Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko ryatubwiye ko Ijambo ry’Uhoraho, aribyo bisobanura Amategeko y’Uhoraho, ritari kure yacu akaba ariyo mpamvu tugomba kurikurikiza, tugomba kurishyira mu bikorwa. Ijambo ry’Imana twashyikirijwe si akadashoboka kuri twebwe, ntirirenze ubushobozi bwacu, nta n’ubwo riri kure aho tutashyikira, dupfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, tukita ku mategeko ye n’amabwiriza ye kandi tukagarukira Uhoraho Imana yacu n’umutima wacu wose n’amagara yacu yose. Sinodi turimo yadusabaga kugendera hamwe, yadusabaga kugendana, yadusabaga kwerekeza hamwe, tudasigana kandi tudasigana, tutabusanya, ahubwo dutegana amatwi, twumvana, tukumvikana, ariko igisumba byose dutega amatwi Roho Mutagatifu. Iri somo ritubwiye ko ibyo byashoboka, dupfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho, wayumvira gute se utayumvise? Wayumva gute se utayiteze amatwi y’umubiri n’ay’umutima, wayumva gute se wibereye mu rusaku? Wayumva gute se utatuje? Wayumva gute se amatwi yawe wayavuniyemo ibiti? Wayumva gute se utumva mugenzi wawe mubana kandi ureba? Ntituzabura rero uritugezaho kuko ntiriri ku ijuru, ngo rinariyo kandi Imana yaritumaho inkuba cyangwa umukororombya! Ntiriri hakurya y’inyanja rinariyo kandi Uhoraho yaryoherereza ubwato, ntiriri mu mazi rwagati rinariyo kandi Imana yaritumaho ingona. Ijambo rituri bugufi cyane, riri mu kanwa kacu ngo turivuge, ngo turyamamaze, ngo turikanjakanje, ngo turinyungutire kuko riryohereye nk’ubuki. Kirazira guceceka Ijambo ry’Imana, nta kuba ikiragi mu by’Imana. Ijambo ry’Imana riri no mu mutima wacu kuko twarimize n’ubwo ridusharirira bwose kubera ko kurishyira mu bikorwa bigoye ariko birashoboka, riri mu mutima wacu kuko twarizirikanye kugira ngo turikurikize. Umuntu rero asiga ikimwirukaho ntasiga ikimwirukamo, ntaho twarihungira, ahubwo dusabe Nyiraryo aduhe ibyo dukeneye byose kandi arabifie kugira ngo amategeko ye tuyakurikize mu magambo, mu bitekerezo no mu bikorwa, tuyakurikize n’umutima wacu wose, n’amagara yacu yose, n’imbaraga zacu zose. Tuzabigirira Imana binyuze kuri mugenzi wacu tubana, dukorana, twirirwana, duturanye.
Mu ijambo “sinodi” harimo ijambo rivuga inzira, ni inzira dukorera hamwe ikwiranye n’Inkuru Nziza, ntabwo ari ya nzira tunyuramo twayobye, tuyobagurika, cyangwa tunyuramo tutaziaho tuva, aho turi, aho tugana n’aho twerekeza. N’ibyo Pawulo yatubwiye abinyujije ku Banyafilipi bari baramazwe n’amacakubiri, ishyari n’ukwikuza maze abasaba kugira imigenzereze ikwranye n’Inkuru Nziza. Pawulo arabagira inama yo gukurikiza urugero rwa Kristu wicishije bugufi ariko nyuma akaza gukuzwa. Kugira ngo turonke ingabire y’ubumwe n’ubwiyunge, twebwe abakristu tugomba kugirirana amarangamutima amwe nk’aya Yezu, cyangwa se tukagira amatwara amwe nk’aya Kristu. Yagize ati: ”Niba inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo batababeshyera cyangwa mutibeshyera ngo mwibeshye, niba koko ari ukuri muhuriye kuri RohoMutagatifu, niba kandi ari ukuri mufite umutima w’impuhwe, mugomba gutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe”, buri muntu azajya yibwira ko abandi bamuruta kandi mwite ku byanyu no ku by’abandi. Iri niryo kenurabushyo rivuguruye sinodi yacu igomba kuzageraho. Niba bitameze gutyo rero, ibyo tuzakora byose tuzaba tubitewe n’ishyari, ukwikuza, duharanira ibyacu gusa. Ibi natwe twabyiyerekezaho, niba koko turi abakristu, turi abapadiri, turi abihayimana, niba twarahawe amasakramentu amwe, niba twumva Ijambo ry’Imana rimwe, niba dufite amategeko amwe y’Imana, niba dukorera Imana imwe, niba ubupadiri bwacu ari bumwe n’ubwa Kristu, niba twarasezeranye bimwe, dusangiye ubutumwa tuvuga amasengesho amwe, niba dusangiye diyosezi imwe, paruwasi imwe, umurimo umwe, ntihakagire icyo dukora tubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo twicishe bugufi, twoye guharanira ibyacu gusa. Ngiyo sinodi izatugeza ku ivugururamatwara, ku ivugururabukristu, aho tuzaba dufite amatwara amwe n’umutima umwe nka Kiliziya y’ibihe bya mbere.
Mu gihe cyashize, Yezu yari yohereje mu butumwa ba cumi na babiri, abohereza babiri babiri gutangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana, bakirukana roho mbi kandi bagasiga abarwayi amavuta kugira ngo bakire. Yezu kandi yabahaye n’amabwiliza agomba kubagenga mu butumwa bwabo. Uyu munsi barahindukiye bavuye mu butumwa, none bagiye gutanga raporo y’uko ubutumwa bwagenze, ngo “zateraniye iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha amagenzi yabo, zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byoze”. Bavandimwe, iki kintu kirakomeye haba mu buzima busanzwe cyangwa mu buzima bwa gikristu, mu buzima bw’abapadiri cyngwa bw’abihayimana: kumenya gutumika, ukamenya gutanga raporo y’uko ubutumwa bwagenze, ukavuga ibyiza wahuye nabyo, ukavuga ingorane wahuye nazo, Abalejiyo tubyita gutanga raporo y’ubutumwa, ibi nibyo bita gukorera mu mucyo, accountability. Ni ukumurika ibyo ushinzwe. Ese twebwe tujya tumenya guha Yezu raporo y’ibyo yadutumye? Ese Yezu tumubwira aho twiriwe n’ibyo twiriwemo? Cyangwa turamuhisha tukanamwihisha? Ariko se ko ntawuhisha uwo ahishaho! Aho ntitumubwira nka wa mucungamari mubi wabwiye Yezu ati:”Naragutinye kuko nzi ko usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse?!! Nka wa mupadiri Mgr yabwiye ngo atange raporo y’umutungo wa Paruwasi, maze aramubwira ati: Wampaye iki se mbere yo kugira icyo umbaza? Undi aramubwira ati: Umutungo wose wa Paruwasi narawuguhaye kuko ni abakristu. Udahaye Yezu raporo. N’umuntu ntiwayimuha, ariko na none uyimye umuntu ureba ntiwayiha Yezu utareba.
Yezu rero yumvise ibyo bamubwiye, arabitegereza, abona bananiwe, bakeneye akaruhuko, arabatumira ati: “Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya”, Yezu yabonaga urujya n’uruza rw’abantu, akabona ko abigishwa be batabona akanya ko kwinegura, ko kugisha inama ndetse no gufata ingamba nshya zizabafasha mu minsi iri imbere. Ntibyabakundiye kuko ngo bafashe ubwato, bambukiranya ahantu hadatuwe bagira ngo biherere, ariko abantu barahabatanze. Yezu abona inyota y’abo bantu, abona ukuntu basonzeye inyigisho z’Imana, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, cyangwa se nk’intama zifite abashumba babi, maze Yezu yiyemeza kubigisha byinshi kuko ari wa Mushumba mwiza, umumero wo kwa Dawudi, umwuzukuruza w’Indahemuka, ufite ubushishozi kandi agaharanira ubutabera n’ubutungane, ni ukuvuga guha buri muntu ikiri icye, guha buri muntu umwanya we na buri kintu umwanya wacyo ndetse no guha buri muntu icyo afitiye uburenganzira. Natwe dutahane iyi nama: Nyuma y’umunsi w’akazi, nyuma y’icyumweru cy’akazi, buri wese yarakwiye kwitabira ubutumire bwa Yezu, akajya ahiherereye, iruhande rwa Yezu, akamubwira uko akazi kagenze, ibyagenze neza akabishimira Imana, ibyagenze nabi akabisabira imbabazi, agasaba n’imbaraga zo kuzakora ibizaza byose neza kuko azaba yaruhutse gatoya iruhande rw’ufite umutima utoza kandi woroshya, akaba umushobora byose n’umushoboza byose.
Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro




