Yubile y’Abalayiki

Mu rwego rwo kwitegura  guhimbaza Yubile y’imyaka 25 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro imaze ishinzwe Yubile y’Abalayiki yahimbajwe mu maparuwasi yose ku cyumweru tariki 25 Kamena ku munsi mukuru w’Abalayiki mu Rwanda

Ku rwego rwa Diyosezi, ibirori byabereye muri Paruwasi ya Mushubi byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri Selesitini Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi Gikongoro akikijwe n’Abasaseridoti n’imbaga y’abalayiki baturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi. Ubutumwa bwatanzwe ni ubw’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda yageneye umunsi w’Abalayiki.