(Ubusanzwe Misa y’Amavuta Matagatifu, Liturujiya ya Kiliziya Gatolika iyiteganya ku wa Kane Mutagatifu mu gitondo, ariko) Kubera inyungu z’ikinerabushyo muri Diyosezi yacu ya Gikongoro, ifite Paruwasi ziri kure y’icyicaro cya Diyosezi no kubera imihanda mibi ijyayo, misa y’amavuta tuyishyira ku wa Gatatu Mutagatifu kugira ngo tuyizemo dutuje, tudahumagira kandi tudasiganwa n’amasaha.
Iyi misa bita iy’amavuta ni misa igaragaza ubumwe bukomeye bugomba kuba hagati ya Musenyeri wa Diyosezi n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyo Diyosezi. Ni uburyo bwo kwerekana urukundo rugomba kuranga Abapadiri hagati yabo, igaragaza ibanga dusangiye. Abapadiri si abadahambana. Ni misa rwose itwibutsa ubupadiri bwacu, ikadusubiza ku isoko y’ubupadiri bwacu, ikadusubiza ku cyifuzo cyacu cya mbere twari dufite twiyemeza kuba Padiri, tugambiriye kwivugurura, tugambiriye gushyigikira ubutorwe bwacu, tugambiriye kutadohoka ku mugambi mwiza twari dufite, tugambiriye kudatana ngo dute umurongo mwiza twari dufite duhabwa ubupadiri kandi na Kiliziya itwifuzaho, ubupadiri bwacu ntibugomba gusaza, ntibugomba gucuya ahubwo bugomba guhorana itoto, bugomba guhora ari bushyashya, ntusange abapadiri bakuze ari bo basaziye mu cyaha, ntusange abapadiri bato ari bo batazi icyo bagomba gukora n’uko bagomba kwitwara no kubaho. Ni yo mpamvu iyi misa buri gihe ibanzirizwa n’Umunsi w’Umwiherero, tugahagarika ubutumwa bwacu twari dusanzwemo gato, tukitaza gato abo dushinzwe, tukisuzuma, tukicuza, tukirega, tukigira inama zo kutazasubira guhemukira ubupadiri bwacu n’uwadutoye, maze tugahimbaza iyi misa dukeye ku mutima no ku mubiri. Ni na yo mpamvu dusubira mu masezerano yacu twagize ku munsi w’ubupadiri bwacu, kugira ngo tuzatangire inyabutatu ya Pasika twatagatifujwe maze natwe tukajya gutagatifuza abo dushinzwe, kuko “ntawe utanga icyo adafite”. Amavuta ari buhabwe umugisha akazatubera ibikoresho by’ikenurabushyo tuzitwaza, tuzubaha kandi tuzakoresha neza dutagatifuza iyo mbaga y’Imana.
Isomo ryo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Izayi ryatubwiye Uwasizwe n’Uhoraho, maze Ivanjiri ya Mutagatifu Luka itwereka ko Yezu ariwe Izayi yahanuraga. Ubuhanuzi bwa Izayi bwuzurijwe muri Yezu Kristu, wabyisomeye kandi akabyiyerekezaho igihe yajyaga by’akamenyero aho yari yararerewe, mu isengero ry’iNazareti. Umuhanuzi Izayi yanatubwiye Inkuru nziza y’umukiro yazannye n’uwowasizwe n’Uhoraho. Natwe ku munsi w’ubupadiri bwacu cyangwa se mu bupadiri bwa mugenzi wacu, ariya masomo twarayasomewe. Ijambo ry’Imana rero ntirigomba kwinjirira mu gutwi kumwe ngo risohokere mu kundi, ntitugomba kurisiga hano mu Kiliziya, ntirigomba guhera muri Bibiliya gusa, ntitugomba kuryumva gusa, tugomba kuribaho, rigomba kwinjira mu buzima bwacu, mu mibereho yacu, rikatuyobora, tukarikurikiza, twamara kurisoma, tukaba twavuga nka Yezu, tuti :”Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujurijwe uyu munsi muri njywewe no muri mwebwe”. Amavuta twasizwe igihe dutorwa, atuma tutarwara umwera ngo usange turi ba “ruhuga”, ngo usange turi ba “ntabara”, ahubwo atuma tubobera, atuma duhora tuyagirana, maze tukaba ingingo zigororotse za Kiliziya yacu, maze tugahumura neza nk’Umushumba Mukuru wacu, tukagira ingufu zo gukora ubutumwa bwacu: Abakene bakeneye ko tubagezaho Inkuru Nziza nta nkuru mbi basonzeye, abakomeretse ku mubiri no ku mutima bakeneye ko tubomora, imbohe zo ku mubiri no ku mutima zisonzeye kubohorwa, abapfukiranwa ku mugaragaro cyangwa rwihishwa bakeneye gufungurwa, abari mu cyunamo bakeneye guhumurizwa, abashavuye bakambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu, bagahabwa umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira. Natwe ariko turi abakene, twarakomeretse, turi imbohe kandi turapfukiranwa, Yezu aratwikiriza kugira ngo ibyo adukoreye tubikorere abo yadushinze. Niba Yezu mudahura rero, ngo umwivuzeho, ntacyo uzamarira abo ushinzwe, ahubwo uzabahuhura ubasonga. Twasizwe rero amavuta y’ibyishimo si ay’umubabaro, ni yo mpamvu twitwa abaherezabitambo b’Uhoraho, abagaragu b’Imana yacu, tuberwe n’ayo mazina yacu, maze abatubona, abatwumva bajye babona ko Uhoraho yaduhaye umugisha, bityo natwe duhe umugisha udusanze wese.
Ibi dusabwa, ni na bwo butumwa bwa Yezu, ni na we uzabudushoboza nitumukundira. Tuzamukundira nitutanangira umutima, tuzamukundira nitugira akamenyero nk’ake ko kwinjira mu isengero ku munsi w’isabato, umupadiri cyangwa uwihayimana agomba kuba umumenyerane w’isengesho, buri munsi ku mupadiri no k’uwihayimana ni isabato, buri munsi ni umunsi w’Imana, buri kintu cyacu cyose ni icy’Imana, igihe cyacu cyose ni icy’Imana, buri gikorwa cyacu cyose ni icy’Imana, ni byo Yohani yatubwiye mu Gitabo cy’Ibyahishuwe: “Ni Jywe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo, Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose”. Ku Mana rero nta gihe kiriho, uyu munsi, ejo hashize n’ejo hazaza ni kimwe ku Mana. Nta mpitagihe cyangwa inzagihe ku Mana. Nta buzima bw’Umupadiri buriho hanze y’Imana no hirya y’Imana, Ubuzima bw’Umupadiri buri mu Mana cyangwa se ntaho buri, ni byo batubwira ahandi ngo: “Niba Uhoraho atarinze umugi, abanyezamu baragokera ubusa, niba Uhoraho atiyubakiye inzu abubatsi baragokera ubusa”. Ahandi bakavuga bati: “Ntacyo wakora uteri kumwe na Yo”, cyangwa se ngo “Nshobora byose iyo ndi kumwe n’Uhoraho”. Bitabaye ibyo, Padiri yaba yabaye nk’umuntu uwo ari we wese, ejo barabitubwiye, Padiri yaba abaye “rwiyemezamirimo” udafite amikoro n’ubushobozi, Padiri yaba abaye imodoka idafite moteri, cyangwa moteri idafite lisansi.
Mgr Célestin HAKIZIMANA
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro