Amasomo tuzirikanaho: Mik 5, 1-4a; Heb 10, 5-10; Lk 1, 39-45
Bakristu bavandimwe, hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo twizihize umunsi mukuru wa Noheli. Kubigaragarira amaso y’abantu, Noheli uba ari umunsi mukuru w’ibyishimo n’amizero kuri bose. Umunsi witegurwa mu gihe cyose cy’Adiventi ndetse bikaba byaba na mbere yahoo kuri bamwe. Umunsi mukuru wa Noheli ni umunsi ufasha benshi kuruhura umutimanama. Ni umunsi w’amizero.
Ku rundi ruhande ariko, Noheli ni umunsi utwara bamwe, bakabona urwunguko rw’ibicuruzwa byabo kuko baba babonye umwanya wo kwamamaza ibicuruzwa byabo, bityo ugasanga bishimiye ukuvuka kwa Nyagasani kubera inyungu babifitemo, kubera ko mu bubiko bw’abo hagiye kuboneka umwanya uzabikwamo ibicuruzwa bishya kuko ibyari bigiye gusaza byabonye abaguzi kubera kugurira Noheli. Ku bandi, nabo batari bake, Noheli ibabera umunsi w’agahinda, ndetse umunsi ubarambira bakabona amasaha awugize atava aho ari kubera ibibazo by’ubuzima bafite. Twavuga nk’abihebye baba ukwabo bonyine: imfubyi, abapfakazi, inshike, imfungwa, abarwayi bamaze igihe mu bitaro harimo n’abarwaye indwara zidakira, abakene batagira icyo bambara n’icyo kurya, abashomeri, impunzi, abimukira n’abandi. Kuri aba bose, Noheli ni umunsi w’ibyishimo kuri bose, ariko bo bumva bawuhejwemo kubera kubura iby’ibanze byo kubaho. Noheli irabaremerera kurusha indi minsi yatambutse igihe babona ntawubitayeho, ntawubatekereza mu gihe hari abishimisha cyane, abandi bagasesagura birenze urugero, maze bigatera abo bose batagira aho bikora kwibaza icyo Imana yabahoye.
Ku bandi na none, Noheli bayiha inyito idafite yo kwishimisha no kwinezeza, nyamara igisobanuro cya Noheli si icyo ngicyo. Igisobanuro cya Noheli cyagarutsweho na Pawulo intumwa ku cyumweru gishize aho yagiraga ati “Muhore mwishimira muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishimye. Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi” (Fil 4; 4-5). Pawulo Intumwa yadusabaga gusangira ibyishimo bituruka ku Mana nta n’umwe ubihejwemo. Ijambo ry’Imana twumvise mu kanya riruzuza iryo twumvise ku cyumweru gishize. Turasabwa kumva neza iyobera ry’ukuvuka kwa Nyagasani kwegereje. Tumaze kumva mu kanya uko Umuhanuzi Mika na Luka Umwanditsi w’Ivanjili batubwira iryo vuka rya Kristu. Umukiza uzavukira I Betelehemu, Umujyi udashamaje, muto cyane mu miryango ya Yuda ariko uzavukamo umukiza uko Imana yabyishakiye. Uwo mwana uzavuka nk’uko umuhanuzi Mika abivuaga, Umwanaditsi w’Ivanjili na we akabigarukaho, atweraka uzaba nyina w’umwana ahaguka akajya gusuhuza mubyara we Elizabeti. Uguhura kw’aba bagore bombi, mu gihe gito bazaba ababyeyi, kubaye umwanya wo kumenya Imana isura umuryango wayo ibanyuzeho. Mariya ageze kwa Elizabeti ni Yohani Batisita umwakiriye mbere na mbere yisimbizanya ibyishimo mu nda ya nyina. Ku cyumweru gishize twumvise Yohani Batisita ateguza amaze y’umurusha ububasha, adakwiye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze. Uwa mbere wabwiwe ukuza kwe ni Elizabeti. Ibyishimo bimusaze yarateruye aravuga ati: “Mbikesha iki kugira ngo nyina w’umutegetsi wanjye angenderere!”.
Ugiye kuvuka inkomoko ye ni iyo hambere nyamara azabyarwa n’umugore. Ni umwana wa Mariya, akaba n’umutegetsi we. Azavukira i Betelehemu, nyamara yahozeho. Aha ni ho hari iyobera tuzizihiza ku munsi mukuru wa Noheli wegeje. Azavukira mu muryango usanzwe nk’uko abandi bose bavuka, nyamara yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu. Mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abaheburayi, baratubwiramo ikizaba kizanye umwana w’Imana, ugiye kuvuka: ni ugukora ugushaka kw’Imana. Noheli rero ni umunsi w’ugutsinda kw’Imana yo yishakiye kuzuza amasezerano yagiriye umuryango wayo yo kuzawoherereza umucunguzi. Tubifurije gukomeza kugira imyiteguro myiza ya Noheli. Noheli izababere umunsi ubafasha kumva neza ubutumwa bw’umwana Yezu uzaza gutura mu mitima y’abemera. Umukiza dutegereje azabuganize mu mitima yacu amahoro, ibyishimo n’amizero.
Padiri Védaste NSABIMANA