Ku wa 23-27/05/2022: Icyumweru cy’Umufatanyabikorwa n’Umujyanama mu Karere ka Nyaruguru

Guhera ku itariki ya 23 kugeza kuri 27 Gicurasi 2022, mu karere ka Nyaruguru hari kuba Icyumweru cy’umufatanyabikorwa n’umujyanama. iki cyumweru kikaba cyatangiriye mu murenge wa Ruramba. Cyatangijwe no gusura ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa, aho ku rwego rwa Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro hasuwe iguriro ry’inyongeramusaruro rya Rugogwe ryashyizweho ku bufatanye bw’abagenerwabikorwa ba Caritas-Gikongoro ku nkunga ya Trocaire.

Hamuritswe kandi ibindi bikorwa by’umushinga uterwa inkunga na Trocaire mu kagali ka Rugogwe. Umunsi wasojwe no kuremera abagenerwabikorwa, Caritas-Gikongoro yatanze ingurube 58 ku bagenerwabikorwa bayo bo mu midugudu ya Rugogwe, Titi na Rugusa.

Reba amafoto agaragaza uko byari byifashe ku Rugogwe (mu murenge wa Ruramba), ku munsi wa mbere w’Icyumweru cy’Umufatanyabikorwa n’Umujyanama mu karere ka Nyaruguru: