Mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro imaze iyo ishinzwe, tariki 29 Mutarama 2017, twahimbaje Yubile y’urubyiruko. Ibyo birori mu rwego rwa Diyosezi byabereye muri paruwasi ya Bishyiga. Byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA akikijwe n’Abasaseridoti bavuye mu mpande zitandukanye za Diyosezi n’Abakristu bari biganjemo urubyiruko rwa Paruwasi Bishyiga n’urwaje ruhagarariye urundi rwo mu yandi maparuwasi. Nyuma ya Misa habaye ibirori byashojwe n’ubusabane