ninjye wakwibyariye uyu munsi”, ahandi ati:”Uri umuherezabitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Melikisedeki”, natwe igihe tubatijwe, twarabibwiye, tugirwa abana b’Imana na Barumuna ba Yezu, tugirwa abaseseridoti ba cyami, babereyeho gukora ugushaka ku Imana iminsi yose y’ubuzima bwacu.
Ivanjiri twumvise none ni iyuzuzwa ry’ubuhanuzi bwa Yeremiya twumvise mu isomo rya mbere. Byabereye i Yeriko, umugi ushushanya isi y’icyaha, isi iri kure y’Imana. Yezu yinjiye muri Yeriko kandi anayisohokamo vuba. Aje mu isi y’icyaha ashaka no kuyidusohoramo vuba, ntashaka kuyidusigamo twenyine. Ni gutyo yahuye na Baritimeyo. Izina rye risobanura “umuhungu w’ikuzo”. Imana yaraturemye kugira ngo tube abana b’Imana, kugira ngo dusangire ikuzo ryayo. Baritimeyo ni impumyi izwi, yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza. Ni nka ya mbuto yaguye iruhande rw’inzira, inyoni zariye. Ni ikintu cyiza kuko muri Bibiliya, kwicara ni imyifatire y’umuntu urimo kumva. Baritimeyo yaricaye kugira ngo yumve Yezu, yumve Yezu utambutse. Uretse ubuhumyi, ni n’umukene w’umuhanya, ntacyo afite, arasabiriza, ni masikini, atunzwe n’ubugiraneza bw’abandi. Hari abamuha babikoranye umutima mwiza, hari abamuha bamwikiza, hari abamuha batamurebesha n’irihumye. Ni ishusho ry’isi yaguye mu cyaha. Amatwi ya Baritimeyo ni mazima, arumva, yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti uje, atera hejuru ati: “Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira”. Azi ko Yezu akomoka kwa Dawudi kandi ko agira imbabazi akagira impuhwe. Aramusenga ashishikaye. Ni ibyaha byamugize impumyi, niyo mpamvu avuze ati: “mbabarira”. Ubuhumyi bwe si ubw’umubiri gusa ahubwo bugera no ku mutima. Benshi bamucyashye ngo aceceke.
Bavandimwe, natwe turasenga, ese ntabaducecekesha? Ese ntabaducyaha? Baba ababyeyi, baba abarimu, baba abaturanyi bacu, baba urungano, baba inshuti zacu zitubuza gusenga? Batubuza gusaba imbabazi? Batubuza gutanga imbabazi? Barashaka kumucecekesha, ariko uko bamubuza niko arushaho gusakuza. Ni urugero rwiza rwo gukomera no kwigumira mu isengesho. Dushobora kugira ibintu byinshi bitubuza gusenga. Baritimeyo aratwigisha kudacika intege. Yaduhaye urugero rero, turusheho gusakuza, tuzamure ijwi, tuvuge cyane, turangurure ijwi, isengesho ntiturireke, Yezu aragera aho atuvugire, abwire abaducyahaga ati: ”Nimumuhamagare”, kuko nta mwami cica hica abagaragu be. Abaducyahaga nabo bazatugarukira, maze batumikire Yezu ubadutumyeho batubwira bati: “Humura, haguruka, dore araguhamagaye”. Duhumure, turahumurijwe, ariko duhaguruke, twe gukomeza kwicara, twe gukuruza akabuno, twe gukururuka, duhaguruke, tuzuke, tube bazima, dore araduhamagaye. Baritimeyo aratwigisha kwizera, ukwizera kwacu ntikuzadukoza isoni, nibyo byamubayeho. Yezu yaramuhamagaye, yasize igishura cye, arasimbuka. Icyo gishura nicyo cyonyine yiyorosaga, nicyo kiringiti cye, niwo mutungo we, nibwo buhungiro bwe, nicyo cyamurengeraga cyonyine. Muri Kiriziya ya mbere, umwigisha yiyamburaga igishura cye kugira ngo yambikwe urumuri rw’Imana, kugirango yerekane ko ataye muntu w’igisazira. Ntacyo abona, Baritimeyo yasimbukiye mu kwemera. Natwe twitabe Yezu uduhamagara, tujugunye ibishura byacu, ububasha bwacu, tujugunye ibyatubuzaga kuba abantu bashya, tujugunye ibyatugiraga umuntu w’igisazira, kugira ngo dusange Yezu bwangu. Yezu aramubaza ati:”Urashaka ko ngukorere iki”?Arasubiza ati: “Mwigisha, mpa kubona”. Yezu ati: “Genda, Ukwemera kwawe kuragukijije”. Baritimeyo yarumviswe, yarashubijwe muri byose: yabonye urumuri rw’isi, ariko cyane cyane yahanze amaso Yezu mu kuri ahinduka umwigishwa we, intumwa ye. Yabonye urumuri rw’amaso, n’urumuri rw’ukwemera. yabaye intumwa y’intangarugero, urugero rw’abashaka kubaho bundi bushya, arashaka Urumuri nyarumuri. Akijijwe ku mubiri ariko no kuri roho arakijijwe. Baritimeyo abaye intangarugero y’ukwemera.
Bavandimwe, ese twebwe tuzi uburwayi bwacu? Iyo wisuzumishije nabi, uvurwa nabi! Tubanze tumenye uburwayi bwacu kugira ngo naduhamagara akatubaza icyo yadukorera tubivuge bwangu kandi neza, kandi bihuye n’icyo dusonzeye. Natwe tumubwire tuti:”Mwigisha, Rabuni, mpa kubona”, kuko turareba ariko ntitubone, turareba ariko tureba imirari, turareba ariko ntitubona kure turireba tukirebera hafi gusa, turareba ariko ntitubona nk’uko Imana ibona. Bavandimwe, ese twebwe twemera ko Yezu yadukiza ubuhumyi bwacu bwo kuri roho no ku mubiri?, Ese twemera ko Yezu yadukiza ukutabona kwacu? Cyangwa tuzi ko tudashobora gukira, ko indwara yacu yananiye abaganga n’Imana? Duhumuke rero, dukurikire Yezu kugira ngo tugendane kandi tumukurikize.
Mgr Célestin HAKIZIMANA
Umwepisikopi wa Diyosezi GIKONGORO