Ku wa gatanu, tariki ya 06 Ugushyingo 2020, guhera saa tatu zuzuye (09h00), kuri Centre Pastoral saint-Pierre Gikongoro, habereye amahugurwa kuri gahunda yo gutangaza imisoro ku nyungu (Déclaration fiscale). Muri ayo mahugurwa, hifashishinjwe Itegeko rya Leta y’u Rwanda: No 016/2018 ryo ku wa 13/04/2018 risyiraho imisoro ku musaruro. Ni amahugurwa yari atumiwemo kandi yitabiriwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, bari kumwe n’abacungamutungo n’ababitsi b’amaparuwasi yose agize Diyosezi Gatolika ya Gikongoro.
Bwana NZABAGERAGEZA Innocent wakoresheje ayo mahugurwa, yabanje gusobanurira abitabiriye amahungurwa ibijyanye n’Itegeko rigenga umusoro ku nyungu.
Muri Kiliziya, umwaka w’ubutumwa utangira ku itariki ya 01/9 ukarangira ku itariki 31/8 z’umwaka ukurikiyeho. Imicungire ya buri munsi y’umutungo muri Paruwasi ikorwa by’umwihariko n’abantu bane, ari bo :
- Padiri mukuru,
- Padiri Umunyabintu wa Paruwasi,
- Umucungamutungo wa Paruwasi,
- Umubitsi wa Paruwasi.
Bimwe mu by’ingenzi byibukijwe muri ayo mahugurwa
- Buri kwezi, Umucungamutungo wa Paruwasi agomba gukora raporo y’umutungo, akayiha Padiri mukuru na Padiri Umunyabintu wa Paruwasi bitarenze tariki ya 05 z’ukwezi gukurikira ugutangirwa raporo. Agomba kuba afite inyemezabwishyu zose zigaragaza uburyo amafaranga yakoreshejwe. Izo nyemezabwishyu zigomba kuba zikwiye kandi zisobanutse neza. Kugeza uyu munsi rero mu Rwanda, iyo nyemezabwishyu rero nziza kandi yemewe ni EBM kandi ifite TIN yawe na TIN y’umucuruzi.
- Buri kwezi umucungamutungo agomba gukora urupapuro rw’ihebwa ruriho urutonde rw’abakozi bose ba Paruwasi bahabwa umushahara n’amafaranga bahebwa. Ni yo mpamvu abakateshisite na bo bagomba kujya bashyirwa ku rupapuro rw’ihebwa (liste de paie). Agomba kandi gukora urutonde rw’abakozi bose n’amakonti yabo bahemberwaho.
- Umucungamutungo kandi agomba gukora buri mwaka kandi ku gihe « déclaration fiscale » y’umusoro ku nyungu.
- Muri paruwasi, amafranga yinjira arimo ibyiciro bibiri: amafaranga ya Paruwasi n’amafaranga y’imishinga.
- Muri Paruwasi, amafaranga ashobora gusohoka mu buryo butatu : ibintu bigurwa, serivisi zigurwa (imisharara = salaires cyangwa ibihembo = rémunérations) n’amafaranga yoherezwa (transferts).