INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 4 GISANZWE, UMWAKA C (30/01/20220

Amasomo: Yer 1, 4-5.17-19; 1Kor 12, 31.13, 1-13; Lk 4,21-30:

Padiri Lucien NSABIMANA

Mu isomo rya mbere turabona itorwa rya Yeremiya. Iri torwa riragaragaza ko uwo Imana yigombye imureshya, ikamurambagiza, ikamukwa, maze ikamwegukana burundu, agahinduka umwihariko wayo. Ni byo twumvise mu mvugo ya gihanuzi, igira iti: “Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi, nakwitoreye utaravuka nkugira umuhanuzi w’amahanga.” Uwo Imana yatoye imutoranya mu bandi mbere y’igihe, ikamuha ubutumwa mbere y’igihe, ikamuha n’amabwiriza y’ubutumwa mbere y’igihe, ku buryo azabyiruka, agakura asanga gahunda y’ubutumwa iteguye neza. Natwe kandi Imana itumenya tutaravuka, ikadutegurira gahunda y’ubutumwa tutararemerwa mu nda z’ababyeyi bacu, noneho twamara gukura tukinjira mu mugambi w’Imana uteguye mbere na kare kose. Kenshi hari igihe umuntu amara kugera ku cyo yaharaniye igihe cyose yamaze yitegura kwiyegurira Imana, yarangiza akiruhutsa agira ati: Noneho birabaye, icyo nategereje igihe kirekire nkigezeho, ningende mbaye intwari. Ndi umuhanga, ndi intyoza mu gusenga, ndi intangarugero mu bukristu, maze akibagirwa ko Imana itora uwo ishaka, ikamuha ubutumwa ishaka, ikamutuma aho ishaka. Ntitora kandi ushoboye kurusha abandi, ahubwo itora uwo izashoboza kugira ngo ayitumikire mu butumwa imuha.

Iyo kandi Imana iteguye gahunda y’umuntu mbere nk’uku, kenshi agira ubwoba yibaza uko azabikora cyane ko nta n’uruhare rwe ruba ruri muri ya myiteguro yose. Ariko Imana idutora ikaduha ubutumwa, ntishobora kudutererana na busa, ahubwo ikomeza kuduherekeza mu butumwa, kugeza igihe ubutumwa bugereye ku ntego yabwo. Nyagasani akomeza guhumuriza abo atora agira ati: “Kenyera ukomeze, uhaguruke maze aho ngutuma ubamenyeshe ibyo ngutegetse kubabwira byose. Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira uzaba uhushije intego y’ubutumwa. Dore uyu munsi nkugize nk’umurwa ukomeye, inkingi y’icyuma, cyangwa inkike y’umuringa imbere y’abakomeye bose ntihazagire ugutera ubwoba. Bazakurwanya ariko ntibazagutsinda; humura turi kumwe ndagutabara”. Aya magambo aragaragaza ihumure ry’Imana ku muntu wese uri mu butumwa bwa Yo. Mu isakaramentu ry’ugukomezwa twese twahawe imbaraga zihariye za Roho Mutagatifu, zituma tubera Kristu abagabo n’abahamya mu bantu. Kuba rero umuhamya wa Kristu mu bikorwa, mu mvugo, mu myitwarire ya buri munsi biratugora, kenshi tukagira ubwoba, ariko none Nyagasani arabwira buri wese muri twe ati: “Humura turi kumwe ndagutabara”. Iri humure buri wese aryakira ku giti cye, kandi buri wese aherekezwa n’Imana mu butumwa ku kigero nyir’ugutumwa abasha korohera Nyagasani ngo amukoreshe uko ashaka, no mu buryo ashaka. Abari mu butumwa bwa Nyagasani dusabwa kumworohera kugira ngo tubashe kubusohoza neza, dufashijwe n’imbaraga z’Imana idutuma.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo mutagatifu aradusaba guharanira ingabire yisumbuye izindi zose. Iyi ngabire isumba izindi ni ingabire y’Urukundo. Urukundo rusumba ayandi mategeko yose. Mutagatifu Agusitini yabizirikanyeho cyane, maze abishimangira agira ati: “Kunda ubundi ukore icyo ushaka”. Ukunda yisanzurira muri byose bishingiye, kandi bigana ku rukundo rw’Imana. Akitangaho urugero ariko natwe rukaba urwacu, agira ati: “Naho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, naho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amabanga y’ubumenyi bwose, naho nagira ukwemera kumwe gushyigura imisozi, naho nagabiza abakene ibyo ntunze, naho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, byose nkabikora nta rukundo mbikoranye naba ndi nk’inzogera yivuza, ntacyo naba ndi cyo, ntacyo byangezaho na busa”. Gukora byose nta rukundo ni uguta igihe imbere y’Imana, ariko gukora udukorwa dukeya mu rukundo ni ingenzi, kandi ni ingirakamaro mu buzima bw’umukristu.

Urukundo rugira uko ruteye, uko rukoze, n’uko rukora: Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwikuririza, ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika, ntitwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri, rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose rukihanganira byose.

