Amasomo tuzirikana: Yoz 24, 1-2.15-17.18; Ef 5, 21-32; Yh 6, 60-69
«Twasanga nde Nyagasani, Ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka»
Bakristu, bavandimwe, kuzirikana Ijambo ry’Imana bidufasha kurushaho kuyimenya no kwiyumvamo urukundo rwayo. Kuri iki cyumweru cya 21 gisanzwe cy’umwaka wa Kiliziya (B) turazirikana umusozo w’inyigisho ikomeye Yezu yatangiye mu rusengero rw’I Kafarinawumu yerekeye Umugati w’ubuzima, ari wo Yezu Kristu ubwe. Mu gusoza rero inyigisho ye, abamwumvise neza bagombaga gufata icyemezo cyo kugendana na we cyangwa se kubivamo.
Abayahudi bamwe basanze atashobora gusimbura Igitabo cy’umuzinge gikubiyemo amagambo Imana yahaye Musa, baramuta barigendera. Icyatumye kandi n’abandi bamuvaho ni uko atakomeje gutubura imigati ngo babone ibyo barya batarushye. Yaranabibaneguye igihe ababwiye ko bamushakira gusa ko barya bagahaga, batitaye ku bimenyetso ngo bacengere icyo bimenyesha. Ubu noneho ari kumwe n’abiyemeje kumwumva maze baba abigishwa be. Ariko no kuri bo gufata icyemezo gihamye cyo kugendana na we biracyabagora. Ni na yo mpamvu Ivanjili itangira itubwira impungenge abigishwa bagize Yezu aberuriye ko ari we Mugati utanga ubugingo bw’iteka ku bawuriye bose (Yh 6, 58). Benshi baravuze bati: “Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?” (Yh 6,60). Barasa rero n’abageze mu mayirabiri, kwihishahisha ntibishoboka; kuri bo igihe kirageze cyo gufata icyemezo cyihariye kandi kivuye mu bushishozi bw’ukwemera, batitaye ku maso ya rubanda.
Ntawahakana ko Yezu yababajwe n’abamutaye bakigendera; ariko abakeya basigaye na bo baramushishikaje. Arabumvisha – kandi natwe twumvireho – ko umubiri aduhaye ari ubuzima bwe atanze kubera twebwe no kugira ngo dukire. Ni wa Mubiri kandi wazutse, ni ukuvuga wa wundi nyine watsinze urupfu, Umubiri we utakizitirwa n’inkuta zubatswe n’abantu, ni Umubiri udasazana n’ibihe nk’iyacu; ntawamwiharira wenyine ngo abishobore; ubu noneho asanganyije bose na hose, mu mpande zose z’isi aho bashobora kumwakira. Ni yo mpamvu abatunzwe n’Umubiri umwe wa Kristu barangwa n’ubumwe bugaragarira mu rukundo rwa kivandimwe.
Kwakira Yezu nk’Igitambo, Ifunguro n’Inshuti twibanira bisaba imbaraga zo guhinduka, n’ubwuzu bwo gusa na we uko bwije n’uko bukeye. Mbese nk’uko Pawulo Mutagatifu abibwira Abanyefezi, ni ugukura mu kwemera twunze ubumwe na Kristu n’abamwemera bose, tukamenya koko Jambo w’Imana watwihaye, tugamije kuba abantu bashyitse bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga koko igihagararo cya Kristu (Ef 4,13). Kuvuga ngo ndi umukristu, ndi uwa Yezu, ntabwo byaba bihagije hatabayeho umuhate wo kumumenya, kumukunda no kumukorera. Ni urugendo rero rw’ukwitagatifuza; kandi imbaraga zirudushoboza ni wa Mugati nyine wamanutse mu Ijuru, Ukaristiya ntagatifu, Ifunguro ribumba umutima ndetse rigakomeza n’imibiri yacu.
“Ese namwe murashaka kwigendera?” Inzira y’ukwemera ntawe uyitota atifitemo ubwigenge n’urukundo rw’uwo dukurikiye. Ntaduhendahendera kugumana nawe ngo aticwa n’irungu, ahubwo ni ku nyungu zacu bwite. Imbere y’ikibazo nk’iki ni “YEGO” cyangwa “OYA”; ni uguhitamo kubaho cyangwa se gupfa!
