INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 31 GISANZWE, Umwaka B (Ku wa 31/10/2021)

Amasomo: 1) Ivug 6, 2-6, 2) Heb 7, 23-28, 3) Mk 12, 28b-34.

Bavandimwe muri Yezu Kristu, amasomo Matagatifu twateguriwe kuri iki cyumweru cya 31 Gisanzwe, umwaka B aradufasha kuzirikana ku mategeko y’Imana.

Abantu mu byiciro bitandukanye;baba abana, urubyiruko n’abakuru batinya amategeko. Aha ubanza ari n’aho umunyarwanda yahereye avuga ko amategeko arusha amabuye kuremera. Burya kandi ngo “itegeko rirategeka, ntiryinginga”; kandi “itegeko ntirisigana n’ibihano”. Ibyo bishobora kumvikana kuko abantu hari igihe duhera ku mategeko yashyizweho n’abantu, twareba uburyo mu kuyakoresha no kuyasobanura hazamo amarangamutima n’akarengane; tukumva nta kamaro k’amategeko. Tukaba twayatinya cyangwa tukayasuzugura. Iyo myumvire igomba gutandukana n’iy’umuntu wemera Imana. Bibiliya itubwira ko utanga amategeko agaca imanza ari umwe wenyine (Yak 4, 12). Nitumurangamire twumve icyo adusaba mu masomo matagatifu y’uyu munsi:

Abanditsi b’Ivanjili batwereka ko ari kenshi Yezu yagiye agirana ibibazo byo kutumvikana na bamwe mu dutsiko duhengamiye ku muco wa kiyahudi two mu gihe cye. Abo tuzi cyane ni abafarizayi n’abasaduseyi bakunze kumubaza ibibazo bijyanye n’imyitwarire ndetse n’imyemerere. Abandi ni abigishamategeko Ivanjili y’uyu munsi itugaragariza bamubaza ibijyanye n’amategeko ndetse n’ubusumbane hagati yayo. Kenshi na kenshi abo bose iyo baganaga Yezu bamwegeraga ari itsinda (Ni ukuvuga abantu barenze umwe). Igitangaje mu ivanjili y’uyu munsi ni uko ari umuntu umwe umwegereye agira ngo amubaze. Uburyo amubajijemo ni ikibazo ariko ni n’umutego (Ariko uteri wa mutego mutindi kuko washibutse ntacyo wangije).

Mu by’ukuri Yezu bamushinjaga guca ku ruhande amategeko ya Musa: kudakurikiza isabato uko bikwiye ari itegeko, kwakira no gusangira n’abanyabyaha kandi bibujijwe, kwegera ababembe n’abashyizwe mu kato n’umuco wa kiyahudi n’ibindi. Ibyo byose byari bibujijwe kubikora. Uko Yezu rero yarushagaho kumenyekana no guhindura benshi aho yanyuraga yigisha, akora n’ibitangaza ni na ko abari bamenyereye kunyunyuza imitsi ya rubanda bitwaje inyigisho zabo barushagaho kumwishyiramo, kuko bamubonaga nk’uje kubakura ku mbehe y’uburiganya. Ibi byatumaga basimburana mu gushaka kwerekana ko Yezu ntabubasha budasanzwe afite, ko nta mpamvu zo kumurikira no kumukurikiza. Uyu mwigishamategeko na we arashaka kumenya uko Yezu ahagaze ku bijyanye n’imyumvire y’amategeko ya Musa. Mu gushaka kumenya itegeko riruta ayandi uyu mwigishamategeko ntagambiriye kubona urutonde rw’amategeko n’uko arutana yose, ahubwo arashaka kumenya itegeko rimwe ry’ingenzi andi mategeko yose yashingiraho. Ni yo mpamvu twavuga ko uyu mwigisha mategeko yegereye Yezu atagambiriye uburyarya cyangwa kumugusha mu mutego nka bagenzi be; ahubwo ashaka kumuvomaho ubuhanga bw’uwemera. (N’ubwo yaba yarabikoze atari byo yari agambiriye). Ni n’aha twashingira twemeza ko uyu mwigishamategeko yabajije ikibazo cyiza, akibaza abariza n’abandi twese twibumbiye mu muryango w’abemera. Ikindi twavuga ni uko iki kibazo cyari ngombwa ko kibazwa, kuko mu mategeko 613 yariho, bibazaga muri yo asumba ayandi, ayahabwa agaciro kuruta andi bikabashobera. Bakibaza impamvu Yezu atayakurikiza yose uko yakabaye andi akayica nkana bikababera urujijo.

Yezu aramusubiza ati “Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi”.

Mu by’ukuri Yezu umuherezabitambo Mukuru utarashyirishijweho amategeko, ahubwo washyirishijweho indahiro yakuye amategeko (Isomo rya 2); nta kindi amusubije uretse gusubiramo ibyanditse mu gitabo cy’Ivugururamateko (Ivug 6,4-5). Kubera iki? Kubera ko abigishamategeko bari bafite ubumenyi buhagije mu bikubiye mu gitabo cy’Ivugururamategeko. Bakundaga gusoma no gusobanura icyo gitabo. Yezu yagombaga “Kubashimira aho bababaraga”. Mu gusubiza kandi, Yezu “Umwana w’Imana wuje ubutungane iteka ryose” (Heb 7, 28); nta jambo rindi agaruramo rivuga amategeko; ahubwo azanyemo inshinga nshya: Gukunda. Mu by’ukuri umuzi-shingiro w’amategeko yose ni urukundo: urukundo rw’Imana n’urukundo rw’abavandimwe. Igisubizo Yezu amuhaye ni urufunguzo rw’ubumenyi bw’icyo Imana aricyo n’icyo idushakaho: Imana ishaka ko tuyikunda kandi tugakunda bagenzi bacu. Imana ishaka ko tuyikunda kuko ariyo yadukunze mbere kandi muri kamere yayo ikaba ari urukundo.

Ngo “Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose”. Mu yandi magambo ni ukuvuga uzashake Imana kuruta byose, uyishake uko bwije n’uko bukeye, uyishake mu biremwa byayo, mu ijambo ryayo, mu mategeko yayo… Uzayishake n’imbaraga zawe zose, uhore uyifuza, uyishake utarambirwa kandi nuyibona uyumvire muri byose: ng’uko uko uzaba umwe na Yo. Burya ntitukihebe kuko Imana washaka utyo, na Yo iba igushaka.

Kandi ngo “Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”. Na byo ntibitandukanye no gukunda Imana. Ni ugushaka mugenzi wawe umwifuriza ibyiza, imabaraga zawe zikakujyana kumusanganira; ntumushakire kumutsinda cyangwa kumugirira nabi ahubwo kumugirira neza nk’uko nawe wifuza kumererwa neza. “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose namwe mubibagirire: ngayo Amategeko n’abahanuzi ”(Mt 7,12).

Ntawakunda mugenzi we uko Yezu abishaka, atamukunze ku mpamvu y’Imana. Yezu ni we waduhaye urugero rwo gukunda byahebuje. Ni we Muherezagitambo w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu nakomeze aturwaneho, aturokore muri iyi ntambara turwana tugana Imana. Umubyeyi Bikira Mariya nadutoze kumva no kumvira maze Imana ikomeze isingirizwe muri byose na bose!

Padiri KALISA Callixte