Bavandimwe urukundo rw’umukristu nyawe rugomba kumurenza ibibazo byinshi bishingiye ku bwikunde bwa muntu. Umukristu nyawe agomba kurangwa no kwihangana, kabone n’iyo yaba yahemukiwe bingana bite. Agomba kumenya kwitangira abandi, kabone n’iyo byamusaba imbaraga nyinshi, agomba kuzirikana ko ushaka kuba umukristu mwiza agomba kugira ibyo yigomwa by’ingirakamaro, agamije ko bigirira akamaro abandi bantu babikeneye. Agomba kwirinda ishyari n’imizi yaryo ndetse n’imbuto zaryo, dore ko ku ishyari hashobora guturuka ibindi byaha byinshi bibi cyane. Agomba kwirinda kwirarira no kwiyemera ahubwo akemera Imana Yo idushoboza byose mu rukundo. Agomba kwiga kubabarira azirikana ko imbabazi ari impano y’Imana, kandi umuntu ubabarira aba yigana Yezu Kristu we wababariye n’abishi be agira ati: “Bababarire kuko batazi icyo bakora, sibo nabo, ni ubujiji bwabo”. Agomba kurangwa n’ukuri muri byose, yego ikaba yego, na oya ikaba oya buri gihe. Iyi migenzo myiza yose ishingiye ku rukundo rw’Imana igomba kuba irangamukristu. Uko buri muntu mukuru agomba kugira irangamuntu, ni na ko buri mukristu wese agomba kugira ikimuranga aricyo kurangwa n’iyi migenzo myiza yose ishingiye ku rukundo.

Pawulo Mutagatifu arasoza atwereka ko ibindi bintu tubona nk’iby’agaciro bizashira, ariko urukundo rwo rukazahoraho iteka kuko na Nyirarwo ari Uhoraho. Kurugumana no kurukurikirana rero ni ingenzi mu buzima, kuko mu bibaho byose icy’ingenzi ni urukundo. Tuzirikane kandi ko kuri iki cyumweru ari umunsi w’urubyiruko. Mu rubyiruko, urukundo hari igihe rwumvikana nabi, bamwe bakaruganisha ku byiyumviro n’amarangamutima yabo, byose bishingiye ku bwikunde. Nyamara birakwiye ko urubyiruko rw’abakristu rwumva neza urukundo nyarwo rushingiye k’urwo Yezu Kristu yadusabye agira ati: Nimukundane nk’uko nanjye nabakunze. Ni urukundo rushingiye gusa ko Imana yaturemye twese mu ishusho ryayo, bityo rero kwanga umuvandimwe, ni ukwanga ishusho ry’Imana aremyemo.

Mu ivanjili baratugaragariza ibyabaye mu isengero ry’I Nazareti. Yezu amaze kubasomera isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Isayi, bose bamuhanze amaso, bakamushima, kandi bagatangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga.

Bavandimwe ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Umukristu nyawe agomba kumenya ijambo ryomora umutima w’abaryumva, ijambo rihumuriza, ijambo ry’ineza, ijambo rikora ku mutima. Mu gihe bamwe bashima ayo magambo y’ineza yababwiraga, abandi ku ruhande bakazamura ibyabo by’indakuzi idatuma umugabo yivuga bati: “Uyu si mwene Yozefu”. Aya magambo aragaragaza uko natwe hari igihe dusuzugurira umuntu inkomoko ye, uko dusanzwe tumuzi, nyamara tukirengagiza ko ashobora no kuba yarahindutse. Hari n’igishuko gikunda kugaragara cyane, aho umuntu ashobora gushyirwa mu gatebo k’abeza cyangwa k’ababi, nyamara ntaruhare na ruto yagize kugira ngo ashyirwe muri ako gatebo; ndetse no kukamukuramo ugasanga bigora cyane. Mu muco mwiza umuntu ni ikiremwa gihinduka, ushobora kumubona none ari mubi, nyamara nyuma y’igihe iminsi n’ubundi buhamya bikazamwigisha, agahinduka. Birakwiye rero kwakira buri wese uko umubona, utagendeye ku mabwire, cyangwa se ku marangamutima yandi. Yezu mu ituze ryinshi arababwira abaseka cyane ati: “Mugiye kuncira wa mugani ngo: Muganga banza wivure ubwawe! Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu”. Yungamo ati: “Ndababwira ukuri rwose: Ntamuhanuzi ushimwa iwabo”. Akomeza ababwira iby’abapfakazi benshi muri Israheli bo mu gihe cya Eliya, n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cya Elisha. Ibyo byose bamaze kubyumva barabisha cyane, bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi ngo bahamurohe, nyamara we abanyura hagati arigendera. Ni ikimenyetso cy’uko byose biba, kandi bibera mu mugambi w’Imana. Iyo igihe kitaragera kiba kitaragera nyine. Dusabe Imana idukomeze mu butumwa bwacu, maze twisunge udutuma, tumuture ibitugora byose mu butumwa, maze bigende uko  abyifuza.