LITURUJIYA NA MISA BIPFANA IKI?

Liturujiya ntabwo ari icyuka. Ntabwo ari ibintu byo mu kirere. Liturujiya ni nk’ibara ry’urumuri rihindura icyo rimuritseho cyose. Liturujiya ni yo iha isura ibyo dukora mu Misa. Liturujiya rero irafatika kandi iragaragara. Iyo ikozwe neza, ifasha umuntu gusenga, guhura no gusabana n’Imana.

Liturujiya si ikintu, ahubwo ni umuntu. Liturujiya ni Yezu Kristu ubwe, kuko muri yo ni we ugaragara kandi ni we ukora ibiba biri kuba byose. Muri Liturujiya, Padiri aba ari mu cyimbo cya Kristu: Iyo Padiri abatiza ni Yezu uba ubatiza. Iyo atura igitambo cy’Ukaristiya aba ahagarariye Kristu kandi byose abivuga akanabikora mu izina rya Yezu. Padiri ahamagara Yezu akaza. Mu Gitambo cya Misa, iyo Padiri avuga ati « Iki ni umubiri wanjye mwakire murye… Aya ni amaraso yanjye mwakire munywe… » ni Kristu ubwe uba uvuga kandi akora. Iyo Padiri atanga Penetensiya ni Kristu ukiza ibyaha, ni Kristu ubabarira. Muri Liturujiya, duhimbaza Yezu Kristu Muzima kandi ukiza.

Yezu Kristu ni we wenyine utuma Liturujiya yacu igira agaciro. Ni we wenyine utuma amasakramentu duhabwa agira agaciro. Muri Liturujiya, tunyungutira umukiro Yezu yaturonkeye ku musaraba. Muri Liturujiya, Yezu akomeza kudukiza no kudutagatifuza. Twibuke igihe Yezu yari ku musaraba. Yaravuze ati « Birujujwe » (Yh 19, 30).

Muri Liturujiya ya Misa rero, duhimbaza iryo yobera rya Pasika. Ntiturisubiramo kuko ryabaye rimwe rizima gusa. Riruzuye. Ntiricagase. Icyo dukora ni ukurihimbaza, turaryibuka, kandi tukarizirikana. Muri Liturujiya ya Misa, Yezu aba ahari wese. Mu Ngoro y’Imana, Yezu arahari. Aba ari rwagati muri twe, kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye bamwambaza, aba ari hagati yabo. Kandi ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari. Ni we tuba twaje tugana. Yezu ni we uhora uduha ubutumire bwo kuza mu Misa. Kandi n’uwaje kuvumba, Yezu aramwakira. Yezu ntawe aheza. Yezu ntavangura. Yezu Kristu ntabwo ari umwihariko wa bamwe. Kwa Yezu Kristu, twese turisanga.

Muri Liturujiya ya Kiliziya, Yezu atwibutsa ibihe bikomeye by’ugucungurwa kwacu, akabigira bishya, akabigira iby’uyu munsi n’ibya nonaha. Liturujiya ihora ari nshya. Ni yo mpamvu kumenyera Misa ari icyaha gikomeye cyane. Kwibwira ko wumvise Misa zihagije ni icyaha. Kumenyera Misa ni ukumenyera Yezu. Gusuzugura Misa ni ugusuzugura Yezu.Yezu Kristu ntatana na Misa. Liturujiya ya Misa ni nk’idirishya ridufasha kurunguruka, tukareba ibyo mu Ijuru tukiri hano ku isi. Liturujiya idufasha ityo kwizera ibizaza biruta ibyo tubona.

Liturujiya ni umwambaro wa Misa. Mu Misa, buri kintu kigira umwanya wacyo. Habaho igihe cyo kwicara, hakabaho igihe cyo guhaguruka, n’igihe cyo gupfukama. Habamo igihe cyo kuririmba n’igihe cyo gusenga bucece; habamo igihe cyo kumva Ijambo ry’Imana n’igihe cyo gutura Igitambo cy’Ukaristiya.

Muri Liturujiya ntitwibuka Yezu Kristu gusa, ahubwo duhura na we, tukaganira na we, tugataramana na we, tugasangira na we, akamanyurira umugati hagati yacu maze amaso yacu agahumuka. Yezu Kristu ubwe ni we Mutambyi, Igitambo n’urutambiro. Mu Misa, Yezu Kristu ni wese mu Musaserdoti, mu Mugati na Divayi no muri Alitari. Tumwubahe muri aho hose. Yezu Kristu ni we zingiro rya Liturujiya. Iyo turi mu Misa tuba duhurijwe hamwe na we. Kristu ni we Bumwe bwacu. Liturujiya rero ni igikorwa cy’Imana ubwayo.

Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA