INYIGISHO Y’UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA GIKONGORO YO KU WA GATANU MUTAGATIFU.-C-2022.

Amasomo: Iz 52, 13-15;53,1-12; He 4, 14-16;5, 7-9; Yh 18, 1-40; 19, 1-42

Bavandimwe, turahimbaza Ibabara rya Yezu Kristu turi mu cyunamo cy’iminsi 100 twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ibaye. Mu kuzirikana inzira y’umusaraba ya Yezu Kristu, tuzirikane inzira y’ububabare twakoze muri 1994, dusabe ko tutahimbaza uwa Gatanu Mutagatifu utatugeza kuri Pasika, ububabare bwacu, agahinda kacu, imiruho yacu izage irangirira mu byishimo bya Pasika, ntitugahore mu gisibo kitatugeza kuri Pasika. Isomo rya mbere ryatubwiye indilimbo ya kane y’Umugaragu Ubabara w’Uhoraho. Azasagamba, azakuzwa, yererezwe asumbe byose. Nta kindi bavuga hano ni ukumanikwa ku musaraba. Iyi mibabaro yose izatera benshi gukangarana kuko yari yangiritse bitavugwa, imisusire ye ntaho igihuriye n’iy’umuntu, n’uburanga ntibuse n’ubwabenemuntu: ntaburanga nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro kandi yari buranga bw’Imana n’uburanga bwose ari we bukomokaho. Iyo mibabaro ye izatera benshi gutangara no kumirwa kuko “bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitigeze kibaho”. Iyo mibabaro yatumye asuzugurwa kandi atereranywa n’abantu mbese nk’uwo bagera imbere bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho. Twe twamubonagamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana nyamara kandi ni imibabaro yacu yari yikoreye. Yarashinyaguriwe ariko yicisha bugufi, yafashwe ku gahato bamucira urw’akarengane, kandi nta n’umwe wigeze amwitaho, yabambwe hamwe n’abagiranabi. Ariko iyo mibabaro ni yo benshi bazakesha guhongererwa ibyaha. Amaherezo, uwo mugaragu w’Uhoraho azakuzwa, azabona urumuri azanezerwe, azagenerwa umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko. Bavandimwe, uyu mugaragu barashishoje basanga ari Yezu bahanuraga, ni Yezu bavugaga. Ba Yezu nk’aba baragwiriye muri iyi si yacu, muri uru Rwanda rwacu, ndetse n’aho dutuye, kuva igihe Yezu yigiriye umuntu akabana natwe, ishusho ye tuyisanga muri bene nkaba bagaragu b’Uhoraho bababara, hari abadafite imisusure itagihuye n’iy’umuntu, uburanga bwabo ntabwo ntibuba bugisa n’ubwa bene muntu, hari abantu batagifite uburanga n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyabatera igikundiro, hari abantu basuzuguwe kandi batereranywe n’abantu, abanyamibabaro n’abamenyerane b’ibyago, bagera imbere bakipfuka mu maso, kuko basuzuguritse, twese ntawe ubitayeho. Ibyo dukorera abo bavandimwe, ni Yezu tuba tubikoreye, ibyo tutabakorera ni Yezu tuba tutabikorera.

IbaruwayandikiweabahebureyiyiseYezuUmuherezabitamboMukuruuhebujewatashye mu ijuru, utananirwakudutabara mu ntegenkezacu. Ibyishimobibabyoseiyoumubiriwoseutashye mu ijuru.Umutwererowagezeyo, nitwebweingingoz’uwomubiridushigajekugezwayo. Tubiharanire.Yarageragejwentiyatsindwan’icyahatukabadusabwakumwegeranaubwizerekugirangotugirirweimpuhwekandiduhabweimbaragazizadufashaigihekigeze.Ibyoyababayebyamwigishijekumvira, maze abamwumviraboseabaviramoisokoy’ubucungurwebw’iteka.Natwererotwisabirekumwumvira no kumwemera, maze azadutabare mu ntegenkezacu, nitugeragezwanatwentituzatsindwakukoyaduhayekumutsindo we.

