Inyigisho Mgr Celestin HAKIZIMANA, Umwepisikopi wa Gikongoro yatanze mu itangizwa rya Yubile y’imyaka 100 y’ubusacerdoti mu Rwanda
Kuri buri wese muri twe, ihamagarwa rye ritangirwa n’ibonekerwa nk’irya Izayi, aho tubona ubutagatifu bw’Imana iduhamagara tukabona n’intege nke zacu ndetse n’ubwandu bw’iyi si dutuyemo. Ubutagatifu bw’Imana bugaragarira mu binyabubasha biyikikije, naho integer nke za muntu n’ubwandu bw’iyi si bigaragarira mu munwa wanduye. Ibirori twumvise birikubera mu cyumba gitagatifu cy’ingoro y’Imana, Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse, abaserafimu aribo bamalayika bakuru bamuririmbira ntibijya birangira. Byagombye no gukomereza hano ku isi, kuko ijuru tuzajyamo ejo, ritangirira hano ku isi.
Turirimbe ubutagatifu bw’Imana dukoresheje amajwi ariko cyane cyane dukoresheje imibereho yacu myiza. Natwe turi abamalayika b’Imana, intumwa z’Imana, isi yose yuzuye ikuzo ry’Imana, ibyaremwe
byose byerekana amaboko y’Imana yacu, niyo mpamvu natwe tugomba guhora turirimba ubutagatifu bwayo, tugomba guhora twikiriza indirimbo yatewe n’abaserafimu. Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu.
“Mbese ndatuma nde? Ninde twakohereza?” Nguko uko umuhamagaro uza. Biriya bibazo natwe twese twahuye nabyo, Imana yarabitubajije. Mubyo batadusomeye, harimo ko umwe mu baserafimu yafashe mu kiganza ke ikara ryaka arikoza ku munwa wa Izayi, maze ubuhemu bwe burahanagurwa n’icyaha ke kirakizwa. Natwe ni uko, ntagusukurwa kubayeho ntitwabona imbaraga zidutinyura kuko uwo mulimo w’ubuhanuzi duhamagariwe uremereye, ukomeye, uturenze, ntitwawushobora kubwacu ariko dushobora byose iyo turi kumwe n’uduha imbaraga. Izayi amaze kumva ibyo abajijwe, yiyumvisemo imbaraga, umurava n’umwete maze arasubiza ati: “Ndihano, ntuma”. Natwe rero tumwemerera kudutuma, tumwemerere atwohereze, tugira tuti: “Ndihano, ntuma”. Ndi hano, Karame; I am here; Je suis ici, présent cyangwa présente.
Mu ishuri, hari igihe umwalimu yahamagaraga, agira ngo arebe abaje n’abasibye, abataje bagashyirwaho zeru, abaje bagashyirwaho akamenyetso ko baje. Ariko hari igihe abaje bitabiraga abasibye,
bakitaba mu kigwi cyabo, zeru n’inkoni bakaba barabisimbutse. Kwa Yezu rero nta kujijisha, nta kurerega, nta gucengana, uba uhari cyangwa udahari.
Bavandimwe, ese mu bupadiri twebwe turahari? Turimo turimo? Turimo wese umubiri n’umutima? Turimo kuva kumano kugeza
kumisatsi cyangwa turimo bubiri gusa umutima wibereye ku bandi n’ahandi? Aho ntiturimo bya nyirarureshwa? Aho ntiturimo byo kuvangavanga? Turimo n’amaguru abiri? Cyangwa kumwe kurimo ukundi kukaba ahandi! Nka Izayi rero, Padiri ni umuhanuzi, ubwira abantu iby’Imana kandi akavuga mu izina ryayo, igihe n’imbura gihe.
Mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, twumvise ko Yezu atwita abavandimwe be agira ati: « Nzogeza izina ryawe mu bavandimwe, mubo tuva indimwe. Akongera ati: “Niwe nizera, niwe nashyizemo amizero yanjye”, maze akarangiza avuga ati: « Dore ndihano, njyewe n’abana Imana yampaye ». Umupadiri ni undi Kristu, « alter christus », igihe aba atura igitambo cya Yezu mu misa, yibuka urupfu rwe, na Padiri aba yitangaho ituro, aba yitangirira abandi ku buryo budasesa
amaraso ahubwo abigurana, ababera igitambo. Yezu yaje gutabara bene Abrahamu, yatwishushanyije muri byose, akaba umuherezabitambo Mukuru w’umunyampuhwe kandi
wishyikira ku Mana kugira ngo ahanagure ibyaha by’imbaga, nitugeragezwa azadutabara.
Bavandimwe basaseridoti, ngurwo urukundo Imana yadukunze, bavuga ko umuntu yishima aho yishyikira, natwe twishyikire ku Mana, dushyikirane nayo, tugirane umushyikirano urambuye ndetse utarangira. Ngo ibijya gushya birashyuha, mbere yo kuririmbira Imana amanywa n’ijoro, ejo hazaza, tuyiririmbire uyu munsi dushima Ubuntu bwayo butagereranywa. Natwe uko Yezu yigize umuntu akabana natwe, na Padiri agomba kwigira umwe mu bo babana, agomba kwigira umwe mu bo ashinzwe muri byose keretse icyaha. Ukwigira umuntu kwa Yezu gukomereza muri twebwe, ntitube ab’isi ahubwo tugakunda isi nk’uko Yezu yayikunze.
Ivanjiri ya Mutagatifu Yohani twumvise none yatugejejeho isengesho rya gisaseridoti rya Yezu. Ati: « Nibonsabira, sinsabira isi ». Isi Yezu avuga ni abanze kumwemera bakanga batyo kwakira umukiro. Nibo ubwabo batumye isengesho yabavugira ntacyo ryabamarira. Yezu ntiyisabiye, yabanje gusabira abo Imana yamuhaye, yasabiye abigishwa be aribo bakristu bose natwe twese turimo. Akaba abasabira gukomera, arabasabira ubumwe, atari bwa bumwe bubonetse bwose, ahubwo nibwa bumwe mu rukundo burangwa mu Butatu Butagatifu. Abo yasabiye ni abo yagejejeho ijambo ry’Imana, ni abo isi yanga kuko atari abayo. Yabasabiye kurindwa ikibi, gutagatifuzwa mu kuri no kuba abiyeguriye Imana nkuko na Yezu yayiyeguriye, Nubwo tutari ab’isi, ntitugomba kuyivaho, ntitugomba kuyihunga niyo mpamvu yadutumye ku isi nkuko nawe yatumwe ku isi kugira ngo tuyihindure inshuti ya Yezu, kugira ngo tuyihindure nziza, n’abayiriho bose bakamererwa neza. Padi, ibyo Yezu yakoze yavuze muri iri sengesho, nawe bigire ibyawe, nawe mu isengesho ryawe rya buri munsi, ubivuge kandi ubikore. Yezu yaziye bose, niyo mpamvu isengesho rye rigera kuri bose, ati: « Sibo bonyine nsabira, ndasabira n’abazanyemera bose babikesha ijambo ryabo ». Isengesho rya Padiri ntirigira umupaka, rigenewe bose, intumwa z’ubu ndetse n’izo mu gihe kizaza, tutibagiwe no gusabira abatemera, abatemera nkatwe n’abahakanyi. Bose turabashinzwe, twebwe dufite igihe, tugomba gusabira abatagira igihe cy’isengesho. Yezu yasabiye ubumwe bw’abemera bose, ngo bunge ubumwe « kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye ». Ikizereka abantu bose ko turi intumwa za Yezu
ni urukundo tuzaba dufitanye bamwe ku bandi. Ubumwe bwacu ni ubuhamya bufatika bw’icyo turi cyo ndetse bwerekana ko Yezu ari Imana kandi ko yatumwe nayo. Amacakubiri, ukutumvikana ni ibuye batsitaraho, ni ikigusha mu buhakanyi no mu bupagani, ni ugutukisha
Imana, abayo n’ibyayo. Iri sengesho rya gisaseridoti ni ngombwa, turigire iryacu. Ntitugomba gusengesha gusa ngo twebwe twiyibagirwe, ntawe utanga icyo adafite kandi ijya kurisha ihera ku
rugo.
Kuba abapadiri bambere b’abanyarwanda barabuhawe ku itariki ya 7 Ukwakira, birerekana umwanya wa Rozari mu buzima bwa gisaseridoti, ni umwanya wa Bikira Mariya mu bupadiri bwacu. Ni n’umunsi w’abakristu batahukanye umutsindo, baganje ababarwanyaga. Natwe rero twiyambaze Bikira Mariya kurushaho tuvuga ishapure tuzatahana natwe umutsindo, tuganza abaturwanya n’ibiturwanya.
Kibeho, ku wa 7 Ukwakira 2015
Mgr Celestin HAKIZIMANA
Umwepiskopi wa Gikongoro