Isomo rya mbere ryatubwiye umugani wa Yotamu. Muri uyu mugani, ibiti bishushamya abantu. Ibifite akamaro byanze ko ibindi bibyimika, bivuga ko umwami ntacyo amaze, kuko yirirwa anenganenga ngo aha arategeka. Naho icyo gihuru cy’amahwa kirashushanya Abimeleki. Ntawashobora kugama izuba munsi y’igihuru cy’amahwa kuko nta mababi kigira, kandi iyo kiramutse gifashwe n’umuriro gituma ishyamba ryose rishya. Abimeleki nawe ni uko ameze: si imburamumaro gusa, ahubwo ni we uteza ibyago.
Isomo rya kabiri ryatubwiye amakimbirane n’impaka zikomeye zavutse hagati y’udutsiko tubiri. Agatsiko ka mbere kagizwe na Pawulo na Barinaba, aka kabiri kagizwe n’abantu bavuye muri Yudeya. Abo bantu bavuye muri Yudeya bigishaga abavandimwe bo muri Antiyokiya bati: «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa». Naho Pawulo na Barinaba bakabivuguruza. Isomo rya mbere twakuramo ni uko abigishwaga bo muri Antiyokiya biswe abavandimwe. Ubwo buvandimwe bwabo ntibwaturutse ku maraso amwe, ntibwaturutse ku bwoko bumwe cyangwa ku karere kamwe, ahubwo bwaturutse ku myemerere imwe bahuje, ku masakramentu amwe bahabwaga, no ku Ijambo ry’Imana rimwe bumvaga kandi basangiraga. Natwe ababatijwe, turi abavandimwe; natwe abateraniye hano twaje kumva Ijambo ry’Imana, turi abavandimwe, tubeho rero kivandimwe, ku kazi kacu, aho dutuye, aho twiga, ubwo buvandimwe buturange aho turi hose. Tumere nk’abalejiyo bitana abavandimwe: iyo bahamagara ngo barebe abaje mu nama, baragira bati: “Kanaka”, ati: «Karame Muvandimwe». Cyangwa se bavuga uko ubutumwa bwabo bwagenze, bati: «abavandimwe kanaka na kanaka bagiye gusura kanaka». Ikibazo rero cyavutse muri Kiliziya ya mbere, kuko Imana ntidukingira ibibazo, ahubwo yaduhaye ubwenge kugira ngo tubashe gushishoza ikiri icyiza. Ntabwo rero baheze mu mpaka ngo bakomeze bazibemo; ahubwo bafashe icyemezo cyo kohereza Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo kugisha inama Intumwa n’abakuru b’ikoraniro baba i Yeruzalemu. Nguko uko bakemura gikristu ibibazo bivutse, inama n’ibisubizo biba i Yeruzalemu, natwe rero tuhigire kugisha inama aho guheranwa n’impaka z’urudaca, aho guhora mu makimbirane, dusange intumwa n’abakuru b’ikoraniro, aho guheranwa n’ibibazo ngo bidutanye, tubishakire umuti wa gikristu tugisha inama, tujya i Yeruzalemu, Yeruzalemu ishushanya Kiliziya, ishushanya ingoro, hahandi Imana iri kandi ikahaba ubuziraherezo.
Inama nkuru ya mbere ya Kiliziya yarateraniye i Yeruzalemu bidatinze, bumvikana kuri icyo kibazo. Mu gushaka igisubizo birinze amagambo yongera kubakangaranya no kubakura umutima nkayo bari barabwiwe mbere. Igisubizo babahaye kandi si urunturuntu ahubwo kinogeye Roho Mutagatifu, si umutwaro babageretseho, ahubwo gikubiyemo amabwiriza ya ngombwa. Babasabye kwirinda ibigirwamana n’ubukozi bw’ibibi. Icyo gisubizo ntawe gihungabanya kandi ntawe gica intege, yaba abayahudi, yaba abanyamahanga. Bavandimwe natwe twirinde ibigirwamana, bya bindi byimura Imana y’ukuri bigafata umwanya wayo, bya bindi biduhuma amaso bikadutwara umutima, bya bindi dupfukamira tukabisenga kandi ari ibiremwa, bya bindi bitubuza gusenga uko bikwiye. Twirinde ubukozi bw’ibibi, ahubwo tugende tugira neza aho tunyuze hose. Nitureka kuyoboka ibigirwamana n’imihango yabyo byose, tukirinda ubukozi bw’ibibi bwose, tuzaba tugenjeje neza, tuzagira amahoro ku mutima maze n’akuzuye umutima gasesekare ku munwa.
Ivanjili twumvise mu kanya iratwereka inzira y’ibyishimo bya gikristu. Ukuza kwa Nyagasani kugomba guhindura ubuzima bwacu. Imbaga yazaga kwa Yohani yari yarabyumvise gutyo. Ni yo mpamvu bamubajije ngo “Dukore iki?” Icyo kibazo cyabajijwe n’abantu banyuranye harimo inteko y’abantu, abasoresha n’abasirikare. Abo bose bumvise ko kwemera bidahagije, ahubwo ko bagomba no kurangwa n’ibikorwa. Ibisubizo bahawe bihuye n’akazi ka buri wese, bose bahamagariwe guharanira ubutabera mu bikorwa byabo bya buri munsi, babwiwe ko ntagukira uryamiye abakene, bagomba kwirinda urugomo, muri make ni ugukorana ubunyangamugayo umwuga wawe. Bose basanze Yohani bashaka Batisimu, inteko y’abantu iti: “Tubigenze dute?”. Yohani arabasubiza ati: “Ufite amakanzu abiri agabane n’utayifite, n’ufite icyo kurya na we agenze atyo”. Yezu abasabye gukingura akabati kabo gahunitsemo imyenda ndetse wenda harimo n’itakibakwira cyangwa se iyo batacyambara! Abasabye kugafungurira uwambaye ubusa, abasabye gupfundura uruhago rwabo, cyangwa ikigega cyabo kugira ngo bafungurire umushonji. Wenda harimo n’ibitangiye kumungwa. Ibi bibiri basabwe ni bimwe mu bikorwa 7 by’impuhwe byita ku mubiri aribyo tuzitaho muri uyu mwaka w’impuhwe: Gufungurira abashonji, Guha icyo kunywa abafite inyota, Kwambika abambaye ubusa, Gucumbikira abagenzi, Gusura abarwayi, Gusura imfungwa, Guhamba abapfuye. Ibi kandi ntibisigana n’ibindi bikorwa birindwi by’impuhwe byita kuri Roho cyangwa ibikorwa by’impuhwe mbonezamutima, ari byo: Kugira inama abashidikanya, Kwigisha abatajijukiwe, Kuburira abanyabyaha, Guhoza abababaye, Kubabarira abaducumuyeho, Kwihanganira abantu batubangamiye, Gusenga turagiza Imana abazima n’abapfuye. Kuba Yezu yarababwiye biriya bibiri, ni byo yabonaga igihe cye cyari gisonzeye. Yabonaga abashonji n’abambaye ubusa ari benshi.
Ubukristu si ubw’inteko y’abantu gusa, ahubwo haje n’abasoresha nabo bazaga kwibatirisha, baramubaza bati: “Mwigisha, dukore iki? Ni nkaho bamubwiye bati: “Turashaka kuba ababatijwe beza, watwigishije neza, ariko reka tukubaze uko twakurikiza inyigisho zawe. Abasoresha tuzi ko bari abantu batinywaga, biyenzaga, basoreshaga barenganya, bakiba ahantu habiri, bibaga umusoreshwa bamusoresha ibirenze, bakiba Leta yabaga yabatumye batayiha imisoro yose yatanzwe. Yohani ntiyabatinye, yaragize ati “Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe”. Nimusoreshe yego, ayo musoresheje muyatange kuko atari ayanyu, ntimusoreshe ibirenze, mukore neza akazi kanyu, ntimusoreshe make kandi ntimusoreshe na menshi. Abasirikare nabo ntibatanzwe mu rugendo rwo kwibatirisha, bati: “Twebwe se dukore iki?” Nabo Yohani yarebye indwara barwaye, abavugutira umuti w’indwara bari bafite: bararenganyaga, bakabeshyera, ntibanyurwe n’igihembo cyabo. Yohani ati: “Ntimukagire uwo murenganya, n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu”.
Bavandimwe, natwe twazindukiye mu ngoro y’Imana, twasanze Yohani Batisita, kugira ngo atuvure uburwayi bwacu, kugira ngo aduhanure tudasinziriza Batisimu yacu, tumubaze tuti: “Tubigenze dute?” Natwe tubyibaze, ntitugomba guheranwa n’amagambo gusa. Ubukristu bwacu ntiburangirira muri disikuru gusa, kuko amagambo araguruka kandi aratuba. Ubukristu rero si amagambo, ahubwo ni ibikorwa. Uwo Yohani yamamaje arakomeye, ni Yezu ubwe, ni Imana turi kumwe. Dukore iki rero? Twebwe se tugomba gukora iki? Ese turibona mu nteko y’abantu? Ese turibona mu basoresha? Cyangwa turibona mu basirikare? Guhera kuri Yohani, igisubizo nticyahindutse: kubaha undi, gusangira, gufashanya. Wowe Mubyeyi, wowe Murezi, wowe munyeshuri, wowe mutegetsi mu nzego zose zaba iza Kiliziya cyangwa iza Leta, sanga Yohani w’iki gihe, maze umubaze uti: Mbigenze gute? Njyewe se ngomba gukora iki? Icyo akubwira ugikore, maze Nyagasani azasange uri maso, azasange iwawe hasukuye.
Yohani amaze kubigisha, abantu barajijwe, byarabayobeye, batangira kwitiranya mu mitima yabo Yohani na Yezu. Yohani ni ho abera koko integuza ya Yezu aho kumubera kigusha cyangwa se ngo amusibire amayira, yaraberuriye, ababwira uwo Yezu ariwe icyamuzanye, ari nako avuga uwo nawe ariwe n’icyo yabazaniye. Ati: “jyewe mbatirisha amazi, ariko haje undusha ububasha, sinkwiye no kumubera umugaragu upfundura udushumi tw’inkweto ze, we azabatiriza muri Roho Mutagatifu”. Natwe rero tubereho kwerekana Yezu. Nta na rimwe tugomba gutuma bamwibeshyaho, nta na rimwe tugomba kumubera imbogamizi, nta na rimwe tugomba gutuma batamubona. Tugomba kuba indorerwamo abantu bareberamo Yezu uwo ariwe n’icyo ashaka. Yohani we abatirisha amazi, batisimu yo kwicuza ibyaha, batisimu yo kwisubiraho. Naho batisimu ya Yezu irasukura. Icyo tugomba guharanira ni uko tugomba gukora ibishoboka byose ngo tube ingano nziza, zizahunikwa mu kigega cya Yezu, twirinda kuba imishishi igenewe gutwikwa. Natwe Nyagasani ashaka ko twamufasha urutaro, kugira ngo bose bihatire kuba ingano nziza mu kigega cye kandi birinde kuba imishishi izatwikishwa umiriro utazima.
Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro