Yubile y’imyaka 25 ya TTC MATER DEI MBUGA

Ku wa gatadatu tariki 09/09/2017, muri Paruwasi ya Mbuga hijihirijwe ibirori bya Yubile y’imyaka 25 Ishuri Nderabarezi TTC MATER DEI MBUGA rimaze rishinzwe. ibyo birori byitabiriwe n’abashyitsi benshi bari barangajwe imbere n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Selesitini, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Mugisha Filiberiti, Abasaseridoti, Abihayimana, Abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye, Ababyeyi barerera muri iryo shuri, abahize, abarezi n’abanyeshuri.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Hakizimana Selesitini

Nyuma ya Misa ibirori byakomereje mu kigo n’ubwo imvura yari nyinshi ariko byose byagenze neza. Abafashe ijambo bose bagarutse ku gushimira Imana, ku gushima akamaro iryo shuri ryagize mu burezi mu Rwanda, bashimiye abaryitangiye bose basabye kandi abaharerera n’abaharererwa gukomeza umurava baharanira kuba indashyikirwa ku buryo iryo shuri ryazagera ku rwego rwa kaminuza.

Tubibutse ko TTC Mater Dei Mbuga yatangiye mu mwaka w’1991 yitwa Groupe Scolaire Mater Dei Mbuga.  Mu w’i 1998, yahindutse Ishuri nderabarezi. Muri uyu mwaka ihimbaza Yubile TTC Mater Dei Mbuga ifite abanyeshuri 621, Mu Buyobozi bw’ishuri harimo abayobozi 11 n’abarezi bigisha 21. Ishuri rifasha abitegura kuba abarezi mu mashami 4: Imibare na siyansi, Indimi, Imbonezamubano n’Uburezi bw’incuke.