Amasomo: Sg 7, 7-11; Ps 90 (89), 12-17; He 4, 12-13; Mc 10, 17-30
Amasomo yo kuri iki cyumweru aradufasha kumva ko Yezu Kristu, Umwana w’Imana ari we Jambo na Buhanga by’Imana. Gukurikira Yezu bisaba guhitamo ubuhanga n’Ijambo.
Isomo rya mbere riratubwira ubukuru bw’ubuhanga n’ubushishozi. Kumenya no kubana n’Imana ni bwo buhanga. Ubuhanga ni bwiza cyane, burusha byose agaciro. Imbere y’ubuhanga, iby’isi byose ni ubusa. Ubuhanga buruta kure ubutegetsi, ibyuhabiro, ubutunzi, ubukungu, ubukire, zahabu, n’ubuzima bw’isi. Ubuhanga “ni bwo nahisemo mbugurana inkoni n’intebe bya cyami, nsanga ubukungu ntacyo bumaze, ubugereranyije n’ubuhanga. Siniruhije mbugereranya n’ibuye ry’agaciro, kuko zahabu y’isi yose ari nk’umusenyi ungana urwara, naho feza ikaba nk’icyondo uyigereranyije na bwo. Nabukunze kuruta ubuzima n’ubwiza bw’umubiri” (Buh 7, 8-10).
Ubuhanga ni bwo mpumeko y’ububasha bw’Imana; ni bwo ndorerwamo y’imikorere y’Imana; ni bwo shusho y’ubuntu n’impuhwe by’Imana. Mu buhanga n’ububasha byayo, Imana yandika ibigororotse no ku mirongo igoramye. Ubuhanga n’ububasha by’Imana akenshi umuntu abibonera mu mpanga (ahakomeye). Kugira ubuhanga rero ni ukumenya Imana, kuko Imana ari Yo soko y’ubuhanga. Kugira ubuhanga ni ukumva Imana uko iri, aho gushaka kuyumva uko turi.
Isomo rya kabiri ryo rikatubwira imbaraga z’Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana ni irinyabugingo: ni Ijambo ry’ubuzima, ni ijambo rirera, ijambo rikiza, Ijambo ritanga ubuzima. Imana iravuga iti: “Nihabeho ubuzima, ubuzima bukabaho”. Imana ituremesha Ijambo ryayo. Nanone Ijambo ry’Imana ni irinyabushobozi n’irinyabubasha: Imana iravuga, ako kanya, byose byose bikaba uko ibivuze. Imvugo n’ingiro by’Imana birajyana. Ijambo ry’Imana riratyaye cyane kurusha inkota: iyo uryakiriye riracengera, rikinjira mu buzima kugeza no mu misokoro, maze rikaguhindura ikiremwa gishya. Ijambo ry’Imana ryinjiye mu mutima w’umuntu rimera nka ya mvura idashobora kuva mu butaka itabubobeje. Ijambo ry’Imana riratumurikira, rigaha ibintu byose igisobanuro nyacyo, rikadufasha kumenya uko Imana yumva ibintu n’imyumvire ishaka ko tubigiraho: mbese ridufasha kumenya icyerekezo cy’ubuzima kandi rigasukura ibitekerezo n’ibyifuzo byacu.
Mu by’ukuri rero, Ijambo ry’Imana rihoraho: ejo hashize, uyu munsi n’ejo hazaza, Ijambo ry’Imana rihora ari ijambo ry’Imana rishya, rihora rikenewe, kandi ntirisaza. Ni ijambo ry’ibihe byose. Ijambo ry’Imana rirakora: Ijambo ry’Imana rikora icyo rivuga. Imana iravuga bikaba. Ijambo ry’Imana ntiritana n’ibikorwa byayo. Ijambo ry’Imana ni rizima: ni ijambo ryifitemo ubuzima kandi ritanga ubuzima; ni ijambo rirema, ribeshaho, kandi rikiza.
Ivanjili iratwereka ko Yezu Kristu, Jambo na Buhanga bw’Imana ari we dukwiye gukurikira. Nyuma yo kumenya no gukurikiza amategeko y’Imana, tuba tubuze ikintu kimwe gusa: gukurikira no gukurikiza Yezu. Yezu Kristu arahenze kurusha ubutunzi n’ubundi bukire bwose. Kumukurikira bisaba kubanza kugenda tukagurisha ibyo dutunze, hanyuma tukabona kuza tukamukurikira. Yezu ntabangikanwa n’iby’isi. Iyo umuhisemo, ugomba kuzinukwa iby’isi. Iby’isi ni ubusa imbere ya Yezu Kristu, we Jambo na Buhanga bw’Imana. Yezu ni byose k’umufite.
Gukurikira Yezu, Buhanga bw’Imana, bidusaba kumera nka wa muntu wabonye isaro ry’agaciro kanini mu murimo, hanyuma akagenda akagurisha ibyo atunze byose kugira ngo abashe kugura uwo murima yabonyemo iryo saro rihenze. Tugendeye kuri iki kigereranyo, twavuga ko gukurikira Yezu bidusaba kubanza kugenda kugurisha iby’isi, maze tukaza kugura iby’ijuru. Ni ukureka bintu, tugakurikira Buntu (Imana).
Iby’isi (ubukungu, ubukire, ibintu, amafaranga,…) ni byo bishobora kuduhuma amaso no kutubangamira mu rugendo rwo gukurikira no kurangamira Kristu. Ni byo Yezu abwira abigishwa be, ati: “Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!” Mu yandi magambo, kwinjira mu Ngoma y’Imana ku mukungu biragoye kurusha uko byagora indogobe guca mu mwenge w’urushinge.
Igihembo cyo gukurikira no gukorera Imana si icyo kuri iy’isi. Ahubwo ingororano n’ibihembo bishimishije ni ubuzima buzima buzira kuzima, ubuzima bwo mu ijuru, ubuzima bw’iteka. Ubwo buzima rero buraharanirwa, kandi ab’ibyihare nibo baburonka kuko gukurikira no gukorera Yezu bisaba guheka umusaraba. Yezu Kristu ubwe ni we utubwira ati: “Niba hari ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire!” (Mk 8, 34). Koko rero ntawe uzagera mu bugingo bw’iteka atababaye.
Dutahanye iki?
- Kugira ubuhanga butangwa n’Imana ni bwo bukire bw’agaciro kanini, kandi isoko y’ubwo bukire ni Imana ubwayo;
- Yezu, Jambo w’Imana, ni we Buzima kandi ni we soko y’ubuzima: tumwumve, tumwumvire kandi tumukurikire;
- Imana ntibangikanwa n’isi, guhitamo Imana bisaba kuzinukwa iby’isi.
Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA