Amasomo: Intu 14,21b-27;Zab 145(144), 8-9,12-13b; Hish 21, 1-5a; )Yh 13,31-33a.34-35
Urukundo ni ijambo rikunzwe kugarukwaho kenshi n’abantu batandukanye. Abahanzi bararuruvuga, mu ndirimbo no mu buvanganzo butandukanye; abahanga mu busesenguzi butandukanye bararwandika; abantu b’ibyiciro bitandukanye mu kibereho n’imibanire yabo bakunze kurugarukaho cyane. Igiteye amatsiko gitera bamwe kwibaza ni ukumenya urukundo ruvugwa n’ibyiciro bitandukanye by’abantu urwo ari rwo.
Urukundo tuzirikana mu masomo matagatifu y’iki cyumweru cya gatanu cya Pasika rukomoka ku murage ntagereranywa Yezu yahaye abe araye ari butangwe. Koko rero urukundo ni ikirango cy’Uwemeye ndetse twanavuga ko ari indangamuntu y’umukristu: “Icyo bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye”. Urukundo Yezu yaraze abigishwa be si rwa rundi rubonetse rwose, si rwa rundi rwishushanya: Ni urukundo rwitanga kugeza n’aho umuntu yiyibagirwa. Ibyo kandi ntabwo ntiyabivuze gusa mu buryo mbwirwaruhame bugamije kumvisha no kwemeza abantu ,kuko yanabitanzemo urugero yemera kwitangira abantu ku musaraba. Twibuke ko itegeko ry’urukundo turi kuzirikana Yezu yariduhaye mu isangira rya nyuma hamwe n’abigishwa be. Abo bigishwa bari barabanye na We kandi bari baramubonye kenshi agaragaza cyangwa ashyira mu bikorwa itegeko ry’urukundo: akiza abarwayi, azura abapfuye,agaburira abashonji.
Mu Ivanjili y’uyu munsi Yezu abwira abigishwa be ati:”Mbahaye itegeko rishya”. Mu by’ukuri ntayobewe ko abigishwa be basanzwe bakundana, cyangwa ko batazi bimwe mu bimenyesto by’urukundo;ahubwo arashaka kuzamura imyumvire yabo ku kigero cy’urukundo kiri hejuru. Yezu ni “Bandebereho” mu rukundo ku muntu wese ushaka gutondagura inshinga GUKUNDA: “Nimukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze”. Ni urugero yaduhaye!Ni umurage ukomeye Yezu yadusigiye. Ni igihango dufitanye! Twirinde gutatira icyo gihango. Natwe tugomba gukundana tutagendeneye ku marangamutima cyangwa za rukuruzi z’iyi si, tugakunda turebeye kuri Yezu Kristu we wadukunze atarobanuye kugera n’aho adupfira ku musaraba.
Ibi byose biratwereka ko urukundo Yezu adusaba ari rwa rundi rwiyibagirwa,rwa rundi rutareba imvune,rukundo rureba kandi rukita ku cyagirira akamaro bagenzi bacu. Mbese ni nka rwa rundi rwahagurukije Pawulo na Barinaba twumvise mu isomo rya mbere; bakagenda batazi neza iyo bajya,bakagenda batazi uko bazakirwa n’ingorane bazahura nazo. Urukundo ruzima ni urwitanga rwemera kuvunika. Ni rwa rundi rushobora gutandukanya amarangamutima n’ubucuti nyakuri. Kubera urukundo rwabagurumanagamo, Pawulo na Barinaba basize imiryango yabo biyemeza guhaguruka baragenda bashinga za Kiliziya hirya no hino ndetse biyemeza kuziherekeza mu isengesho kugirango zishobore gukomera mu kwemera. Urwo rukundo nirwo rugomba kuranga abogezabutumwa b’iki gihe. Isi ikeneye abogezabutumwa bitangira ijambo ry’Imana badakurikiranye izindi nyungu cyangwa amaronko y’isi. Byose bigakorwa bigambiriye gukiza no kuzahura roho ya muntu. Nitugira urwo rukundo ni bwo tuzashobora kwinjira mu isi nshya nk’imwe Yohani yitegerezaga igihe yabonekerwaga nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri.
Nitwisabire kugira ngo urukundo Yezu yaturaze rushobore gushora imizi mu mitima kandi turusangize n’abandi.
Padiri Kalisa Callixte