BISHYIGA, KU WA 29/11/2020: MISA Y’UMUGANURA YA PADIRI EULADE INTWARI NSANZUBUHORO

Mu Misa ya kabiri yo ku cyumweru cya mbere cy’Adiventi, umwaka B, yatangiye saa tanu (11h00) ku itariki ya 29 Ugushyingo 2020, muri Kiliziya ya Paruwasi ya Bishyiga yasomwe na Padiri mushya Eulade INTWARI NSANZUBUHORO uvuka muri iyo Paruwasi. Yari Misa yo gushimira Imana nyuma y’uko ahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, ku wa kane, tariki ya 26/11/2020.

Padiri mushya Eulade INTWARI NSANZUBUHORO, Uvuka muri Paruwasi ya Bishyiga

Padiri Eulade INTWARI NSANZUBUHORO abaye umupadiri wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro wa karindwi uvuka muri Paruwasi Bishyiga yaragijwe Mutagatifu Kalara w’Asizi. Akaba aje akurikira: Padiri Védaste NSABIMANA (wahawe ubupadiri muri 2002), Padiri Francois-Xavier KABAYIZA, Padiri Felix TUYISHIME (wahawe ubupadiri muri 2015), Padiri Jean Claude UTAZIRUBANDA (wahawe ubupadiri muri 2015) na Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA (wahawe ubupadiri ku wa 22/7/2017).

Aba ni abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bavuka muri Paruwasi ya Bishyiga: uhereye iburyo, hari: Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA, Padiri Félix TUYISHIME, Padiri François-Xavier KABAYIZA, Padiri Eulade INTWARI, Padiri Védaste NSABIMANA na Padiri Jean Claude UTAZIRUBANDA