INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA BATISIMU YA NYAGASANI B (10 Mutarama 2021)

Ijambo ry’Imana : Iz 55, 1-11 ; 1Yh 5, 1-9 ; Mk 1, 7-11

Bakristu bavandimwe, turi hafi kurangiza igihe cy’ibirori by’umunsi mukuru wa Nohili, kuko bisozwa n’uyu munsi mukuru wa batisimu ya Nyagasani duhimbaza none. Kuri uyu munsi mukuru, amasomo matagatifu aratwigisha ko Imana Data ubwayo yahishuriye umuryango wayo Yezu Kristu uwo ariwe, n’impamvu yawuvukiyemo. Amasomo matagatifu ya none kandi, arereka buri wese ibyo agomba gukora kugira ngo aronke umukiro Yezu Kristu yatuzaniye, aribyo : kwemera guhinduka, kwemera Yezu Kristu no kuba umwana w’Imana w’ubahiriza amategeko yayo. Ku bw’aya masomo kandi turumva neza gukunda Imana icyo ari cyo ndetse n’aho itsinzi ya buri wese ishingiye.

Bavandimwe, amasomo yo mu bitabo bitagatifu by’isezerano rya kera, bitwigisha ko Imana yagiye yiyereka umuryango wayo buhoro buhoro, kuburyo bunyuranye : igirana n’isezerano n’umuryango wayo, ibaha amategeko abayobora, iboherereza abahanuzi banyuranye, maze ku bw’imperuka iboherereza Umwana wayo Yezu Kristu, kugira ngo abahishurire byimazeyo Imana Data idukunda. N’ubwo umuryango w’Imana utakomeje kuba indahemuka ku masezerano no ku mategeko y’Imana, yo yakomeje kuba indahemuka, ibahamiriza urukundo rwayo iboherereza abahanuzi babahamagarira guhinduka no kuyigarukira, kugira ngo ibamare inyota n’inzara nk’uko Izayi abivuga ati : «Yemwe abafite inyota nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese ! » Imana izi neza ko abari kure yayo n’abatavoma ku iriba ryayo, bagongoye ; mu yandi magambo, bishwe n’umwuma ndetse n’ubukene batewe no kutanyurwa n’ibyo yabahaye maze bararikira ibyo abandi – aka wa munyarwanda ati: « Ugaya ibye abyibiramo. » Imana ntishaka ko abagize umuryango wayo babaho nk’abadafite umubyeyi ; ni yo mpamvu ihamagarira buri wese kuza kwakira ibyiza biyiturukaho ku buntu.

Iyo umwana yitandukanyije n’umubyeyi we akajya kwirwanaho no kubaho uko ushaka, aha ni ho atangirira kwibagirwa isano ikomeye irihagati ye n’umubyeyi we. Maze uko arushaho gushakisha iby’isi, umutima we ukarushaho kubirarikira, agatangira kwiga amayeri yo kubigeraho bubi na bwiza, kugeza n’aho byamwibagiza rwa rukundo rw’umubyeyi we uhora amuhangayikiye. Imana rero, yo Mubyeyi w’impuhwe n’urukundo ruhebuje, ihora ishaka kugarura umuryango wayo, kugira ngo ubone inzira nyakuri y’umukiro w’iteka. Ng’iyi impamvu ituma iwukurikirana, kugira ngo udakomeza gutwarwa n’irari, maze ukayoba inzira y’ubugingo bw’iteka, wibwira ko uri kwishakira umukiro. Bityo, ikabatumaho umuhanuzi wo kubahwitura agita ati : « Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. »

Bavandimwe, buri wese Imana yamuhaye feza ibumbiyemo ebyiri zingenzi : ni feza y’agaciro gakomeye, buri wese agomba kurinda neza ; yamuhaye kandi n’amategeko akwiye kugira ngo amufashe kuyikoresha neza. Feza yambere ikomeye buri wese yawe agomba guhora abungabungana urukndo ni ubuzima bwe,iyakaniri ni ubuzima bwa mugenzi we. None rero,  Imana ikurikije uko iri kwitegereza imyitwarire ya buri wese mu muryango wayo, irawubaza iti : « Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga kubidashobora kubahaza ?  Mu yandi magambo, irababaza iti, kuki mwapfusha ubusa ubuzima bwanyu mubutegeza irari ry’iby’isi, bitazigera bibahaza narimwe ni bura !Imana yitegereje umuryango wayo, maze ibona ugeze hamwe umuntu agira ati : « Subiza agatima impembero ! » Ni ko kuwubwira iti : « Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. »

Kubaho mu muryango w’Imana bavandimwe, bijyana no kubahiriza amasezerano Imana igirana n’umuryango wayo. Ni yo mpamvu yonjyera kuvugurura umubano wayo n’umuryango wayo iwubwita iti : « Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi » Ibyiza Imana yasezeranyije umuryango wayo, yabiwuhishuriye by’umwihariko muri Yezu Kristu Umwana wayo w’ikinege wavukiye mu muryango wa Dawudi. Kubera ko benshi mu muryango w’Imana bari batarumva neza iby’ivuka rya Yezu Kristu, ku munsi wa batisimu ye, « akiva mu mazi » Imana ibinyujije kuri Roho Mutagatifu waje mu ishusho y’inuma, yabahishuriye Yezu Kristu uwo ariwe igira iti : « Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira »

Bakristu bavandimwe, kuri uyu munsi mukuru wa batisimu ya Nyagasani, umuryango w’Imana ntiwahishuriwe gusa Yezu Kristu uwo ariwe, ahubwo wanagaragarijweko mu iserano rishya, buri wese uzemera kujya ku iriba rya Batisimu guhabwa batisimu ya Yezu Kristu, azahahurira n’Ubutatu Butagatifu twese twabatirijwemo, maze ahinduke umwana w’Imana. Imana rero, muri Yezu Kristu, yagiranye n’umuryango wayo isezerano rishya, nk’uko yari yarabiwusezeranyije.

Mu iserano rishya, amahanga yose yagiriwe « ubuntu bugeretse ku bundi » (Yh 1, 16), kuko abemeye kwakira Jambo bose, « yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera izina rye.» (Yh 1, 12). Nk’uko ibi byose Imana yakomeje gukorera umuryango wayo bishingiye ku rukundo, n’abana bayo bagomba kubaho bakundana. Ni yo mpamvu Mutagatifu Yohani Intumwa, ahamagarira abakristu kureba ko imibereho yabo irangwa n’urukundo rw’abana b’Imana, agita ati : « Icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. » Akomeza atwereka gukunda Imana icyo ari cyo : « Gukunda Imana ni ugukurikiza amategeko yayo. » Ibi bitwigisha ko gukunda Imana bitangirira ku muvandimwe wawe, bigakomereza kuri mugenzi wawe uwo ariwe wese, kugeza ndetse no ku mwanzi wawe, ugomba guhora usabira ku Mana, kugira ngo ahinduke, areke ibitekerezo bye bibi, nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere.

Bakristu bavandimwe, nk’uko buri wese muri batisimu, yasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza, uyu munsi wa batisimu ya Nyagasani, buri wese awuhimbaze areba neza uko ahagaze muri aya masezerano, kugira ngo arusheho kunoza neza umubano we na Nyagasani. Tujye duhora tuzirikana ko buri wese, ahamagariwe gutsinda, kandi ntitujye gushakira itsinzi ahandi handi, kuko Yohani Intumwa amaze kutugira inama agira ati :« Itsinzi yaganje isi, ni ukwemera kwacu », kwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana.Nk’uko Imana yabwiye umuryngo wayo iti : « Ijambo risohotse mu munwa wanjye, ntiringarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye ngo risohoze icyo naritumye. » Tuyisabe Roho Mutagatifu atumanukireho, kugirango adutoze gukora ugusaka kwayo ; kandi nk’uko tubizirikana mu iyibukiro rya mbere mu y’urumuri – Yezu abatirizwa muri Yorudani –dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu. Bityo turusheho kurinda no gukoresha neza feza Imana yaduhaye. Mukomeze kugira umunsi mukuru mwiza wa batisimu ya Nyagasani.

Paruwasi Muganza ku wa 09/01/2021

Padiri Faustin MPORWIKI