DIOCESE CATHOLIQUE DE GIKONGORO
B.P. 77 GIKONGORO
RWANDA/AFRIQUE
TEL (+250) 252535077
E-mail : evechegik@yahoo.fr
ITANGAZO RY’UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA GIKONGORO RITANGIZA KU MUGARAGARO YUBILE Y’IMYAKA 25 IYO DIYOSEZI IMAZE ISHINZWE
Basaserdoti, Biyeguriyimana, Bakristu bavandimwe,
Ndabaramutsa mbifuriza ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu umucunguzi wacu (1Kor 1,3).
Tariki ya 28 Kamena igihumbi Magana cyenda mirongo icyenda na kabiri (28/06/1992), tariki ya mbere Nyakanga ibihumbi bibiri na cumi na karindwi (1/07/2017), imyaka igiye ku ba 25 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ishinzwe na Nyirubutungane Papa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, kuko yayishinze ku wa 30 Werurwe 1992, ariko Umushumba wayo wa mbere ahabwa inkoni ya gishumba, ku wa 28 Kamena 1992.
Mbagejejeho iri tangazo ngira ngo mbararikire guhimbaza uko bikwiye Yubile y’imyaka 25 ya Diyosezi yacu. Iyo Yubile iregereje. Imihimbazo yayo itangiye none ku itariki 09/07/2016, ikazamara umwaka wose, isozwe ku itariki 01/07/2017. Nk’uko Mutagatifu Pawulo Intumwa abivuga, « Ubungubu rero ni igihe cyo gukanguka, tukabyuka, kuko gukizwa kwacu kuturi hafi kurusha igihe twatangiraga kwemera. Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima, maze twambare intwaro z’urumuri » (Rom 13, 11-12).
Kubera izo mpamvu zose : Njyewe Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, ku bw’ingabire y’Imana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, none tariki 09 Nyakanga 2016, muri Kiliziya ya Katedarali ya Gikongoro, ntangaje ku mugaragaro kandi ntangije umwaka wa Yubile y’imyaka 25 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro imaze ishinzwe.
Yubile ni igihe cy’ingabire z’Imana. Yubile ni igihe cyo gushimira Imana yo Soko y’ubuzima bw’umubiri n’ubwa roho. Muri uyu mwaka wa Yubile tuzihatira gusubiza amaso inyuma turebe ibyiza byose Imana yakoreye iyi Diyosezi yacu kuva yashingwa kugeza ubu, maze tubiyishimire.
Yubile ni igihe cyo kwiyunga n’Imana na bagenzi bacu. Muri uyu mwaka wa Yubile tuzareba aho tutashohoje neza ubutumwa bwa Nyagasani, tuhasabire imbabazi kandi dufate umugambi wo kwivugurura. Niyo mpamvu intego izatuyobora muri uyu mwaka igira iti : « TWIVUGURURE MU BUKRISTU, TWIHATIRA KUBA ABAHAMYA BA KRISTU AHO TURI HOSE. »
Mpereye kuri iyi ntego, ndifuza ko uyu Mwaka wa Yubile wadufasha kwibuka ubutumwa Yezu Kristu yadusigiye bwo kwakira no gukwiza hose Ivanjili ye y’Urukundo, amahoro, ukuri, ubutabera n’ubutungane. Ndifuza ko impumuro y’Ivanjili ya Kristu yatama iwacu mu ngo, iwacu mu miryangoremezo, muri Santarali zacu, muri Paruwasi zacu, muri Duwayene zacu no muri Diyosezi yacu muri rusange. Abapadiri tukabana neza mu bwumvikane, mu bworoherane, mu bwuzuzanye, uko dusangiye ubutumwa, dusangire akabisi n’agahiye, nta gusigana cyangwa guharira abandi. Abapadiri bakabana neza n’Abihayimana kugira ngo abababonye bose bavuge bati « nimurebe ukuntu bariya bantu bakundana ».
Abagabo n’abagore, mu ngo, bakihatira kwivugurura, bakarushaho kubana mu rukundo, mu mahoro, mu bwumvikane no mu budahemuka. Ababyeyi bakarushaho gushishikarira kurera gikristu abana babo. Abana bakarushaho kumvira Imana no kumvira ababyeyi n’abarezi. Ndifuza ko Ubukristu bwarushaho kugaragara mu miryangoremezo yacu yose. Abakristu bakagira umutima umwe n’amatwara amwe nk’uko byari bimeze muri Kiliziya ya mbere (Intu 4,32).
Abakristu, mu muryangoremezo, bagahuzwa n’isengesho, bagahuzwa kandi n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bituma ingoma ya Kristu imenyekana kandi ikayobokwa na bose. Ndifuza ko Abakristu bose bagaruka ku isoko y’amasezerano yabo ya Batisimu, ugukomezwa n’ugushyingirwa, bakarushaho kuyabamo indahemuka. Ndifuza ko Abasaseridoti n’Abiyeguriyimana bose basubira ku isoko y’amasezerano yabo yo kwiyegurira Imana bakaba abashumba nyabo b’umuryango w’Imana n’irango rirangira abandi Kristu, we wabaye Umukene wakungahaje bose, we wumviye kugeza ku ndunduro, we utigeze uhemuka ku bumanzi.
Uyu mwaka wa Yubile nywuragije Imana Data, Soko y’ububyeyi bwose, nywuragije Yezu Kristu, Soko y’Urukundo, nywuragije Roho Mutagatifu, Soko y’ingabire zose, kugira ngo twese uzatubere Umwaka Mutagatifu, Umwaka w’imigisha yose ituruka ku Mana n’Umwaka wo kurumbuka imbuto nyinshi kandi nziza za gikristu. Uyu Mwaka wa Yubile nywuragije kandi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo waje kudusura iwacu akabonekera i Kibeho, atuzaniye ubutumwa bwo guhinduka no kwisubiraho ngo tubeho dukurikiza Ivanjiri ya Kristu.
Mbaye nshimiye abantu bose bazafasha Diyosezi yacu ngo uyu mwaka wa Yubile twinjiyemo tuzabashe kuwusoza neza uko Imana ibishaka, twivuguruye mu bukristu kandi tumubera abahamya aho turi hose, muri byose n’igihe cyose.
Bikorewe ku Gikongoro, ku wa 9 Nyakanga 2016
Selestini HAKIZIMANA
Umwepiskopi wa Diyosezi Gikongoro