Ivanjiri y’ububabare bwa Yezu tumaze kuririrmbirwa ikubiyemo inyigisho nyinshi, ariko ndashaka kuvuga kuri Petero na Pilato gusa. Ubundi nkagira icyo mvuga ku magambo Yezu yavugiye ku musaraba, nkarangiriza ku bahambye Yezu. Petero batangiye kumuvuga aho akuye inkota akayikubita Malikusi, umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, akamuca ugutwi kw’iburyo. Petero yumvaga agomba kurwana kuri Shebuja, dore ko nabo bari bitwaje amatara, imuri n’intwaro. Kuva aho Yezu abwiriye Petero gusubiza inkota mu rwubati, buhoro buhoro Petero yagiye akonja. Batubwira ko hariho imbeho, akagerageza kota ariko ntiyashyuha, yabaye akazuyazi ariko ntiyashyushye ngo abe urumuri, ngo asukure. Ni yo mpamvu yihakanye Yezu. Bavandimwe natwe iyo dukonje, twihakana Yezu nka Petero: Umuja w’umukumirizi abwira Petero ati: “Aho none ntiwaba uri uwo mu bigishwa b’uriya muntu? Petero ati: “Sindi we”. “Aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?” Ati: “Sindi we”. Umugaragu w’umuherezabitambo ati: “Sinakubonye mu busitani muri kumwe?” Petero yihakanye Shebuja imbere y’umuja rwose! Umuntu witwa Pilato nawe ntazibagirana mu rubanza rwa Yezu no mu mateka ye, yarwanye kuri Yezu ariko aranga agira intege nke aramubaha, aramubategeza. Wasangaga adashinga rwose. Ati: “Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye”. Yari afite ububasha bwo kumurekura akagira n’ubwo kumubambisha. Yashatse kumurekura agira ubwoba. Yaragize ati: “Nguyu Umwami wanyu, mbambe umwami wanyu? Hari aho yagiye yerekana ingufu mu byemezo bye igihe agize ati: “Icyo nanditse nacyanditse, yanga kubihindura. Bigumeho gutyo: Yezu, umunyanazareti, Umwami w’Abayahudi”. Pilato kandi ni we watanze uruhushya rwo kuvuna amaguru y’ababambanywe na Yezu, ndetse ni na we basabye umurambo we. Igihe cyose tugira isoni zo gukora ikiricyo tuba tubereye Yezu Pilato.

Urupfu ntirwahinduye Yezu umurakare, ahubwo ineza ye yarayikomeje ndetse ashaka kuyituraga. Abwira Nyina yaragize ati: “Mubyeyi, dore umwana wawe”. Ni nkaho yamubwiye ati: “njyewe urambuze, ariko mfite abo tuvukana, mfite barumuna banjye, nibansimbure. Ube umubyeyi wabo na bo bambere inguranwa: “Dore Nyoko”. Dushime Yezu waduhaye Nyina ngo akomeze atubyare, natwe tumubere abana beza. Bikira Mariya yari afite ibibazo ariko yabitwaye gitwari, yapfiriye mu cyubahiro. Tukamera nka wa musirikare watitiye atavuye mu mwanya we. Yezu ati: “Mfite inyota”, nsonzeye isi nziza, n’abayiriho bakamererwa neza, mfite inzara n’inyota y’isi yuzuyeho ibyiza gusa, afite inyota ya za Roho z’abantu. Ijambo rya nyuma yavuze ati: “Birujujwe”, Yezu yaje kuzuza no kukonosora iby’abahanuzi bahanuye byose, yujuje neza uko bikwiye umugambi w’Imana, asoje ikivi cyo muri ubu buzima. Natwe rero dutware Bikira Mariya iwacu bibe nkuko Yohani yabigenje, dusonzere kandi tugirire inyota iby’Imana. N’ibindi byose byatugirira akamaro kuri Roho no ku mubiri, bikakagirira kandi isi na Kiriziya. Twisabire kuzuza inshingano zacu no kugorora uko bikwiye ibyagoramye. Ntawabura gushima Yozefu w’ahitwa Arimatiya wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga abayahudi ndetse na Nikodemu wa wundi wigeze gusanga Yezu ninjoro, turabashimira uruhare rwiza bagize mu gushyingura Yezu mu cyubahiro.  Natwe twisabire kugira uruhare rwiza mu manza zitandukanye Yezu agirirwa muri iki gihe cyacu.

Nyuma y’Ijambo ry’Imana, turasabira abantu bo mu byiciro byinshi binyuranye, dusabira buri wese icyo akeneye, tubone umwanya wo kuramya umusaraba, dusaba ko imisaraba yose yacu yashibuka ikaba ibiti bishishe bitumiranye, byifiteho amababi, indabo, bikeraho imbuto maze umusaraba ntube ijambo rya nyuma ahubwo ijambo rya nyuma rikaba izuka. Turasoza igitaramo cyacu duhabwa umubiri wa Kristu, umubiri yadutangiriye ku musaraba, turawuhabwa kugira ngo natwe twitangire abandi kandi urukundo rwa kivandimwe rusakare hose n’igihe cyose, twirinda gutatira igihango tuba twagiranye iyo duhabwa umubiri umwe.

Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro