Chorale Isonga imaze imyaka 25 ishinzwe

Chorale Isonga imaze imyaka 25 ishinzwe
Chorale Isonga ya Paruwasi Cathédrale Gikongoro yizihije isabukuru y’Imyaka 25 imaze ishinzwe, ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru byabereye mu nzu mberabyombi ya Centre Pastorale Saint Pierre Gikongoro ku cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2016 guhera i saa cyenda z’umugoroba (15h00), birangwa n’indirimbo zasimburanwaga n’imbyino.
Umuyobozi wa Chorale Isonga Bwana KABERA Faustin, mu ijambo rye yatangiye ashimira Imana ibahaye kugera ku myaka 25 basingiza Imana, ashimira ababafashije muri urwo rugendo, ashimira abitabiriye ibyo birori, aboneraho no kubagezaho ibyo bateganya gukora:
• Gushaka ibikoresho bishya bizabafasha gukomeza gusingiza Imana
• Gushaka impuzankano nshya
• Gusura andi makorali ari muri Diyoseziya Gikongoro ndetse no hanze ya Diyosezi Gikongoro
• Gushyira indirimbo kuri CD zigafasha abashaka kuba bakumva Chorale Isonga bari iwabo mu ngo.
Abafashe amajambo bose baranzwe no gushima, uhagarariye abanyamuryango b’icyubahiro ba Korali isonga bwana NIYITANGA Augustin, mu ijambo rye yagaragaje ko imyaka 25 bamaze itabapfiriye ubusa, mu magambo make yagaragaje ibyo ashima:
• Korali ishyize hamwe
• Ni chorale organisée
• Chorale itihererana ibintu, ishimishwa no kubisangiza abandi
Ashima ubwubahane n’uburere biranga abayigize, ibyo bikagaragarira mu byiciro bitandukanye bibarizwa muri Chorale kandi nta we uhutazwa cyangwa ngo ahutaze mugenziwe. Asoza avuga ko ari urugemwe rwiza ruri gushibuka, asaba n’umusanzu wa buri wese mu gushyigikira Chorale ngo ikomeze itere imbere.
Uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe wari uhari, yashimiye Chorale Isonga, ashima ubufatanye mu rwego rwa Leta n’amadini, yifuriza abari aho umwaka mushya wa 2016, ashimira Diyosezi Gatolika ya Gikongoro na Paruwasi Gikongoro by’umwihariko kuba yarabashije guhuza abantu batandukanye bakagera ku ntera bagezeho. Nyuma y’ijambo ry’uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, hakurikiyeho indimbo nk’uko byakorwaga aho amagambo yasimburanaga n’icyiciro cy’indirimbo ziryoheye amatwi, ariko habayeho n’umwanya wo gusaba indirimbo, indirimbo yakunzwe ikanifuzwa na benshi ko yasubirwamo ni IMIHIGO YACU ya Padiri Karoli MUDAHINYUKA.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathédrale Gikongoro mbere yo gutumira umwepiskopi wa Gikongoro nawe yashimye, ashima Chorale Isonga, ashimira abitabiriye baje kubashyigikira. Aboneraho gutumira umwepisikopi nawe mu ijambo rye wabanje kwifuriza Chorale isabukuru nziza, aboneraho gushima, no gushimira Chorale, ashimira imbaga y’abaje kwiyumvira no kwihera amaso Chorale, ati: “Ni akanya keza ko gutumira abandi ngo baze muri chorale, iki gikorwa cyarembuje n’abandi benshi batajyaga bajya gusenga…” yasoje abemereye inkunga ingana n’amafranga yari amaze gukusanywa mu rwego rwo gushyigikira Chorale (ni ukuvaga 52000 Frw yabonetse Cash na 37000 Frw bemerewe n’abantu banyuranye bari aho).