TWIJIHIJE YUBILE Y’IMYAKA 25 YA PARUWASI YA GATARE

Ku wa gatandatu, tariki 15 Nyakanga 2017, Paruwasi ya Gatare yijihije ibirori bya Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe. ibyo birori byabereye mu Gatare bibimburirwa n’igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Selesitini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa  Diyosezi GIKONGORO akikijwe na bamwe mu Basaseridoti ba Diyosezi n’imbaga y’Abakristu bo mu Gatare n’amaparuwasi baturanye. Muri iyo Misa kandi bamwe mu baseminari bakuru ba Diyosezi baherewemo ibice bibaganisha ku Busaseridoti by’Ubusomyi n’Ubuhereza.

Paruwasi ya Gatare ikaba yarashinzwe tariki 25/03/1992 ishingwa na Mgr Yohani Batisita Gahamanyi ayomoye kuri Paruwasi ya Mushubi, ayiragiza Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Ubu ifite abakristu basaga 5 303. Ikaba yari imaze umwaka wose yitegura iyo Yubile.