INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU CY’ADVENTI.-C.

Ku cyumweru cya gatatu cy’Adventi, umwaka C, ku itariki ya 12/12/2021, i Kigali hahimbajwe Igitambo cy’Ukaristiya gisoza Ikoraniro ry’Ukaristiya ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Muri icyo Gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ni we watanze inyigisho (Homélie). Tukaba twifuje kuyibasangiza.

Inyigisho yo muri iki gitambo cy’Ukaristiya gisoza iri huriro rya mbere ry’ukaristiya mu gihugu cyacu yagombye gutanga incamake y’ibyo twabayemo iyi minsi ine, ariko itangaza makuru rizabidukorera. Njyewe munyemerere mpuze insanganyamatsiko y’iri koraniro ry’Ukaristiya mu Rwanda n’amasomo yo kuri iki cyumweru cya gatatu cya Adventi.

Icyumweru cya gatatu cy’Adventi bakita icyumweru cy’ibyishimo, kandi natwe twabwiwe ko Ukaristiya n’ibyishimo hari aho bihurira. Ya ndirimbo Ibyishimo byinshi byuzuye umutima wanjye, Hostiya Ntagatifu ndora inyongerere ukwemera, inyegereze Yezu Kristu, we wadukunze akanadupfira, nasingizwe mu Karistiya ni umugabo natanga. Kandi twabwiwe ko Umukristu nyawe agomba kurangwa n’ibyishimo ntarangwe n’umunya no kwijima. Guhimbaza icyumweru cy’ibyishimo muri iyi si yuzuye urugomo n’inzangano bishobora kuyoberana no kutera urujijo, ariko Umuhanuzi Sofoniya yatubwiye ko Imana ije kudukiza. Ibyo bikaduha ibyishimo. Sofoniya arabwira abantu badafite umutima hamwe twakwita ba Mitimibunga, ati: ”Rangurura ijwi wishimye…Hanika uririmbe… Ishime uhimbarwe”. Impamvu y’ibyo byishimo ni uko Imana iturimo rwagati. Abagushinjaga n’abanzi bawe barazimiye, barayoyotse. Ni Imana izitegekera umuryango wayo. Ni Imana turi kumwe, ni Imana muri twe. Abantu batubonye ejo dutambagira, tuva Nyamirambo tumanuka kuri Rafiki no kuri mirongo ine, tukanyura Biryogo na Gitega paka kuri Paruwasi ya Mutagatifu Mikayire, tubyina turirimba, babonaga twishimye, twishimiye ko Yezu Muzima turi kumwe, ari hagati yacu mu Isakramentu ry’Ukaristiya, aho arimo rwose kandi wese, igitambo ifunguro n’inshuti tubana. Abantu batangiye gutaka kubera kwitegura Noheli, igiti cya Noheli cyarateguwe, imuri zatangiye gucanwa no kumurika, imyiteguro igaragara ya Noheli irimo gukorwa, ndetse n’ibirugu birimo kubakwa, hagasigara umwanya w’umwana Yezu bazashyiramo kuri 24, uretse ko hari n’abatamushyiramo, bagakora ikirugu kibuzemo Yezu kandi ariwe Nyiracyo, ariwe w’ingenzi. Ibyo ntibihagije ariko, kuko ibyishimo nyabyo kandi bisendereye bigomba kugera ku mutima, bikagumaho kabone n’iyo waba uhangayitse. Ibyishimo nyabyo biba kandi biva mu isengesho, ni ikimenyetso cy’umukristu, kuririmba ni ugusenga kabiri.

Na Pawulo Mutagatifu ni ibyo byishimo yahamagariye abanyafilipi. Pawulo yabibandikiye ari mu buroko. Ariko azi ko ntacyamutandukanya n’urukundo arirwo Imana. Irindi zina ry’Imana ni Rukundo. Pawulo yagize ati: ”Muhore mwishima muri Nyagasani, mbisubiyemo, nimwishime”. Ibyishimo Pawulo avuga ni ukutagira ikiguhagarika umutima, ni uguhorana mu mutima no mu bitekerezo amahoro y’Imana. Yezu wazutse niwe soko y’ibyishimo n’ukwizera. Ibyo byishimo bitangwa no kumenyesha Imana icyo dukeneye cyose tuyisenga, tuyinginga kandi tunayishimira. Nitwe rero banyafilipi b’iki gihe, ibyo byishimo bidutahemo, tubisakaze hose no muri bose. Twishimana n’abishimye, turirana n’abarira. Nibyo twizihije muri iri huriro ry’Ukaristiya, kuko insanganyamatsiko yagiraga iti: “Ukaristiya, isoko y’Ubumwe, Impuhwe n’Ubwiyunge”, mu gihe ihuriro ryo ku rwego mpuzamahanga ryagiraga riti: ”Ni wowe soko y’Imigisha yose”, ibyishimo se si umugisha?!

Ivanjiri twumvise mu kanya iratwereka inzira y’ibyo byishimo. Ukuza kwa Nyagasani kugomba guhindura ubuzima bwacu. Twabonye ko twebwe abarya Ukaristiya, tugomba guhinduka uwo duhawe, tugahumura uwo twariye, abana iyo babaga bamaze kurya ibiryo biryoshye, ntibakarabaga kugira ngo baratire abandi ibyo bariye no kugira ngo abandi bahumurirwe n’ibyo abo bandi bariye byiza. Imbaga yazaga kwa Yohani yari yarabyumvise gutyo. Niyo mpamvu bamubajije ngo “Dukore iki?” Icyo kibazo cyabajijwe n’abantu banyuranye harimo inteko y’abantu, abasoresha n’abasirikare. Abo bose bumvise ko kwemera bidahagije, ahubwo ko bagomba no kurangwa n’ibikorwa. Ibisubizo bahawe bihuye n’akazi ka buri wese, n’ishingano za buri wese, bose bahamagariwe guharanira ubutabera mu bikorwa byabo bya buri munsi, babwiwe ko ntagukira uryamiye abakene, bagomba kwirinda urugomo, muri make ni ugukorana ubunyangamugayo umwuga wawe. Bose basanze Yohani bashaka Batisimu, inteko y’abantu iti: “Tubigenze dute?” Yohani arabasubiza ati: ”Ufite amakanzu abiri agabane n’utayifite, n’ufite icyo kurya na we agenze atyo”. Yezu abasabye gukingura akabati kabo gahunitsemo imyenda ndetse wenda harimo n’itakibakwira cyangwa se iyo batacyambara! Abasabye kugafungurira uwambaye ubusa, abasabye gupfundura uruhago rwabo, cyangwa ikigega cyabo kugira ngo bafungurire umushonji. Wenda harimo n’ibitangiye kumungwa. Kuba Yezu yarababwiye biriya bibiri, nibyo yabonaga igihe ke cyari gisonzeye. Yabonaga abashonji n’abambaye ubusa ari benshi.

Ubukristu si ubw’inteko y’abantu gusa, ahubwo haje n’abasoresha nabo bazaga kwibatirisha, baramubaza bati: “Mwigisha, dukore iki?” Ni nkaho bamubwiye bati: “Turashaka kuba ababatijwe beza, turashaka kuba abakristu beza”; bati: ”watwigishije neza, ariko reka tukubaze uko twakurikiza inyigisho zawe. Abasoresha tuzi ko bari abantu batinywaga, biyenzaga, basoreshaga barenganya, bakiba ahantu habiri, bibaga umusoreshwa bamusoresha ibirenze, bakiba na Leta yabaga yabatumye batayiha imisoro yose yatanzwe, bagavura. Yohani ntiyabatinye, yaragize ati: ”Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe”. Nimusoreshe yego, ayo musoresheje muyatange yose kuko atari ayanyu, ntimusoreshe ibirenze, mukore neza akazi kanyu, ntimusoreshe make kandi ntimusoreshe na menshi. Abasirikare nabo ntibatanzwe mu rugendo rwo kwibatirisha, bati: “Twebwe se dukore iki?” Nabo Yohani yarebye indwara barwaye, abavugutira umuti w’iyo ndwara: bararenganyaga, bakabeshyera, ntibanyurwe n’igihembo cyabo. Yohani ati: “Ntimukagire uwo murenganya, n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu”.

