Mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro imaze iyo ishinzwe, tariki 14 Mutarama 2017, twahimbaje Yubile y’ubutabera n’amahoro. Ibyo birori mu rwego rwa Diyosezi byabereye muri paruwasi ya Kirambi. Byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA akikijwe n’Abasaseridoti bavuye mu mpande zitandukanye za Diyosezi n’Abakristu bari biganjemo imboni za Komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’Abayikuriye mu maparuwasi. Nyuma ya Misa habaye ibirori byashojwe n’ubusabane