Ku wa gatandatu tariki 02/09/2017, muri Paruwasi ya Cyanika hijihirijwe ibirori bya Yubile y’imyaka 25 Ishuri GSNDP CYANIKA rimaze rishinzwe. Ibyo birori byitabiriwe n’abashyitsi benshi bari barangajwe imbere n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Selesitini, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Mugisha Filiberiti, Abasaseridoti, Abihayimana, Abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye, Ababyeyi barerera muri iryo shuri, abahize, abarezi n’abanyeshuri.
Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Hakizimana Selesitini
Nyuma ya Misa ibirori byakomereje mu kigo. Abafashe ijambo bose bagarutse ku gushimira Imana, ku gushima akamaro iryo shuri ryagize mu burezi mu gutanga uburere, bashimiye abaryitangiye bose basabye kandi abaharerera n’abaharererwa gukomeza ishyaka n’ubwitange