Inyigisho yo ku cyumweru cya 28, Igihe gisanzwe, Umwaka B

Inyigisho yo ku cyumweru cya 28, Igihe gisanzwe, Umwaka B

“Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo mbone umurage w’ubugingo bw’iteka?” Aya magambo Yezu yayabwiwe n’umusore w’umukungu wari uhangayikiye iherezo rye. Mariko ntagaragaza uwo muntu uwo ari we mu mazina ye. Birashoboka ko ari nta zina afite cyangwa se afite amazina menshi. Ni umuyahudi nk’uko bigaragara ko akurikiza amategeko ya Musa. Ni umusore, bishoboka ko yaba afite hagati y’imyaka 25 na 30, ibi bikagaragarira m’uburyo avuga ubuto bwe nk’ibintu byahise kandi akibasha kubyibuka ndetse akaba ahangayikiye n’iherezo rye, byumvikana ko agifite imyaka imbere ye yo kubaho.

Ni umukire, wamenyereye gukoresha amafranga ye, ni umunyamirimo uhora afite uburyo bwo gukora ibintu byinshi. Uwo mukire kandi aracyari muto, aracyafite ishyaka rya gisore, mu buzima bwe atwarije gukora ibintu by’agatangaza, niyo mpamvu tumwumva yegera Yezu ati: “mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo nzagire ubugingo bw’iteka ho umurage?”. Muri iki kibazo turabona mo uwo muntu azi ko yihagije. Kugira ngo asabe atyo ni uko yari azi ko icyo asaba cyose ahita agikora.

Ikimushishikaje ni ubuzima bw’iteka, kandi akibwira ko ashobora kubugezwaho n’ibikorwa bye, n’amatwara ye. Nawe ati: “nakora iki kugira ngo mbone umurage w’ubugingo bw’iteka?” ni umuntu w’umunyamirimo, utunganya ibyo akora byose kandi uhora yibaza n’icyo yakora kurushaho.

Igisubizo cya mbere Yezu yamuhaye kigaragaza ko uwo muntu azi ijambo ry’Imana. Yezu ati: “uzi amategeko? Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabeshyere abandi, ntuzagirire undi nabi, ujye wubaha so na nyoko”, ni ukuvuga aya nyuma mu mategeko y’Imana, yo kubuza gusa, avuga ibyo umuntu atagomba gukora, avuga ku mibanire y’abantu.

Ukubana neza n’umuturanyi, ntumwangirize, ukubaha ibintu bye by’ingenzi cyane cyane ubuzima bwe, urugo rwe niba yubatse, umutungo we, icyubahiro cye…Yezu kandi aramwungura inama agira ati: “uhangayitswe n’ibintu ushobora gukora, sibyo ahubwo ni umubano ugomba kugirana n’abantu, ubuzima bw’iteka ntabwo umuntu abugabana, abuhabwa n’Imana”.

 

Padiri Jean Claude KAMARAMPAKA