19/08/2021: ITANGWA RY’UBUSASERDOTI MURI DIYOSEZI YA GIKONGORO (PARUWASI YA MUGANZA)

Ku wa kane, tariki ya 19 Kanama 2021, mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Muganza, guhera saa yine zuzuye (10h00), Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yahaye Isakramentu ry’Ubusaserdoti (urwego rw’Ubupadiri) uwari Diyakoni Callixte SENANI, uvuka muri Paruwasi ya Muganza. Mu gihe abari abafaratiri babiri bavuka muri Paruwasi ya Busanze, aribo: Fulgence KAYIRANGA na Jean Baptiste NIRINGIYIMANA bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti (urwego rw’Ubudiyakoni). Naho abafaratiri Jean Damascène NKUNDIMANA (wa Paruwasi ya Muganza), Bertin SEBANANI (wa Paruwasi ya Muganza) na Régis TWIZEYIMANA (wa Paruwasi ya Kibeho) bahawe igice cy’Ubuhereza.

Nyiricyubahiro Mgr Celestin HAKIZIMANA akikijwe n’abasaserdoti bashya: Padiri Senani Callixte, Diyakoni Kayiranga Fulgence na Diyakoni Niringiyimana Jean Baptiste

Mu ijambo rye, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muganza, amaze kwereka abashyitsi batandukanye bari bitabiriye uwo munsi mukuru, yakomeje avuga ko «Inkono ihira igihe». Mu binezaneza byinshi, yaragize ati «Nyuma y’igihe kirekire, abakristu ba Muganza bategereje uyu munsi, Imana yonyine irabikoze. Imana irumva kandi irasubiza ku gihe gikwiye». Yerekanye kandi ko Paruwasi ya Muganza ikeneye cyane Padiri kuko ari nini. Yabivuze muri aya magambo : «N’iyo yababwa abapadiri babiri, batatu, bane cyangwa batanu, Paruwasi ya Muganza yakomeza gukenera abandi bapadiri». Muri make abapadiri barakenewe kandi bazahora bakenewe. Yashoje ijambo rye ashimira Umushumba wa Diyosezi ubahora hafi, ashimira ubuyobozi bwite bwa Leta bafatanya muri byinshi byubaka, ashimira n’abakristu b’abalayiki mu nzego zose babarizwamo.

Padiri mushya Callixte SENANI, mu ijambo rye, yashimiye Imana yamuremye, ikamutorera kwamamaza inkuru nziza, ashimira Umwepiskopi wamuhaye Isakramentu ry’Ubusaserdoti,  ashimira ababyeyi be n’abarezi, kandi ashimira n’abapadiri bakuru be bamubereye icyitegererezo mu rugendo rugana ku busaserdoti. Yashimiye kandi abahawe ubudiyakoni n’abahawe ubuhereza. Hanyuma ashimira n’abaje kubashyigikira bose.  Yasoje asaba inkunga y’isengesho muri byose: mu byiza no mu bibi, mu byishimo no mu bibabaza.

Padiri mushya SENANI Callixte

Mu izina ry’abakristu bose ba Paruwasi ya Muganza, Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Paruwasi yinikije ijambo rye agira ati «Yezu yaje afite urukundo, azanye ibyiza gusa», maze aherako asaba Padiri mushya kurangwa n’urukundo n’ineza gusa nk’uko Yezu yabigenje. Yakomeje ashimira Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro uhora abasabira ku Mana kandi akaba amaze no kubageza ku bikorwa byinshi bifitiye akamaro abakristu bose muri rusange. Yashoje aha impanuro padiri mushya muri aya magambo: «Ntakwirara ngo utangire kwibeshya ko wageze iyo ujya, kuko umwanzi ahora arekereje ngo agirire nabi intore z’Imana».

Umunyamabanga nshingwabikorwa umurenge wa Muganza yavuze ko umunsi nk’uyu witagwa ry’Ubusaserdoti ari umunsi wo gushimira Imana. Yakomeje ashimira Kiliziya Gatolika uruhare igaragaza mu guharanira iterambere rya muntu kuri roho no ku mubiri. Asaba abakristu ko barushaho kuba inshuti z’Imana, bihatira gukurikiza Amategeko yayo

Mu ijambo risoza gahunda y’uyu munsi, Umwepiskopi wa Diyosezi, Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA yshimiye ababyeyi bibarutse Padiri Callixte SENANI. Yaragize ati: «Amasengesho ya Nyina yatumye uyu Padiri mushya ahaguruka mu buganga bwo kuvura indwara z’umubiri gusa, maze yemerera Imana kujya mu muzabibu wayo kuba umuganga uvura noneho indwara z’umutima, iza roho n’iz’umubiri». Yashimiye kandi Paruwasi ya Muganza yongeye kwibaruka umupadiri nyuma y’imyaka 20; anashimira abapadiri baje kwifatanya na murumuna wabo. Ndetse abasaba kumufasha no kumurinda kugwingira mu bupadiri.

Umutambagiro w’Abasaserdoti utangira Igitambo cy’Ukaristiya
Abahawe Ubusaserdoti barambaraye hasi nk’ikimenyetso cyo guca bugufi no kwiyoroshya
Abahabwa Ubudiyakoni bahabwa Ijambo ry’Imana kuko mu butumwa bafite harimo no kwigisha no gusobanurira imbaga y’Imana Inkuru Nziza ya Yezu Kristu
Uhawe Ubupadiri ahabwa inkongoro ya Misa nk’ikimenyetso kigaragaza ko ahawe ububasha bwo gutura Igitambo cy’Ukaristiya