Bavandimwe, natwe twaje mu ngoro y’Imana, ndetse by’umwihariko tumaze iminsi ine mu ikoraniro ry’Ukaristiya, twasanze Yohani Batisita, kugira ngo atuvure uburwayi bwacu, kugira ngo aduhanure tudasinziriza Batisimu yacu, tumubaze tuti: “Tubigenze dute?” Natwe tubyibaze, ntitugomba guheranwa n’amagambo gusa, ubukristu bwacu ntiburangirira muri disikuru gusa, kuko amagambo araguruka kandi aratuba. Ubukristu rero si amagambo, ahubwo ni ibikorwa. Iyo witeguye kwakira umushyitsi ukomeye, ukora ibikenewe byose kugira ngo yakirwe neza. Uwo Yohani yamamaje arakomeye, ni Yezu ubwe, ni Imana turi kumwe. Dukore iki rero? Twebwe se tugomba gukora iki? Ese turibona mu nteko y’abantu? Ese turibona mu basoresha? Cyangwa turibona mu basirikare? Guhera kuri Yohani, igisubizo nticyahindutse, kubaha undi, gusangira, gufashanya. Wowe Mubyeyi, wowe Murezi, wowe munyeshuri, wowe mutegetsi mu nzego zose zaba iza Kiliziya cyangwa iza Leta, sanga Yohani w’iki gihe, maze umubaze uti: Mbigenze gute? Njyewe se ngomba gukora iki? Icyo akubwira ugikore, maze Nyagasani azasange uri maso, azasange iwawe hasukuye. Nyuma y’iri koraniro rya mbere ry’Ukaristiya mu Rwanda, dukore iki? Misa se tuzakomeza tuyumve uko bisanzwe? Ukaristiya se tuzakomeza tuyifate nk’uko twayifataga? Amasengesho ya mu gitondo n’aya nimugoroba twize kuvuga bizagarukira aho ngaho? Oya, tuzarihabwa neza kandi kenshi, turyitegure maze ubuzima bwacu bube ukaristiya nzima, maze imibiri yacu ibe taberenakolo nzima Nyagasani asingirizwamo.

Yohani amaze kubigisha, abantu barajijwe, byarabayobeye, batangira kwitiranya mu mitima yabo Yohani na Yezu. Yohani niho abera koko integuza ya Yezu aho kumubera kigusha cyangwa se ngo amusibire amayira, yaraberuriye, ababwira icyo Yezu aricyo, icyamuzanye, ari nako avuga uwo nawe ariwe n’icyo yabazaniye. Ati: “Jyewe mbatirisha amazi, ariko haje undusha ububasha, sinkwiye no kumubera umugaragu upfundura udushumi tw’inkweto ze, we azabatiriza muri Roho Mutagatifu”. Natwe rero tubereho kwerekana Yezu, nta na rimwe tugomba gutuma bamwibeshyaho, nta na rimwe tugomba kumubera imbogamizi, nta na rimwe tugomba gutuma batamubona. Tugomba kuba indorerwamo abantu bareberamo Yezu uwo ariwe n’icyo ashaka. Yohani we abatirisha amazi, batisimu yo kwicuza ibyaha, batisimu yo kwisubiraho. Naho batisimu ya Yezu irasukura. Icyo tugomba guharanira ni uko tugomba gukora ibishoboka byose ngo tube ingano zizahunikwa mu kigega cya Yezu, twirinda kuba imishishi igenewe gutwikwa. Natwe Nyagasani ashaka ko twamufasha urutaro, kugira ngo bose bihatire kuba ingano mu kigega cye kandi birinda kuba imishishi izatwikishwa umiriro itazima, Ukaristiya, isoko y’Ubumwe, Impuhwe n’Ubwiyunge izabidufashemo. Amina.

Mgr Célestin HAKIZIMANA; Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro