Amasomo tuzirikanaho: Hish 11, 19a.12, 1-6a.10ab; Zab 45 (44), 11-16; 1Kor 15, 20-26; Lk 1, 39-56
Uwaduteranirije hano uyu munsi twumvise uwo ari we, ni umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. N’aho yajyanywe twahumvise ni mu ngoro y’Imana, igaragaramo Ubushyinguro bw’isezerano. Aho mu ijuru, hagaragaye ibimenyetso bibiri. Ikimenyetso cya mbere ni uwo Mubyeyi. Ibyahishuwe byongeyeho ko uwo mugore yaratwite kandi ariho atakishwa n’ibise n’imibabaro y’iramukwa. Ikimenyetso cya kabiri gihabanye n’icya mbere ni ikiyoka nyamunini gishushanya Sekibi, mu gihe ikimenyetso cya mbere cyarigitatse ubwiza butagereranywa, byose byari umubare 12, umubare mwiza muri Bibiliya; icya kabiri cyo nta buranga na mba cyari gifite, ni igihindugembe.
Mu gihe abandi bafata neza umugore utwite bagategerezanya ubwuzu n’ibyishimo ugiye kuzavuka, icyo kiyoka cyo kirabundikiriye, kigambiriye guconshomera umwana ukivuka. Ariko cyaraririye amahuri, cyacyuye umunyu, kuko Umwana yaravutse, ajyanwa ku Mana mu ijuru no ku ntebe yayo y’ubwami kugira ngo agenge amahanga yose. Cyabuze intama n’ibyuma kuko n’umugore yahungiye mu butayu aho Imana yamuteguriye, mu butayu ni ho abatotezwaga bahungiraga. Abakristu dukunze kugereranya Bikira Mariya n’umugore uvugwa muri iki gitabo cy’Ibyahishuwe.
Bavandimwe iri somo ryatangiye batubwira ngo “Ingoro yo mu ijuru irakinguka”, bivuga ko twese dushobora kwinjiramo, Bikira Mariya yayitubanjirijemo, natwe tuzamusangayo kuko tuzaronka ubucungurwe. Ni yo mpamvu isomo ryarangiye rigira riti: ”Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo”. Ese iki gihe cyarageze muri iyi si yacu? Ese iki gihe cyarageze muri uru Rwanda rwacu? Ese iki gihe cyarageze mu ngo zacu, mu kazi kacu cyangwa mu mashuri yacu? Turi mu gihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu? Cyangwa twarayibwiye ngo “ntidushaka ko utubera umwami”! Ni igihe cy’ubutegetsi bwa Kristu w’Imana cyangwa twamukuye mu bye? Twamuhiritse ku butegetsi bwe dushyiraho undi twishakiye? Nta wundi yaba ari Sekibi. Umunsi w’Asompusiyo rero ugomba gutuma duha Imana ibyayo, tukayiha n’umwanya wayo w’ibanze, ikatuyobora natwe tukayiyoboka maze Sekibi ikarindagira.
Isomo rya kabiri ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti ryatwigishije ku izuka ry’abapfuye. Yahereye ku cy’ingenzi kidashidikanywaho, ni urupfu n’izuka bya Yezu ubwe. Niba rero Yezu yarazutse ubwa mbere, nta mpamvu n’imwe natwe tutashobora kuzuka mu bihe bizaza. Asensiyo ya Yezu ni Asompusiyo ya Bikira Mariya, kandi Asompusiyo ishingiye kandi ifatiye kuri Asensiyo ya Yezu. Yezu rero ni we w’ibanze wazutse, nyuma hateho abamuyobotse kandi uwa mbere wamuyobotse ni uwumvise Ijambo ry’Imana akarishyira mu bikorwa, agira ati: ”Dore ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze”. Yezu na we azegurira Ubwami Imana Se amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose, ariko birumvikana ntawisenya kereka ikinyoni cy’urwara rurerure, ni cyo kimena inda, ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha bizasenyagurwa ni ibibangamiye ubuhangange bw’Imana, ni ibibangamiye ubutegetsi bwe kandi ariwe buturukaho, ni ibibangamiye ububasha bwe kandi ariwe Nyirububasha. Umwanzi uzikuza, ari nawe ukomeye kandi urwanya Imana ni urupfu, byose Yezu azabishyira mu nsi y’ibirenge bye, abiribatagure, abikonyore, abyohereze ikuzimu.
