Turabasuhuje mwese!
Twifuje kubagezaho Inyigisho Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yatangiye i Kibeho mu Misa yo kwibuka no kuzirikana Amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho.
Mu isomo rya mbere, Uhoraho yahaye Akhazi umwanya ukwiye wo gusaba ikimenyetso, ati: ”Saba Uhoraho Imana yawe aguhe ikimenyetso, cyaba icy’ikuzimu, cyaba icyo mu kirere”. Akhazi yumvaga nta kindi yasaba Imana, ibyo yari yarahawe yumvaga bimuhagije, yanze gusaba ikimenyetso kuko adashaka kwinja no kugerageza Uhoraho, ati:”singiye kwinja Uhoraho”. Akhazi yagize ngo Imana yarananiwe, cyangwa se Imana itanga iguna, yagize ngo Imana ishobora kurambirwa gutanga cyangwa kwinubira uyisaba. N’ubwo atasabye, nyamara icyo kimenyetso cyari gicyenewe, Akhazi yaratinye. Uko kwanga kwa Akhazi ntikwahagaritse umugambi w’urukundo Imana ifitiye mwene muntu, uko kwanga kwe kwabaye imbarutso yo kugira ngo Imana ibwire abantu urukundo ibafitiye. Muvandimwe wowe Nyagasani akubwiye ati:” Saba ikimenyetso ushaka, ese wasaba iki? Aho ntiwabura icyo usaba n’icyo ureka kuko byinshi bikubyiganiramo, ntumenye igikwiye mu gihe gikwiye? Aho nawe ntiwatinya kugira icyo usaba kuko ushidikanya ku buntu bw’Imana? Ese aho ntiwayisaba uyinja? Ntiwayisaba ugira ngo uyigushe mu mutego? Uyigerageza?Ukwanga gusaba ikimenyetso kwacu ntikwabangamira umugambi w’Imana, ntikwahagarika umugambi w’urukundo Imana ifitiye abantu. Twirinde rero kunaniza Imana, ari nako twirinda kunaniza bagenzi bacu tubana, dukorana cyangwa twigana. Tureke Nyagasani atwihere ikimenyetso gikwiye aricyo cy’ivuka ry’umukiza. Ikimenyetso Imana itwihereye kirahebuje, ntigisanzwe kandi ni kimwe rutoki, nticyasubirwamo, ati:”Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita emanweli”. Uwo mwari ashobora kuba yari umwamikazi wari ukiri umugeni. Ubwo abanzi ba Akhazi bashaka kumukura ku ngoma, ikimenyetso Imana itanze ni ivuka ry’umwana bwite uzamuzungura bityo urubyaro rwa Dawudi rukazakomeza kuyobora igihugu. Tureke Nyagasani atwihere ikimenyetso cy’ivuka ry’umukiza, ry’ivuka ry’Imana mu bantu, Imana turi kumwe, itatwitaza, itatunena, itatwibagirwa ahubwo Imana tubana, twirirwana kandi ikarara iwacu no mu byacu.
Pawulo Mutagatifu yabwiye Abanyefezi umugambi Imana yagize wo gukiza abantu. Iriya baruwa yayitangije igisingizo kirekire gisingiza Imana kubera imigisha yose n’ibyiza byose yahaye abantu mu Mwana wayo Yezu Kristu, no muri Roho Mutagatifu. Natwe twaje gusingiza Imana, idahwema kudusakazamo imigisha y’amoko yose, umugisha wa mbere ni ukuba twabashije gusenga kuri uyu munsi mukuru wa Bikiramariya w’i Kibeho, hari ababyifuje batabishoboye kubera impamvu nyinshi, kubura umwanya, kubura uburyo cyangwa se kurwara kuri roho cyangwa ku mubiri; umugisha wa kabiri ni ukuba Umubyeyi Bikira Mariya yaraje kudusura adufitiye ubutumwa, hari benshi bifuje kandi bifuza ko yababonekera iwabo ariko ntibabibona. Mbere na mbere, Imana yadutoreye kuva kera na kare kose kuyibera abana yironkeye, idutorera kuyihora imbere mu rukundo turi intungane n’abaziranenge, ntiyadutoreye kuba ibigwari cyangwa kunyura mu nzira zigoramye, idutorera kuyibera abana yihitiyemo tubikesheje Yezu Kristu, kuyibera abana beza, barumuna ba Yezu Kristu, abagenerwamurage b’Imana, abana bibwiriza cyangwa se babwirwa bakumva, abana ba Mariya, n’abasangiramurage ba Kristu. Izo zose ni ingabire yaduhereye ubuntu kugira ngo izahore ibisingirizwa, akaba ariyo mpamvu y’iri sengesho ryacu. Twatorewe guhinduka dutyo rero imbata z’Imana kugira ngo tuzahabwe umugabane wasezeranywe, tukanawuhabwa kuko turi umuryango Imana yironkeye. Imbata bivuga umwihariko w’Imana. Iryo torwa ni itorwa ry’umuryango w’Abayahudi, kuva kuri Abrahamu na Musa. Pawulo na we yari muri uwo muryango, ari nayo mpamvu avuga ati:”umuryango twatorewemo”. Ni uwo muryango kandi wakomotsemo abakristu ba mbere, natwe twakomotsemo. Tube koko abuzukuru ba Aburahamu, abemera byimazeyo nta kuba abemeragato cyangwa abashidikanya, tube bene Musa, amategeko y’Imana abe ayacu atuyobore muri byose.
Ivanjiri twumvise yatubwiye ko Jambo yari Imana, ni ukuvuga ko Nyina wa Jambo wadusuye hano i Kibeho ari Nyina w’Imana. Uwo jambo ni ubuzima ndetse n’isoko y’ubuzima kuko byose byaremwe nawe, byose bigomba kumuberaho no kubaho muri we. Uwo Jambo ashyigikiye ubuzima, abanyanyagiza batarundarunda hamwe nawe, abatari kumwe kandi bamurwanya ni abarwanya ubuzima, bakabwica cyangwa se bakabwonona. Iyo Mariya atwibwiye yiyita “Nyina wa Jambo”, tugomba kumva Nyina w’Urumuri na Nyina w’Ubuzima. Jambo, iryo zina riratwumvisha ko Yezu ari We shusho rizima kandi rishyitse ry’Imana Data, kandi akaba nk’Ijambo rizima ritumenyesha Imana Data, na Yo ikatwimenyesha muri We. Jambo uwo rero yariho mu ntangiriro akaba ariyo mpamvu ibintu byose ari we bikesha kubaho, ibiremwa byose bibaho bimuturutseho. Niwe utanga ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. Urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. Uwo Jambo ni urumuri, yaje mu be, abe ntibamumenya kandi ntibanamwakiriye. Natwe rero kuva tubatizwa, twahawe urumuri, tuba abana b’urumuri, tugende twigizayo umwijima. N’abaturebera kure bazajye babona icyezezi cy’urumuri rumurikira mu mwijima, maze babone urumuri kuko umwijima udashobora kuzimanganya buheriheri urumuri. Bikira Mariya wadusuye ni Nyina wa Jambo, ari we Rumuri Nyarumuri, natwe rero nakomeze atubyare, dukomeze tumurikire isi yacu iheranwa n’umwijima kenshi kuko itamenye Jambo kandi ariwe wayibeshejeho. Isi ni nka wa mwana w’igisambo wima uwamuhaye. Uwo Jambo yari mu isi, n’ubwo isi yabayeho ku bwe yararenze ntiyamumenya, yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Ngicyo icyashenguye umutima w’umubyeyi wacu Mariya. Twabaye nka wa Mwana gito wabwiye umubyeyi we ngo “ntuzongere kumbyara”, cyangwa cya kibindi cyabwiye umubumbyi wacyo ngo “ntuzongere kumbumba”. Yezu yakuwe mu bye n’abe, barabimubohoje. Twebwe ariko bavandimwe, turahirwa kuko twaramwakiriye, ikimenyimenyi ni uko turimo kwiyibutsa ubutumwa Mariya yatugeneye, araduha ububasha bwo guhinduka abana b’Imana. Maze ibyabaye muri Bikira Mariya, bibe muri buri wese, “nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe”, Jambo yigize umuntu mu nda y’Umubyeyi Mariya, yigira umwe muri twe, aba Emanweri, Imana turi kumwe. Natwe rero turi abo mu muryango wa Yezu, kuko twumva Ijambo rye tukarikurikiza, tumuhe ibyacu n’abacu abigiremo ijambo, agire umwanya w’ibanze mu mutima wacu, ature muri twe, abe muri twe natwe tubane nawe, tube muri we, tumukurikire kandi tumukurikize.
Bakristu bavandimwe, twaje kwizihiza ku nshuro ya 39 Bikira Mariya atangiye kudusura mu Rwanda i Kibeho, tukizihiza kandi imyaka 31 uwo Mubyeyi Nyina wa Jambo adusezeyeho. Ni amahirwe dufite yo kuba twarasuwe n’ab’ijuru ariko ni n’inshingano dufite yo kudapfusha ubusa urwo ruzinduko. Urukundo Imana idukunda nirwo rwatumye Nyina wa Jambo adusura, twakire ubutumwa bwe rero, uko imyaka ishira tuge dutera intambwe imbere tubushyira mu bikorwa byacu bya buri munsi. Ubutumwa bwa Mariya ni impuruza yo kwisubiraho bidatinze inzira zikigendwa, tugahinduka tukicuza. Ese tugeze he? Guhinduka ni uguhozaho, tugakora ikiri icyiza, tukazibukira ikibi; Bikira Mariya yadusabye gusenga ubutarambirwa, tugasenga nta buryarya, twagombye gusenga neza, maze tukabaho nk’uko dusenga, tugasenga nk’uko tubaho. Ubuzima bwacu bukaba isengesho. Abantu benshi ntibasenga uko bikwiye, kandi umukristu udasenga ni nk’umubiri utagihumeka, ni nk’umutima utagitera, twitonde tutagwa muri rwa rwobo yatubwiye; Bikira Mariya yerekanye agahinda ke gaterwa ni uko abantu twadohotse ku muco mwiza, tukitabira ingeso mbi, tukishimira ikibi, tugahora twica amategeko y’Imana, yababazwaga n’ibibera mu ngo za gikristu ziteshuka ku masezerano akubiye mu isakramentu ry’ugushyingirwa, bityo zikarushaho gusenyuka. Akababazwa kandi n’ibibera mu ngo z’abihayimana bateshuka ku kwemera no ku masezerano yabo, tugezehe tumuhoza? Tube abahoza ba Mariya tugira ukwemera gukomeye kandi twicuza ngo twange ibyaha byacu; Bikira Mariya yadusabye kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose, kwibabaza no kwigomwa kugira ngo isi ihinduke, bityo tukagaragaza agaciro k’ububabare n’umwanya wabwo mu kubaho k’umuntu no mu kubaho kwa gikristu; Bikira Mariya yadusabye kumwubaha no kumwiyambaza tuvuga kenshi ishapure na Rozari tubikuye ku mutima, ese ishapure ni intwaro twitwaza kandi tukayikoresha? Bikira Mariya yadukanguriye kongera kwita ku ishapure y’ububabare burindwi bwe, yari izwi ariko yari yaribagiranye, dukomeze kuyimenyekanisha hose kuko nivugwa ikazirikanwa, izatuma dushobora kubona imbaraga zo kwicuza bityo tukirinda gusubiza umwana w’Imana ku musaraba. Tumusabe umugisha we twebwe indabo ze, akomeze atwuhire aturinde kumirana, aturinde guhonga ahubwo duhore dutohagiye, tube indabo nziza, zihumurira hose na bose. Amina.