INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 2 CY’ADVENTI, UMWAKA B (Ku wa 06/12/2020)

Ijambo ry’Imana tuzirikana turarisanga : Iz 40, 1-5.9-11; Zab 85 (84), 9-14; 2 P 3, 8-14; Mk 1,1-8

Tugeze ku cyumweru cya kabiri cy’Adventi. Amasomo twateguriwe na Kiliziya araduhumuriza, akadusaba gutegura inzira za Nyagasani ugiye kuza vuba.

Umuhanuzi Izayi, ati « Nimuhumurize Umuryango wanjye »; akongera, ati « Nimutengure mu butayu inzira z’Uhoraho », kandi ati : « Dore Nyagasani Imana. araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko, aje gutegeka ». mutagatifu Mariko we, atangira ivanjili muri aya magambo, ati : « Inkuru nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana ». Ibi bisobanura ko Yezu ugiye kuza vuba atazanywe no kudukura umutima, ntabwo atuzaniye inkuru mbi, inkuru ibabaje, inkuru y’icamugongo, ahubwo atuzaniye Inkuru nziza, ishimishije kandi y’ihumure. Atuzaniye Ijambo ryiza, Ijambo ry’ubuzima, ijambo rikiza, Ijambo ritwubaka. Iryo Jambo kandi ni Yezu ubwe, kuko Kristu ari we Jambo w’Imana. Aje gutangaza Ingoma y’Imana mu bantu.

Inkuru nziza Yezu atuzaniye ni iyihe ? Aje kutwigisha ibinyura Imana, aje guca akarengane, aje kudukiza uburwayi bwacu n’ubumuga bwacu bwose, aje kutwirukanamo sekibi n’imyuka mibi yose, aje kuzura abapfuye, aje kwimika urukundo n’impuhwe. Aje kuba Kristu, umucunguzi (Mesiya); aje kuba Yezu, Imana idukiza; aje kuba Emmanuel, Imana turi kumwe, Imana tubana.

Ivanjili yo kuri iki cyumweru kandi iratubwira ubutumwa bwa Yohani Batisita. Yohani Batisita ni intumwa y’Imana, ije gutegura amayira ya Nyagasani. Ni ijwi rije guhamagarira abantu kwisubiraho no kwitandukanya n’icyaha. Ati : « Nimutegure inzira za Nyagasani ». Muve mu bibi, mujye mu byiza; mureke ingeso mbi, muyoboke Imana. Muve mu mwijima, mwakire urumuri. Yohani Batisita ni umuhanuzi ukomeye cyane, uhuza isezerano rya kera n’isezerano rishya. Ni umuhanuzi uzi kwiyoroshya, utireshyeshya n’Imana, kandi uciye bugufi mu myambarire ye no mu ifunguro rimutunga.

Yohani Batisita dufite uyu munsi ni Padiri. Kiliziya ituma Padiri w’iki gihe guhaguruka, agakenyera agakomeza, maze nka Yohani Batisita, agahamagarira abantu gutegura amayira ya Nyagasani, agira ati : « Nimutegure inzira za Nyagasani, muringanize aho azanyura ». Akabafasha guhinduka no kwisubiraho, agahumuriza umuryango w’abana b’Imana, agafasha abakristu kuringaniza aho Kristu azanyura, biyunga n’Imana mu isakramentu ry’Imbabazi, biyunga n’abo bahemukiye, kandi biyunga na bo ubwabo.

Ubusanzwe, mu kinyarwanda, abagabo 2 cyangwa 3 bakuye abageni mu rugo rumwe bitwa abasanzire, kuko baba basangiye sebukwe. Abapadiri na bo rero bakwiye kwiyumva nk’abasanzire ba Yohani Batisita, kuko uwo bashinzwe gutegurira amayira ari umwe. Abapadiri bose ni abasanzire kuko bashatse hamwe, bakuye umugeni mu rugo rumwe, bose begukiye Kiliziya nk’uko umugabo yegukira umugore we, bose bahisemo ku bwende bwabo kuyegurira Imana yonyine no kwibanira na Kristu ubuziraherezo nk’uko umugabo n’umugore basezerana kubana akaramata.

Nka Yohani Batisita kandi, Padiri afite ubutumwa bwo kwereka abantu umukiza, agira ati : « Dore Ntama w’Imana ». Mbere na mbere ariko, agomba kumenya ko ntawakwerekana uwo atabanje kubona. Ku ruhande rumwe rero, Padiri agomba kubanza guhura n’Imana, akayibona, akayimenya, akayikunda kandi akabana na Yo; ku rundi ruhande, agomba guhura n’abantu, akababona, akabamenya, akabakunda kandi akabana na bo kugira ngo ashobore kuba umuhuza wizewe wabo n’Imana. Padiri agomba kuba wa muntu ureba ukabona ubwe ari Ijambo ry’Imana ryigendera : mu byo avuga, mu byo akora, mu buryo yambara, uko yitwara mu buzima bwe bwa buri munsi akagaragaza ko ari umuntu w’Imana, ari Intumwa y’Imana.

Nka Yohani Batisita, Padiri ahamagariwe kugaragaza uruhanga rubenerana Imana, kandi akuberaho Kristu wenyine. Nka Yohani Batisita, uwabaye Padiri by’ukuri yihatira kureresha imbaga y’Imana Ijambo ry’Imana, guhara ye kubera Imana, kwishushanya na Kristu ubwe mu buzima bwe bwose.

Mwese mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo waje kudusura iwacu i Kibeho !