Ubwo Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeraga abakobwa batatu i Kibeho kuva muri 1981 kugeza muri 1989, mu butumwa yatanze harimo no kumwubakira Ingoro (Shapeli) ebyiri: imwe nto (yamaze kubakwa) n’indi nini (iyi yo ntirubakwa, ariko irateganywa kubakwa mu minsi iri imbere).
Ni muri urwo rwego, ku wa 27 Kamena 2022, Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya GIKONGORO, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana MURWANASHYAKA Emmanuel bakiriye itsinda rigizwe na Perezida wa Papal Fondation, Eustace MITA n’Umugore we Sue Mita baturutse muri America, Jorge O’REILLY n’Umugore we Marcela bo muri Argentina, Madamu ILIBAGIZA Immaculée, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bwa Amerika akaba n’Umurinzi w’Igihango. Uru ruzinduko rwari rugamije gusura ahazubakwa ibikorwaremezo bitandukanye bifasha abakorera ubukerarugendo Nyobokamana ku butaka butagatifu bwa Kibeho.
Nyuma yo gusura no gusobanurirwa ibijyanye n’amabonekerwa yahabereye i Kibeho, ndetse no gusura ahantu hatandukanye mu Rwanda, Umuyobozi wa Papal Fondation yavuze ko byihutirwa gushyira mu bikorwa ibyo Bikira Mariya yasabye harimo no kubaka Kiliziya nini izajya ifasha imbaga y’abasura Ubutaka butagatifu bwa Kibeho baturutse hirya no hino ku isi.
Muri uru ruzinduko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yijeje aba bashyitsi ko Akarere kiteguye kubafasha kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga yo kubaka ibikorwaremezo bifasha abagana Ubutaka butagatifu bwa Kibeho.
Tubibutse ko Papal Foundation ari Umuryango udaharanira inyungu watangijwe n’abakristu Gatolika bo muri Amerika, ugamije gufasha Papa na Kiliziya Gatolika y’i Roma binyuze mu kwemera, mu mbaraga no mu nkunga ifatika y’amafaranga, ukibanda ku mishinga yihutirwa ya Papa mu kubaka Kiliziya, kurera no gutegura abayobozi bayo, kwita ku bafite ibibazo kurusha abandi, abakuru n’abato, ku isi yose. uyu muryango washinzwe mu mwaka wa 1990.