Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kitabi, guhera saa yine zuzuye (10h00), Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yahaye Isakramentu ry’Ubusaserdoti (urwego rw’Ubupadiri) uwari Diyakoni Emmanuel INGABIRE, uvuka muri Paruwasi ya Kitabi. Mu gihe batatu mu bari abafaratiri: Anatole IGIRIMBABAZI (wa Paruwasi ya Bishyiga), Emmanuel NDACYAYISABA (wa Paruwasi ya Gahunga, muri Diyosezi ya Ruhengeri) na Faustin NSHIMYUMUREMYI (wa Paruwasi ya Cyanika) bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti (urwego rw’Ubudiyakoni). Naho abafaratiri Honoré BARARENGANA RUKUNDO (wa Paruwasi ya Rugango, muri Diyosezi ya Butare) na Noel RUTAYISIRE (wa Paruwasi ya Mwezi, muri Diyosezi ya Cyangugu) na Régis TWIZEYIMANA (wa Paruwasi ya Kibeho) bahawe igice cy’Ubuhereza.
Amasomo yasomwe mu gitambo cya Misa adufasha kuzirikana ku itorwa no ku butumwa bw’intore y’Imana muri Kiliziya. Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya, Uhoraho yaramutoye, ariko Yeremiya agira ubwoba kuko yumvaga ko akiri muto. Nyamara ariko Uhoraho we aramuhumuriza, akamwizeza ko azamushoboza, ati: «Humura turi kumwe ndagutabara» (reba Yer 1, 4-10). Mu isomo rya kabiri ryavuye mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma ryagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga intore ya Kristu: kurangwa n’urukundo ruzira uburyarya, guhunga ikibi, kugira umwete mu butumwa, gusenga ubudahwema, kwita ku bakene, gusabira bose umugisha n’ibindi bikorwa byiza (reba Rm 12, 9-18). Mu gihe ivanjili yibukije ubutumwa bw’ingenzi bw’uwatowe n’Imana: kwigisha Inkuru nziza, kubatiza abemeye no gukiza ibyaha abashaka kubikizwa (reba Yh 20, 22-23).
Igitambo cy’Ukaristiya kijya guhumuza, habayeho umwanya wo gukurikira amagambo atandukanye. Mu ijambo rye, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kitabi yibukije ko ibi birori by’itangwa ry’ubusaserdoti ku ncuro ya mbere mu mateka ya Paruwasi ya Kitabi (21/8/2021) bihuriranye n’isabukuru y’imyaka itanu iyi Paruwasi imaze ivutse (kuva ku wa 20/8/2016 kugeza ku wa 20/8/2021). Yakomeje yerekana abashyitsi batandukanye, barimo: Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyakubahwa Mgr Eugène DUSHIMURUKUNDO, Igisonga cy’Umwepiskopi; Nyakubahwa Mgr Papias MUSENGAMANA, Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Abahagarariye Ingabo, n’Umukuru wa Police Kitabi. Yashoje ashimira abakristu ba Paruwasi ya Kitabi ku bwitange bwabo. Yaragize ati: «Abakristu ba Paruwasi ya Kitabi ni beza, barumva, bagira ubwitange n’umurava. Ni abo gushimirwa».
Padiri mushya Emmanuel INGABIRE, mu ijambo rye, yasobanuye ko urugendo rwo kwiha Imana ari urugendo umuntu akeneye kuba kumwe na Nyagasani ku buryo bw’umwihariko. Kwiha Imana bitera ubwoba, kuko si ukwambara ikanzu gusa. Kwiha Imana ni urugendo rutoroshye. Aho ni ho yahereye ahitamo ijambo rizayobora ubutumwa bwe rigira riti: «Koko tutari kumwe ntacyo mwashobora» (Yh 15, 5). Yashoje ashimira umubyeyi we wamutoje gusenga akiri muto; ashimira abapadiri bakuru be bamubaye hafi mu buryo butandukanye, ashimira ubuyobozi bwa Kiliziya muri Diyosezi yizemo muri Amerika; ashimira n’abarimu n’abarezi bamureze kuva akiri muto.
Ku ruhande rw’abakristu ba Kitabi, mu izina ryabo bose, Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi yatangiye agira ati: «Ni iki cyatuma ntagushimira Nyagasani?». Yakomeje yerekana ibyishimo byuzuye umutima wabo. Ati: «Dufite ibyishimo kubera ingabire y’ubusaserdoti yatashye muri Paruwasi yabo ». Na we yashoje ijambo rye ashimira Umushumba wa Diyosezi ubahoza ku mutima, bigaragazwa n’intama n’iyayo bamutuye. Yakomeje ashimira abapadiri, abihayimana, inzego bwite za Leta, abashinzwe umutekano n’abandi bose bagize uruhare mu migendekere neza y’uyu munsi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi yagejeje ku bari bitabiriye umunsi mukuru intashyo y’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe utarabashije kuboneka kubera izindi nshingano, ariko akaba yabazirikanaga. Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Diyosezi: Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, abapadiri n’abihayimana n’abandi bose bagize uruhare mu gutegura uyu munsi mukuru; ashimira ababyeyi n’abaturanyi ba Padiri Emmanuel Ingabire. Yashoje ashimira ubufatanye bwiza buri hagati ya Kiliziya Gatolika n’inzego bwite bwa Leta. Yaragize ati: «Hirya no hino hari ibikorwa bitandukanye (amashuri n’amavuriro) bya Kiliziya bishimangira ubufatanye buranga Kiliziya na Leta. Kandi twifuza ko ubwo bufatanye bwakomeza».
Mu ijambo rye, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA yaragize ati: «Ni umunsi w’ibyishimo kuri Paruwasi ya Kitabi no kuri njye ubwanjye kuko nugutse abapadiri babiri bashya muri uyu mwaka wa 2021». Yashimiye aba bapadiri bashya bize muri Amerika, ariko Amerika ntibamire, ahubwo bakarangiza neza imyaka 4 ya Tewolojiya, none bakaba bagarutse bagahabwa ubupadiri. Yabasabye kandi kumenya gukoresha neza umunwa n’ururimi. Bemera Uhoraho abakoze igishirira ku munwa, maze bamamaze (batinyuke bavuge) Inkuru Nziza ya Kristu bashize amanga kuko batakiri abana, ahubwo babaye abantu bakuru. Yabasabye guhora bazirikana ko ururimi rwa Padiri ruvuga neza gusa: ntirusebanya, ntiruvuga nabi, ntiruhwihwisa, ntirukomeretsa. Yashoje ashimira Paruwasi ya Kitabi yibarutse umupadiri, ikaba bavuye mu bugumba. Si byiza kuboneza ibyaro mu kubyara abapadiri. Maze abifuriza gukomeza gutera imbere kurushaho.