KU WA GATANDATU, 05/12/2020: GUTAHA KILIZIYA NSHYA YA SANTARALI YA MUKAKA

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 05/12/2020, ku isaha ya saa kumi zuzuye z’umugoroba (16h00), Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yahaye umugisha, anataha ku mugaragaro Kiliziya nshya ya Santarali ya Mukaka, muri Paruwasi ya Kitabi. Mu butumwa yahaye abakristu mu Gitambo cy’Ukaristiya cya mbere cyaturiwe muri iyi Ngoro y’Imana, yababwiye ko batagomba gupfusha ubusa Kiliziya Inzu y’Imana. Mu Kiliziya ni ahantu hatagatifu, ni inzu y’isengesho. Mu kiliziya rero ntibacururizamo, ntibasakurizamo, kandi ntibakora ibyo bishakiye byose. Utubashye Ingoro y’Imana aba akoze icyaha gikomeye cyitwa “Sakirilego” (sacrilege). Yabawiye kandi ko iyo kiliziya igomba kubabera ikimenyetso cy’uko Imana yatwegereye kugira ngo ibane natwe, na twe tubane na yo. Inzu y’Imana rero ntikabe yonyine, ntizabure abakristu.

Abakristu na bo bagaragaje ko Kiliziya bayibonye bari bayikeneye cyane, ko itazigera ibura abantu kandi bahari. Ndetse banizeza Umushumba wa Diyosezi ko bazaharanira kuba intama nziza, kuko ziragiwe neza n’Umushumba mwiza kandi m’urwuri rutoshye. Bati “Iyi Ngoro y’Imana ije hagati muri tweguturana na twe, tuzayibamo, itubemo; tubane n’Imana, Imana na Yo ibane natwe”.

Aho ni mu Gitambo cya Misa cyo gutaha no guha umugisha Kiliziya nshya ya Santarali ya Mukaka