INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA MIRONGO ITATU NA BIBIRI (Umwaka B)

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA MIRONGO ITATU NA BIBIRI (Umwaka B)

Isomo rya mbere ryatubwiye ihunga ry’umuhanuzi Eliya, ahunga uburakari bw’umwamikazi Jezabeli, agiyekubona yibona mu gihugu cy’abapagani. Yakiriwe neza mu mugi i Sarepta, n’umupfakazi w’umukene. Yugarijwe n’ibintu bibiri bibabaje mu muco w’abayahudi, ni umugore, umunyantege nke, akaba n’umupfakazi nta kirengera agifite, nta we umwitayeho.

Ibyo byose bigasongwa n’ubukene bwe. “Ndakwinginze, jya kunzanira amazi macye muri urwo rweso kugira ngo nywe!”. Ayo ni amagambo ya Eliya yavuze asaba amazi yo kunywa umupfakazi w’i Sarepta watashyaga inkwi. No mu Kinyarwanda, birazwi ko nta wimana amazi, cyane cyane iyo ari ayo kunywa. Aramusaba no gukoresha urweso rwe, yarayahawe. Ba Eliya basaba amazi yo kunywa ni benshi muri iyi si yacu, badafite amazi nti bagire n’urweso rwo kuyanywesha, ariko abagira ubuntu ni bacye, hacyenewe abantu benshi bagira ubuntu nk’ubw’umupfakazi w’i Sarepta, twagombye kuba ari twebwe abakristu b’ikigihe tugira ubuntu bwo gutanga amazi, amazi ni ubuzima, udafite amazi ntabaho, yicwa n’umwuma, yicwa n’inyota, yicwa n’imbyiro, uwimanye amazi aba ari igisambo cya mbere kuko aba yimanye ubuzima. Twe kwimana icy’ingenzi, kandi twaraherewe ubuntu n’Imana.

Arongera amusaba ikindi nk’umuntu washyekewe, wanyuzwe n’ubwambere, rugikubita asaba kandi ibyokurya, none se amazi yari kujya mu nda nsa! Ati: “Ndakwinginze, unzanire n’agasate k’umugati”. Amusabye icyo kurya, yanze gutahira amazi, kandi nibyo amazi nta fata mu nda nsa. Umupfakazi yabanje kumuhakanira yifashishije indahiro ikomeye, ati: “Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, Imana yawe, usibye agafu k’urushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso; nimara gutora udukwi, ndataha nkavugemo umutsima, jyewen’umwana wanjye tuwurye, ahasigaye twipfire”. Ibyo yarahiye ni byo, ntarahiye izina ry’Imana mu busa cyangwa mu binyoma, asigaranye intica nti kize, idahagije we n’umwana we. Twebwe se indahiro yacu iba ihamye, tuba turahiye ukuri? Cyangwa turahira Izina ry’Imana twikinira, tubeshya.

Amaze guhakanirwa, Eliya yamuhumurije, amumara ubwoba, amusaba gutaha akagenda akabanza akavugira agatsima Eliya, nyuma akabona kwivugira agatsima we n’umwana we. Uriya mupfakazi nti yazuyaje, yizeye ijambo rya Eliya, igihe amubwiye ati: “Mu kebo nti hazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza igihe imvura izagwira. Umupfakazi yari yibagiwe, nti yabanza kwireba no kureba umwana we, yari yibagiwe maze Imana iramwibuka. Ifu nti yigeze ibura mu kebo, amavuta yo mu keso nti yigeze atuba kuko kwaYezu ni mu kidakama, ni kwa Kimaranzara. Aka wa mugani wa Kinyarwanda ngo urondereza ubusa bukimara, nti yikanze igihe cy’amapfa, yizeye ijambo ry’umuhanuzi, atanga ibyo yarashigaje ngo bimutunge, maze yishyira mu biganza by’Imana, nti habura na kimwe kandi basangiye.

Mu ivanjili Yezu yigishaga asaba abantu kutigana abigishamategeko kuko bikuza kandi bagashaka kugaragara, ati: “Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro, guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. Icyo bashoboye ni ukurya ingo z’abapafazi, ni ukwiba abakennye. Hari bamwe bumvise nabi izi nyigisho za Yezu aho kwambara amakanzu maremare bakiyambarira udukanzu tugufi, aho kuramukirizwa mu materaniro nti banaramukanye, aho guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, mu masengero nti bakandagiremo, aho guhabwa imyanya y’imbere aho ba tumiwe ababatumiye nti bitabire ngo nti bashaka kuba abigishamategeko. Yezu yabatonganyirije ukwikuza kwa bo, ukwibonekeza kwa bo, ukuticisha bugufi kwa bo, ukutamenya uko bareshya, ukwisumbukuruza kwa bo no gutsikamira abandi. Ese ahoYezu na twe nti yabidutonganyiriza ibyo yatonganyirije abigishamategeko?

Yezu yagiye kwicara ahateganye n’ububiko bashyinguragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Yezu si maneko w’abatura macye cyangwa menshi, abakungu benshi bashyiragamo byinshi, ni byiza rwose cyane. Ni abo gushimwa icyo gikorwa kigaragara bakoze. Ariko niba barahawe byinshi, bakaba kandi bafite byinshi, bakaba batuye byinshi, nta cyo bakoze kidasanzwe umuntu yabashimira by’ikirenga. Dore haje n’umupfakazi w’umukene, nta cyo afite, ariko icyo afite cyose aragitanze, ashyizemo uduceri tubiri. Dushobora gucyeka ko yagombaga kugira isoni zo gutanga uduceri tubiri, nyamara Yezu yabwiye abigishwa be ati: “Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura”. Nguko uko Yezu abara, si uko atazi kubara n’ubwo atanga atabaze kandi atitangiriye itama, si uko Yezu atazi gutandukanya byinshi n’uduceri tubiri, icyo Yezu yashimye si uduceri tubiri twatuwe n’uriya mupfakazi w’umukene, ahubwo yashimye ko we yashyizemo ibyari bimutunze, naho abandi bashyizemo ku by’ikirenga, ku byo batari bacyeneye. Imana nti dushima ko twatuye dukeya, ahubwo yifuza ko twatura byinshi bitari ikirenga, bitari ibyo tudakeneye, ahubwo duture byinshi bituvuye ku mutima. Ibyinshi ni bibura, ni bura duture ducye twiza. Imana nti shaka ko tuyiha ibidafite akamaro, nti shaka ko tuyiha uburo bwinshi butagira umusururu, nti shaka ko tuyisigariza, ngo tuyihe ibyo abandi badakeneye, ko tuyiha imiranga y’abandi, ahubwo ishaka ko tuyiha wese, tukayiha n’ibyacu n’abacu, tukayiha ibyari bidutunze bityo akaba ariyo itwitungira. Ni Yezu wenyine washoboye gushima kiriya gikorwa cy’uriya mupfakazi. Uriya mupfakazi yashoboraga kugabana n’Imana, agatura igiceri kimwe, ikindi akakigumana, ariko nti yabishatse, yashatse gutanga icyo afite cyose.
Urugero turarufite, ni Yezu Kristu, watanze ifu ye n’akeso ke k’amavuta, nti byigera bituba ahubwo birumbuka ibindi byinshi kandi byiza, yitanze rimwe rizima atwitangiye kugira ngo tubeho nk’uko isomo rya kabiri ryabitubwiye. Tumuhange amaso, urukundo n’ibyishimo byacu nti bizigera bibura mu mutima wacu, yatwigishije ko gukunda nyabyo ari ugutanga no kwitanga utabaze. Yezu yibonye muri bariya bapfakazi uko ari babiri. Kandi mu byo yakoraga byose nti yaragamije kugaragara no kwigaragaza, natwe akatwigisha gukora byose tuyobowe n’ukwemera tutavugije inzogera, aratwigisha gukora nka bariya bapfakazi bakennye ku mutima ariko bashyize ubukire bwabo mu Mana.

Bavandimwe, ese twebwe dutura iki Imana? Ibyo twari dukeneye ngo tubeho? Cyangwa ni iby’ikirenga? Igihe cyacu tugitura Imana? Dusabe Imana kutwakira uko turi kose, no kwakira ibyo dufite n’icyo turi cyo cyose tumutuye maze atugire ituro rishimisha Imana.

Mgr Célestin HAKIZIMANA
Umwepiskopi wa Gikongoro