INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU GISANZWE, UMWAKA B

Amasomo: Yon 3, 1-5.10; 1Kor 7, 29-31; Mk1, 14-20

Bavandimwe, amasomo yo kuri iki cyumweru aradushishikariza guhinduka. “Nimwisubireho maze mwemere inkuru nziza”. Yohani Batisita amaze gufungwa, nyuma gato azacibwa umutwe muri gereza. Niwe muhanuzi wa nyuma w’isezerano rya kera. Ubutumwa yahawe bwo gutegura inzira ya Nyagasani arabushoje. Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere inkuru nziza. Aya magambo akubiyemo ubutumwa bwa Yezu. Yezu aradushishikariza kwisubiraho tugahinduka. Ni amahirwe gutega amatwi iyi vanjili mu ntangiriro y’umwaka. Mu byo duteganya, ntitwibagirwe umugambi mwiza wo guhinduka. Guhinduka bireba buri wese.

Nimwisubireho

Ese kwisubiraho cyangwa se guhinduka bisobanura iki? Umuhanzi nyakwigendera Sipiriyani Rugamba yavugaga ko guhinduka atari uguhindukira ahubwo ari ugukebana. Sinzi niba hari uwigeze akebana ibikanu. Iyo wakebanye ibikanu, ukomeza kureba mu cyerekezo kimwe. Ni ukuvuga ko uhindutse aba ahindutse.

Ingero z’abahuye na Yezu bagahinduka ni nyinshi. Twavuga nka Zakewusi. Igihe ahuye na Yezu munsi y’igiti cy’umuvumu I Yeriko, yahise atangira urugendo rwo guhinduka. Afata imigambi itoroshye; ati “kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze ngihaye abakene. Kandi niba hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye”(Reb LK, 19,1-10).

Urundi rugero twatanga ni Pawulo wahindutse ahuye na Yezu ku muhanda ugana i Damasi (Reb int 9,1-22). Twavuga na Karoli wa Fuko wahindutse igihe ahuriye na Yezu mu isakramentu rya Penetensiya yaherewe muri Kliziya yitiriwe mutagatifu Agusitini i Parisi mu Bufaransa. Isakaramentu rya Penetensiya ari ryo sakaramentu ry’imbabazi rifite ububasha bukomeye. Mu kutubabarira ibyaha twakoze Imana iduhindura ibiremwa bishya. (bitandukanye  no guhanagura nk’uhanagura ikibaho abarimu bandikaho, kwibagirwa, kurenzaho n’ubundi buryo budahwitse twumvamo imbabazi z’Imana). Na Rugamba twavuze haruguru abamuzi bavuga ko yahuye na Yezu agahinduka.

Yezu aradusaba guhinduka tukemera Inkuru nziza atuzaniye. Uhindutse ntahita aba umutagatifu ako kanya ahubwo aba atangiye urugendo rugana ku butagatifu. N’iyo agize integer nke akagwa, agwa ari mu nzira. Iyo abyutse akomeza urugendo. Ntaho bihuriye n’uwayobye. N’iyo yakwihuta ate ntazagera aho yashakaga kujya.

Yezu arakomeza atora intumwa zizabana nawe hanyuma zikazakomeza ubutumwa bwe. Abo atora ba mbere bari abarobyi. “ Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu”. Abarobyi b’amafi , Yezu abahinduye abarobyi b’abantu. Yezu afite ububasha bwo guhindura abantu. Bavandimwe guhinduka birashoboka kandi bibaho. Kubwa batisimu natwe twarahindutse tuba abana b’Imana. Bijye bigaragarira mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Akabaye icwende karoga kagacya

Abanyarwanda bo hambere, ntibemeraga ko umuntu ashobora guhinduka. Bakabivuga mu migani ngo yewe “ ntawe ukira aho yarwaye”. Ubundi ngo “ akabaye icwende ntikoga”. Ngo niyo  koze ntigacya. N’iyo gakeye ntigatereka amata. N’iyo kayateretse ntanyobwa. Kuri bo umujura azahora ari umujura, umusambanyi azahora ari umusambanyi, umwicanyi azahora ari umwicanyi, umugome azahora ari umugome…..

Kuva aho Yezu, Rumuri rw’amahanga aziye ku isi, ibintu byarahindutse. Ingoma y’Imana yaratangiye hano ku isi. Kuva Yezu yakwigira umuntu akabana natwe, akabaye icwende arakoza kagacya, kagashira umunuko, kagatereka amata kandi akanyobwa. Ndetse akaryoha kurusha ayo bateretse mu cyansi. Mwibuke uko yahinduye amazi divayi mu bukwe bw’i Kana. (Yh 2,1-11). Icy’ingenzi ni uguhura nawe tukemera ko aduhindura ibiremwa bishya nkuko abantu b’i Ninivi bahuye nawe bakicuza bakemera guhinduka, bikabaviramo kubabarirwa. Ngo nuko “Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, nayo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza”(Yon 3,10).

Pawulo intumwa nawe arashimangira ko tugomba kwisubiraho ntidutwarwe n’umunezero w’iby’isi. Ati  “n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu. Ati kandi icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara”(1Kor 7,31-32). Bavandimwe, Yezu ntawe ahindura ku ngufu, yubaha ubwigenge n’ubushake bwa buri wese. Mureke rero tworohere Yezu aduhindure koko, tube abana be barangwa n’ineza, urukundo, impuhwe n’amahoro.

Nifurije buri wese gukomera mu rugendo rwo kwisubiraho no kwemera inkuru nziza y’umukiro Yezu atuzaniye.

Inyigisho yateguwe na Padiri Aphrodis MUGENZI ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Cyanika