Yubile y’Uburezi

Mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 ishize Diyosezi yacu ya Gikongoro ishinzwe, Yubile y’uburezi yahimbajwe tariki 02 Kamena 2017, mu rwego rw’amaparuwasi na ho tariki 09 Kamena 2017, ihimbarizwa mu rwego rwa Diyosezi muri Paruwasi ya Kibeho.

Mu rwego rwa Paruwasi, ibirori bya Yubile y’uburezi byagiye byitabirwa n’ibigo bya Kiliziya Gatolika, ibigo by’andi madini n’amatorero n’ibigo bya Leta. Byagiye byohereza abarezi n’abanyeshuri bahagarariye abandi ndetse na prezida wa Komite y’ababyeyi. Hari kandi n’abahagarariye Ubuyobozi bwite bwa Leta kuko Yubile yhujwe n’icyumweru cy’uburezi gatolika.

Mu rwego rwa Diyosezi, hahuriye ibigo byose by’amashuri abanza n’ayisumbuye bya Kiliziya Gatolika bikorera mu mbibi za Diyosezi Gikongoro. Buri kigo cyagiye cyohereza Umuyobozi, Umurezi umwe uhagarariye abandi, Abanyeshuri babiri umuhungu n’Umukobwa na Prezida wa Komite y’ababyeyi.

Ubutumwa Umushumba wa Diyosezi yageneye Yubile y’uburezi wabusoma hano.

‘UBUREZI