INYIGISHO Y’UMWEPISKOPI WA GIKONGORO MU MISA YA NIMUGOROBA YO KU WA KANE MUTAGATIFU – C – 2022 (CENA DOMINI)

Ku wa Kane Mutagatifu twibuka Yezu Kristu arema Isakramentu ry’Ukaristiya. Amasomo abiri ya mbere aratubwira kuri iryo Sakramentu, uko ryateguwe n’ikiragano cya cyera, n’uko Yezu yariduhaye mu kiragano gishya. Isomo rya mbere twumvise ryaciraga amarenga iryo Sakramentu kuko ryadutekerereje isangira abayisraheli bagize bitegura umunsi mukuru wa Pasika. Iryo sangria ryabo ryabaye intandaro ya byose, ariko cyane cyane intangiriro y’ubuzima bushya, intangiriro y’ibintu bidasanzwe. Iryo somo ryagize riti: “Uku kwezi kuzababere intangiriro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu”. Ikindi cyiza muri iryo sangria ni ubufatanye busobanura kwisungana, kuko bafatanyaga itungo n’umuturanyi ubari hafi, bityo ifunguro rigahuza imiryango, iryo funguro rikababanisha neza. Ntibagomba kubikora mu kajagari uko bishakiye. Bahawe amabwiriza agomba gukurikizwa ndetse bigishwa n’uko iryo funguro rizaribwa. Rigomba kuzaribwa mu kabwibwi, bagomba gusiga amaraso ku nkomanizo z’imiryango no ku mitambiko y’inzugi kugira ngo batazarimburwa. Bagomba kurya izo nyama zokeje, bakazirisha imigati idasembuye n’imboga zisharira, bagomba gukenyeza umukoba, bambaye inkweto mu birenge, bafite inkoni mu ntoki kandi bakarya bagira bwangu. Iryo sangria ntirizabasiga uko ryabasanze, ahubwo iryo funguro bazarifata bafite umutima hamwe kuko babwiwe ko bo batazarimburwa, kandi uwo munsi ntuzibagirana mu buzima bwabo no mu mateka yabo, uwo munsi uzibukwa ubuziraherezo. Bazajya bawibuka no kuwuhimbaza bakora buri mwaka urugendo rwo kujya gusingiza Imana. Ibyo kandi si ibyifuzo ahubwo ni itegeko nk’uko yabivuze ati: “Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye”.

Bavandimwe, natwe iri tegeko twararihawe, kwibuka ibyiza Nyagasani adahwema kudukorera, kwibuka umunsi wo gukizwa kwacu, guhimbaza umunsi wa Pasika yacu ni itegeko rigomba kubahirizwa, kuko rikubiyemo ubutumwa bwinshi: kudata igihe ahubwo kurya bwangu, kumenya ko turi abagenzi kuri iyi si bigaragazwa no kugira inkoni mu ntoki, gukenyeza umukoba, twambaye inkweto mu birenge.

Ijambo kwibuka ryagarutse no mu isomo rya kabiri rya Pawulo Mutagatifu waduhaye amagambo Yezu yakoresheje arema Ukaristiya, ari na yo dukoresha igihe cya konsekrasiyo. Yezu ati: “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe: Akongera ati: “Iki ni inkongoro y’isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye”. Ibyo byose tubisubiramo twibuka ibyo Yezu yakoze, ndetse ari ya magambo yavuze twifuza twebwe abasaseridoti kuyagira ayacu kugira ngo natwe tube twabasha kwitangira bagenzi bacu ariko cyane cyane tubashe kwitangira abo dushinzwe. Ntabwo rero ari ikinamico tuba turimo, ntabwo tuba dukora nka wa mwana ubona mukuru we akoze cyangwa avuze ikintu akamwigana cyangwa akabisubiramo, cyaba cyiza cyangwa cyaba kibi. Ni itegeko na none Yezu yaduhaye, ati: “Mujye mukora ibi munyibuka”. Si ukumwibuka byo kurangiza umuhango gusa, ahubwo kumwibuka ni ukureba icyo yakoze, icyo yagikoreye, icyo yashakaga kugeraho, icyo yaragamije, icyo yashakaga kwigisha, icyo yifuzaga ku bantu maze tukagira ibyifuzo nk’ibye, tukagira imigambi nk’iye, tukagira ubuzima nk’ubwe. Ntabwo Yezu yavuze ati: “Iki gisa nk’umubiri wanjye, cyangwa ngo iki gisa n’amaraso yanjye, ahubwo yaravuze ati: “Iki ni…” Ni ukuri rero uwo mugati uhinduka umubiri wa Kristu, divayi igahinduka amaraso ya Kristu. Kutabyibuka ni ukuba nyamwanga iyo byavuye, ni ukuba Mudashima kandi ni ukuba inyangabirama kuko umukiro wacu ni hariya ushingiye.