Nyamara twebwe ahubwo usanga dushaka byose kubishyira ku mutwe, ugasanga turabyikoreye, iyo ubishyize ku mutwe uba ubizamura, ubishyira ejuru, ubishyira ahabona, ubyegereza Imana, bityo tukamera nka Joriji Baneti wagiye gucyura ingurube akayishyira ku rutugu ikamwitura iyo nezan itari ikwiye imuruma amatwi. Asompusiyo itwibutsa Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru, tugasaba inema yo gupfa neza, upfa neza ari uko wabayeho neza, dusabe inema yo kubaho neza uko Imana ibidushakaho, kubaho neza ni ugukora ugushaka kw’Imana, urugero turarufite, Bikira Mariya natubera urugero mu mvugo no mu ngiro, natwe tuzapfa neza, ntituzapfa ngo abasigaye bishimire ko badukize, ahubwo tuzabariza kuko tuzaba dusize icyuho.
Ivanjiri ya Luka yatubwiye ukuntu Mariya yahagurutse akagenda yihuta, agakora urugendo ruvunanye ajya mu misozi miremire. Dushime ukuntu atihereranye Inkuru Nziza yabwiwe, atihereranye Yezu ngo amwikubire, dushime ukuntu atatubije na none inkuru yabwiwe na Malayika ko Mubyara we Elizabeti atwitiye mu zabukuru, maze izo mpamvu ebyiri zigatuma adasinzira, adatindiganya, kandi yanagenda ntagende aseta ibirenge, ahubwo akagenda yihuta, agira ngo adakererwa, agira ngo acunguze uburyo umwete. Iyo atinda, iyo agenda buhoro, yari gusanga Elizabeti yarabuze umufasha imirimo, yari gusanga mu rugo rwe byaracitse, yari kuvutsa Yohani ibyishimo yagize igihe yisimbizaga mu nda ya Nyina, kandi nawe yari gukurirwa akabura uko ajyayo. Ibi biratwigisha gukorera ibintu mu gihe gikwiye, mu gihe cya nyacyo, biratwigisha kugira umurava n’umwete, biratwigisha kurangwa n’urukundo, ndetse n’ikinyabupfura. No mu byoroheje hagaragara ubukristu, indamutso ubwayo Mariya yagiriye Elizabeti, yahaye ibyishimo Yohani Batista akiri mu nda ndetse na Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu.
Elizabeti nawe yaboneyeho akanya, maze Roho Mutagatifu amwereka ko uwo bari kumwe atari Mubyara we gusa, ahubwo ari Umugore wahebuje abagore bose umugisha kandi ko uwo atwite ari Imana, yabwiwe ko Bikira Mariya umugendereye atari Mubyara we gusa ahubwo ari Nyina w’Umutegetsi we. Yita Mariya umuhire kuko yemeye ko ibyo yatumweho na Nyagasani bizaba. Maze Mariya ahera ku byo Elizabeti amubwiye, aririmbira Imana indirimbo itazibagirana mu mateka ya Kiliziya, itagomba no kwibagirana mu mateka ya buri mukristu. Bavandimwe, uko Bikira Mariya yasuye Elizabeti, ni ko natwe yadusuye I Kibeho, kandi ni ko akomeza no kudusura mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu kazi kacu no mu ishuri ryacu. Yabonye ubukene bwacu, yabonye ko dukeneye Yezu ahita ahaguruka azayihuta adaseta ibirenge, imisozi yo muri Nyaruguru ntiyayitinya, imihanda mibi ntiyayitinya, ntiyatinya ubukene bwacu bwo ku mubiri no ku mutima, atuzanira Yezu n’ubutumwa bwe.
Tumwakire nk’uko Elizabeti yamwakiriye, tubikesha iki kugira ngo Nyina w’Umutegetsi wacu atugenderere? Tumuhe icyubahiro akwiye, tugira tuti: ”Wahebuje abagore bose umugisha, n’umwana wawe aragasingizwa”. Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba”. Mariya natwe atwigishe kujya dusura ba Elizabeti b’iki gihe, tubashyire Yezu, tubafashe mu mirimo yabo itandukanye, tubashyikirize ivanjili. Mariya aratwigisha gusingiza Imana mu ndirimbo ye ya Magnificat, tuyigire iyacu, tuyiririmbe kenshi, ariko cyane cyane tuzirikane amagambo ayigize, adufashe kubaho neza nk’uko iriya ndirimbo yahindutse ubuzima bwa Mariya. Mariya ngo yagumanye na Elizabeti amezi atatu, abona gutaha, natwe tugumane na Mariya, tubane nawe, gatatu bivuga ibintu byuzuye, bidacagase, bitari ibice, tuzabana nawe tumwiyambaza kenshi muri Rozari ntagatifu, mu ishapule y’ububabare, tuzabana nawe tumuhoza dusenga kandi twisubiraho, tuzabane nawe mu magambo no mu mvugo.
Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro