Itangwa ry’Ubusaserdoti muri Paruwasi ya Cyanika

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Kanama 2022, ku munsi mukuru wa Yezu yihindura ukundi, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yungutse abandi bapadiri babiri. Abo ni: Padiri Faustin Nshimyumuremyi uvuka muri Paruwasi ya Cyanika na Padiri Emmanuel Ndacyayisaba uvuka muri Paruwasi ya Gahunga (Diyosezi ya Ruhengeri). Ibirori by’iri tangwa ry’Isakramentu ry’ubusaserdoti byabereye muri Paruwasi ya Cyanika. byabimburiye n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.