Yubile ya Paruwasi BUSANZE

YUBILE YA PARUWASI YA BUSANZE

 

Ku cyumweru, tariki 21 Kanama 2016, Paruwasi ya Busanze yijihije Yubile y’imyaka makumyabiri n’itanu imaze ishinzwe yari imaze umwaka usaga iyitegura. Ibyo birori byabereye i Busanze. Byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin HAKIZIMANA. Muri iyo Misa kandi hatangiwemo Ubudiyakoni bwahawe fratri MUTAGANDA Festus uvuka muri iyo Paruwasi. Muri iyo Misa kandi fratriNIYONIZEYE Eugène yahawe umurimo w’Ubuhereza naho fratri MUGENZI Aphrodis ahabwa umurimo w’Ubusomyi. Aba bombi nabo ni aba Paruwasi ya Busanze.

IMG-20160823-WA0000

Abakristu ba Paruwasi BUSANZE bashimiye Imana byinshi yabafashije kugeraho muri iyi myaka 25 bamaze bahawe Paruwasi. Biyemeje gukomeza kugaragaza ishyaka rya Kiliziya bakurikije intego bari barihaye mu mwaka wa Yubile igira iti “Kiliziya ni iyacu twese, tuyirwanire ishyaka aho turi hose, dukurikiza inyigisho zayo, mu nzego zose turimo”.

IMG-20160823-WA0001

 

Ibirori byaranzwe n’ibyishimo byinshi. Hari n’Abakristu bakorewe Yubile : abamaze imyaka 25 na 50 babatijwe; abamaze imyaka 25 na 50 basezeranye gikristu kandi bakaba bagikomeye ku masezerano.

Paruwasi BUSANZE yashinzwe tariki 04/11/1991, ishingwa na Musenyeri Yohani Batisita GAHAMANYI wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare icyo gihe. Yabyawe ahanini na Paruwasi ya Cyahinda n’igice gito cyavuye kuri Paruwasi ya Muganza. Yavutse yitwa MUSEBEYA. Nyuma mu mwaka w’1996, Musenyeri Agustini MISAGO afata icyemezo cyo kuyihindurira izina yitwa BUSANZE. Ubu ifite Abakristu bakabakaba ibihumbi cumi na bitatu (13 000).