12/01/2021: GUTAHA AMASHURI MASHYA ANE YA G.S. SAINTE RITA NYARUNYINYA

Ku wa kabiri, tariki ya 12 Mutarama 2021, ku kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyarunyinya rwitiriwe Mutagatifu Rita habaye umuhango wo gutaha amashuri mashya ane yubatswe k’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Kiliziya Gatolika, n’abaterankunga batandukanya. Iri shuri ni irya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro riyoborwa ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Ibyo birori bikaba byari byitabiriwe na Nyakubahwa Bernard MAKUZA nk’uhagarariye abaterankunga. Hari kandi Bwana Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Nyakubahwa Padiri ushinzwe uburezi muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, na Padiri mukuru wa Paruwasi Nyarunyinya yaragijwe MutagatifuYohani.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Bernard MAKUZA yavuze ko yishimira cyane ubufatanye mu burezi bw’abana b’u Rwanda buranga Kiliziya Gatolika, Leta n’abaturage. Yaragize ati: “Nishimiye iki gikorwa cyiza cy’ubufatanye mu burezi…”; maze ashimangira ko iyo abantu bashyize hamwe bashobora kugera kuri byinshi byiza. By’umwihariko, aya mashuri yatashywe akaba ari urugero rufatika rugaragaza akamaro k’ubufatanye mu byiza.

Nyakubahwa Bernard MAKUZA na Padiri François Xavier KABAYIZA bagaragaza ibyishimo bafite mu nyandiko
Abo ni: Nyakubahwa Bernard MAKUZA; Bwana Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukunngu; Padiri KABAYIZA François Xavier ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Gikongoro; na Bwana Umuyobozi wa GS Sainte Rita Nyarunyinya bafungura ku mugaragaro amashuri mashya