Iki kibazo natwe kiratureba, cyane cyane muri ibi bihe isi ya none itwumvisha mu mayeri ko Imana ari Yo itubangamiye. Papa Fransisko abona ko cya kimasa cya zahabu cyongeye guhabwa intebe, Imana irimwa amaso, umuntu usanzwe agahindurwa igiseswa maze ubutunzi bukaba ikigirwamana gikunzwe.Koko rero – nk’uko Umubyeyi Bikira Mariya yabitubwiriye i Kibeho, – iyo uroye neza, usanga Amategeko y’Imana yarahigitswe maze hakimikwa andi yashyizweho n’ibihangange bishaka kuyobora isi batitaye ku gushaka kw’Imana. Na kera byabagaho ariko igishya mu isi ya none ni ubucakura bikoranwa.
Papa Yohani Paulo II avuga ko umukristu w’ubu agomba gutozwa neza kuba mu isi idashaka kuyoboka Imana. Abashaka Imana bakeneye imbaraga zibagira indatsimburwa mu kwemera kwabo, ntibagire ubwoba bwo kugaragara nk’abahisemo gukorera Imana mu isi y’ubuhakanyi (Reba Gatigisimu mu bihe byacu C.T, 57).
Na kera na kare, Imana yironkeye umuryango ikoresheje abo yitoreye ntibange, maze ikabereka ibimenyetso by’impangare ngo bamenyereho ko ari Yo Mana y’ukuri. Mu isomo rya mbere twiyumviye ukuntu Imana yifashishije Yozuwe kugira ngo bumve neza ko ari Yo ibayoboye, ibakura mu bucakara ngo ibageze mu gihugu cy’ubwigenge. Ni uko bageze i Sikemu, abahitishamo: «Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’uruzi, cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu».
Guhitamo si uguhumiriza ngo icyo uguyeho ube ari cyo ufata. Guhitamo gukorera Imana ni ukwemera kureshywa n’ubuntu n’impuhwe zayo kandi ukabibera umuhamya ushize amanga. Yozuwe ntabwo yigeze ashidikanya kubera ibimenyetso yiboneye mu mateka y’Umuryango w’Imana. Ni na yo mpamvu atangaza kumugargaro ko we n’inzu ye yose bazakorera Uhoraho (Yoz 24,15).
Kimwe n’uru rugendo abasokuruza bacu banyuze bagana igihugu cy’ubwigenge, inzira yacu y’ukwitagatifuza inyura mu bigeragezo byinshi, kandi koko – nk’uko Petero Intumwa abivuga – ibigeragezo ducamo byose bigenewe gusukura ukwemera kwacu (1P 1, 7), maze muri buri ntera bikadusaba gufata umugambi uhamye wo gukomeza urugendo. Inzira y’ukwitagatifuza kandi ishoboka iyo umukristu yiyemeje kunywana na Kristu abikesheje impano ikomeye y’Ukaristiya; ni Umubiri we mutagatifu utaha mu wacu urangwa n’intege nkeya. Ni we wabyishakiye atyo, kugira ngo abamushakashaka bamubone kandi batungwe na we.
Umubano nk’uyu urakomeye. Ntawe uwubamo bya nyirarureshwa. Ni yo mpamvu Umubiri wa Kristu mu buzima bwacu ugereranywa n’umubano w’umugabo n’umugore bahuzwa n’urukundo rubagira umwe (reba isomo rya kabiri). Ntawiyemeza kubana n’uwo adakunda. Kandi aranabanza akamenya niba na we amushaka; aka wa mugani ngo «Guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda». Kuri tweImana ni yo yadukunze mbere, maze abemera bose ibabumbira mu mubiri umwe Kristu abereye umutwe. Kujya kure ye ni ukwiyima inzira nziza igeza ku ihirwe nyaryo, ni uguca ukubiri n’ukuri kutumurikira muri iyi si yacu imeze nabi, ndetse ni no kwiyahura kuko ubugingo busendereye ari we ubutanga (reba Yh14, 6).
Ng’uyu rero uwo twasanga buri gihe kuko ariwe ufite ubugingo bw’iteka. Naharirwe ikuzo, icyubahiro n’ubugenga, uko ibihe bihora bisimburana iteka.
Padiri Fransisko Harelimana, S.A.C
Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho