Yubile ya GSNDP CYANIKA

GUTANGIZA KU MUGARAGARO YUBILE Y’IMYAKA 25 GSNDP CYANIKA IMAZE ISHINZWE

 

Ku wa gatanu, tariki 19 Kanama 2016, Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro rwo mu Cyanika (GSNDP) rwinjiye ku mugaragaro mu mwaka wa Yubile y’imyaka 25 iryo shuri rimaze rishinzwe. Ibirori byo gutangiza iyo Yubile byabereye muri iryo shuri mu Cyanika. Byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin HAKIZIMANA.

IMG-20160825-WA0010

Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro

IMG-20160825-WA0012

Nyuma ya Misa hakurikiyeho ibiganiro, ibirori, n’ubusabane hagati y’abashyitsi, abarezi, ababyeyi, abarererwa muri GSNDP n’abaharangirije. Abafashe ijambo bose bagarutse ku kamaro GSNDP CYANIKA yagize kuva yashingwa kugeza ubu. Hahembwe abanyeshuri batsinze kurusha abandi n’abahesheje ishema ikigo.

Ishuri ryatangiye tariki ya 01 Nzeri 1992, ritangizwa na Musenyeri Augustin Misago wari Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, ritangirana amashami abiri ariyo Indimi n’Inderabarezi Rusange (Lettres et Normale Primaire).

Iryo shuri ryakomeje kugenda ryaguka, kugeza ubwo mu w’2013 ryabaye Ishuri Ryisumbuye ry’Ubumenyingiro (Technical Secondary School, TTS) n’amashami abiri ariyo Ibaruramari n’ikoranabuhanga.

Mu w’2013 GSNDP Cyanika yagize umwana wabaye uwa mbere mu gihugu hose wiga mu ishami ry’ibaruramari, naho mu mwaka ushize wa 2015 igira uwahize abandi mu ishami ry’Ikoranabuhanga mu bya mudasobwa.

Kugeza ubu iri shuri rirererwamo abanyeshuri 603 bose bacumbika mu kigo, rikaba rifite amashami atatu ari yo Ibaruramari, ikoranabuhanga n’Ubwubatsi. IMG-20160825-WA0009