Ku wa Kane Mutagatifu twibuka Yezu yoza ibirenge by’intumwa ze. Ni byo twumvise mu ivanjiri tumaze gusomerwa. Iyo vanjiri yatangiye itubwira iti: “Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo! Wowe se umenye ko ugiye gupfa wabigenza ute? Bakubwiye bati: “Mu ma saha atandatu uraba upfuye, mu yandi magambo bati: ”usigaranye amasaha atandatu” wakora iki? Aho ntiwabura icyo ufata n’icyo ureka, aho ntiwabura icyo uvuga n’icyo ukora, ukaba nka roho nsa izerera itazi aho iva n’aho ijya? Kora nkuko Yezu yakoze. Yezu yavuye ku meza, mu mwanya w’icyubahiro, yikuramo umwitero we, ntiyitaye ku cyubahiro cye, ku bumana bwe, afata igitambaro aragikindikiza, yafashe kameremuntu, yigize umugaragu, ndetse umucakara w’umunyama-hanga, nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akabihanagura. Ibirenge ni byo biba byanduye kurusha izindi ngingo.

Ivanjili iratwereka imyifatire ya Petero, wari uzi Yezu uwo ari we: Kristu, Umwana w’Imana Nzima. Na Petero yari yiyizi, umurobyi mwene Yonasi, ukora kandi akavuga ibimujemo atabanje kubitekerezaho cyane, ntacyo atakorera Yezu, apfa kubona gusa ko ari Yezu, ubundi akitanga we wese. Abonye Yezu amugezeho ngo amwoze ibirenge ati: “Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge? Nanjye mbe ntabikogeje, kuko ntari umucakara w’umunyamahanga! Abe ari wowe Umwigisha, Nyagasani unyoza ibirenge? Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge. Avuze nka Yohani Batista wagize ati: “Ni jye ukeneye kubatizwa na we, none uransanze?” Ni bwa buhubutsi bwa Petero, akinnye mu bikomeye, aguye mu ruzi arwita ikiziba, Yezu ati: “Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye”. Yumvise ari iby’umugabane hamwe na Yezu, yumvise ko ari ibyo kubana akaramata na Yezu, Petero ati: “Ibyo na byo, kubana na we biruta byose, ndashaka kugira umugabane hamwe na we, niba ikiguzi ari ukunyoza ibirenge, ahubwo ntunyoze ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe”. Petero icyo yashakaga ni umugabane hamwe na Yezu, atitaye ku cyo bisaba, ku cyo bigura. Yezu rero ni ko gutanga isomo rikomeye, asaba abigishwa be kujya bamwigana, kujya bakora nkawe, kujya bakurikiza urugero yabahaye. Ati: “Aho mwumvise ibyo maze kubagirira?” Ntababajije ati: “aho mubonye ibyo maze kubagirira? Kubibona ntibihagije, kubyumva ni cyo cy’ingenzi kuko gikubiyemo inyigisho nyinshi zitabonwa gusa n’amaso y’umubiri, ahubwo bibonwa cyane cyane n’amaso yo ku mutima, n’amaso y’ukwemera. “Munyita Mwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza kuko ndi we. Ubwo rero mbogeje ibirenge kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ariko namwe mugirirana ubwanyu.” Uko Nyagasani yatugiriye, abe ari nako natwe tugirirana ubwacu, turajye twozanya ibirenge ubwacu. Ngubwo ubutumwa dutahanye, bo bogejwe ibirenge kuko ahandi bari basukuye, ariko twebwe dukeneye ko Yezu atwuhagira umubiri wose: amaguru, igihimba n’umutwe, akadutsirita n’aho twebwe ubwacu tutagera, agakuba impyiro zose zihindanya isura y’Imana, agakuba amaga yose atuma duhandana. Yamara kubidukorera tukabikorera natwe abandi. Mu rugo, twozanye ibirenge, ku ishuri twozanye ibirenge, ku kazi twozanye ibirenge, mu matsinda yose anyuranye turimo twozanye ibirenge aho kwanduzanya, bityo tuzaba dukurikije urugero Yezu yaduhaye.

Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro