Nyuma y’imyaka ikabakaba itatu (2019-2022) bidashoboka gukorera urugendo rutagatifu rwa rusange ku Butaka Butagatifu I Kibeho bitewe n’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ku munsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo), abakristu baturutse imihanda yose hirya no hino ku isi bongeye kugira umugisha wo gukora urugendo nyobokamana kwa Nyina wa Jambo i Kibeho. Guhera ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama 2022, kugeza ku munsi mukuru nyirizina, wari umunsi w’ibyishimo byinshi, umunsi wo gusingiza Imana, umunsi wo gushimira Imana, umunsi wo kuzirikana ku butumwa Umubyeyi Bikira Mariya yatangiye i Kibeho.
Mu nyigisho yatangiye mu Gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, yagarutse ku bukuru n’ubwiyoroshye biranga Umubyeyi Bikira Mariya, agaruka no ku butumwa bwa Kibeho, aho yibukije ko ibyaha dukora bibabaza umubyeyi Bikira Mariya kugeza n’aho asuka amarira. Dukwiye guhinduka, tukisubiraho, tukagarukira Imana.
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Arnold CATALAN, yibukije ko dukwiye kubaha ubutumwa bwa Kibeho, tugahora tubuzirikana kandi twihatira gukora icyo budusaba no kwirinda icyo butubuza. Yakomeje agira ati “Bikira Mariya ni muzima muri Kristu no muri Kiliziya, kuko ari umubyeyi w’Umwana w’Imana n’uwacu”.
Kuva ku itariki ya 28/11/1981 kugeza ubu, imyaka 40 irashize Bikira Mariya Nyina wa Jambo abonekeye abakobwa batatu b’abanyarwanda, aribo: Alphonsine MUMUREKE, Nathalie MUKAMAZIMPAKA na Marie Claire MUKANGANGO.
Fungura hano wisomere inyigisho Umwepiskopi wa Gikongoro yatanze mu Misa yo ku mugoroba wo ku wa 14/8/2022:
Fungura hano wisomere inyigisho yatanzwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro mu Gitambo cya Misa cyo ku munsi mukuru w’Asomusiyo ya 2022:
Irebere hasi amafoto agaragaza uko byari byifashe i Kibeho ku wa 15/8/2022: