Mu Gitambo cya Misa cyo ku wa kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2020, guhera ku isaha ya saa yine zuzuye (10h00), muri kiliziya ya Katederali ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi yatanze ubupadiri ku badiyakoni bane: Jean d’Amour BARAHIRA, Eulade INTWARI NSANZUBUHORO, Faustin MPORWIKI na Aphrodis MUGENZI. Ibyo birori bikaba byarahuriranye n’isabukuru y’imyaka itandatu (26/11/2014-26/11/2020) Musenyeri Célestin HAKIZIMANA amaze atorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro.
Mu nyigisho yatanze mu Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA yibukije ko nta mupadiri w’umwana ubaho. Iyo umuntu ahawe ubupadiri, ubwana buba burangiye hagatangira ububyeyi. Padiri ni umuntu ukuze, usheshe akanguhe, ugishwa inama kuko aba ari intararibonye kandi utinya Uhoraho wenyine. Umupadiri kandi aba ari umusaserdoti iteka. Umwepiskopi aguha ubupadiri, ariko ntiyabukwaka. Uwinjiye mu busaserdoti rero ntahindukira. Ahereye ku ivanjili, Umushumba wa Diyosezi yaburiye abapadiri bashya, ababwira ko batumwe mu birura, ariko ko batagomba guhinduka ibirura. Batumwe kubiba icyiza no gusarura icyiza, ntibatumwe kurumbya no gusarura ibitumbwe. Batumwe kuvuga no kwamamaza ko “Ingoma y’Imana ituri hafi”.
Mu ijambo rye, Padiri mushya uhagarariye abandi yatangiye ashimira Imana yabahaye kugera ku ngabire nziza kandi ikomeye y’ubusaserdoti; ashimira Kiliziya yabahaye isakramentu ry’ubusaserdoti ibinyujije kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA na Musenyeri Augustin MISAGO wakiriye icyifuzo cyabo akabemerera kwinjira mu Iseminari Nkuru. Yakomeje ashimira ababyeyi babo, abariho n’abatakiriho. Akomeza ashimira abarezi n’abapadiri bagiye babana na bo mu bihe bitandukanye kubera ingero nziza bagiye babaha. Bashimangiye ko bazi ikibazanye mu nteko y’abasaserdoti nk’uko bigaragazwa n’intego bihaye: “Batumwe kwigisha amahanga yose (Padiri Faustin): batanga ihumure (Padiri Jean d’Amour) kandi baba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru (Padiri Aphrodis), kuko ingabire y’Imana irabahagije (Padiri Eulade)”. Basoje basaba inkunga y’isengesho, baniragiza Umubyeyi Bikira Mariya, umwamikazi w’Abasaserdoti.
Umubyeyi wa Padiri mushya uhagarariye abandi na we yashimiye Imana yihitiyemo abana babo, ashimira ubuyobozi bwa Kiliziya yabahaye uburere bwiza, ikabategurira kuba abasaserdoti bayo, ashimira n’imbaga y’abakristu bose batanze inkunga zitandukanye mu rugendo rwo kwiyegurira Imana rw’aba bapadiri bashya. Ariko ntiyibagiwe no kubaburira ariko anabahumuriza, agira ati: “Muje mukenewe cyane, kuko isi ikeneye kumenya Imana kurushaho. Ariko nanone mubimenye: hanze aha hari ibigusha byinshi. Ibirura birahari ku bwinshi, ariko ntimugire ubwoba kuko Imana mwahisemo kandi mwakurikiye ibirusha amaboko”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wari uhagarariye inzego bwite za Leta, mu ijambo rye na we yashimiye Imana. Ashimira na Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA umaze imyaka itandatu atorewe kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro. Yakomeje avuga ko Kiliziya yungutse amaboko, ariko ko na Leta yungutse amaboko, kuko Kiliziya na Leta biruzuzunya. Yashoje ijambo rye ashimira Kiliziya ku butumwa bukomeye ikora bwo kwita no gufasha mu kubaka umuryango (Famille) ubereye Imana n’abantu. Ndetse yizeza ubufatanye mu gukomeza kwita ku muryango, kuko muri iki gihe hari imiryango myinshi ibanye nabi.
Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA yavuze ko nyuma yo kubyara hakurikiraho kurera. Kuko rero yibarutse abapadiri bane, afite inshingano ikomeye yo kubarera no kubakuza neza. Yakomeje ashimira ababyeyi bose babyaye abapadiri, kuko bashyingiye Kiliziya. Akaba ndetse afite icyifuzo cyo guhuriza hamwe ababyeyi bose muri Diyosezi ya Gikongoro babyaye abapadiri mu rwego rwo kubashimira, bakamenyana kandi bagasabana. Yibukije kandi abapadiri bashya ko uhawe ubupadiri ahabwa n’ubutumwa bwo kwigisha, kuyobora no gutagatifuza. Yaragize ati “Nk’uko bahawe ububasha bwo kumara inzara ya roho, ntihazagire ubasonzana”. Maze aboneraho no gutangaza aho abapadiri bashya bahawe ubutumwa: Padiri Jean d’Amour BARAHIRA yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Ruramba, Padiri Eulade INTWARI NSANZUBUHORO ahabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Kirambi, Padiri Faustin MPORWIKI ahabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Muganza, naho Padiri Aphrodis MUGENZI ahabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Cyanika. Yasoje asaba ababishinzwe ko bakwiye gufungura Kiliziya zujuje ibyangombwa, kuko abakristu bazi kwirinda kandi umuti w’icyorezo cya Covid-19 ukaba atari ukudasenga.
Ibirori by’uwo munsi bikaba byarasojwe no kwakira abashyitsi.