Mu rwego rwo kwizihiza Ikoraniro ry’Ukaristiya, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yateguye gahunda y’iminsi ine kandi itabangamiye ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iyo gahunda iteye itya:
- Ku wa Kane, tariki 3/6/2021: Hari amahugurwa y’abapadiri bose kuri Diyosezi (Centre de Pastorale St Pierre Gikongoro). Bazazana n’abafaratiri bari muri stage.
– Insanganyamatsiko : kunoza Liturujiya ya Misa.
– Umwigisha: Padiri NKUNDIMANA Théophile (Arkidiyosezi Kigali).
2. Ku wa gatanu, tariki 4/6/2021: Hari ikiganiro ku insanganyamatsiko igira iti : « Ukarisitiya : isoko y’ubukristu nyabwo ».
Abo icyo kiganiro kigenewe ni Abapadiri, abihayimana bose, abafaratiri bari muri stage, abayobozi b’Amashuri Gatolika (abanza n’ayisumbuye), n’abarimu b’iyobokamana.
Bazahurira mu ma Doyenné ku buryo bukurikira: abo muri Doyenné ya Cyanika, bazahurira kuri Paruwasi Katederali ya Gikongoro; abo muri Doyenné ya Kaduha, bazahurira kuri Paruwasi ya Mushubi; abo muri Doyenné ya Kibeho, bazahurira kuri Paruwasi ya Kibeho.
Abigisha:
- Kuri Paruwasi ya Gikongoro: Padiri NKUNDIMANA Théophile (wo muri Arkidiyosezi ya Kigali)
- Kuri Paruwasi ya Kibeho: Padiri Gilbert BIZIYAREMYE (ukora ubutumwa mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda).
- Kuri Paruwasi ya Mushubi: Padiri Théodose MWITEGERE (wo muri Diyosezi ya Nyundo).
– Isaha yo gutangira hose: saa tatu (09h00).
– Gusoza: saa saba n’igice (13h30).
3. Ku wa Gatandatu, tariki 5/6/2021: Misa yo gusoza kuri Katedrali Gikongoro no Gutambagiza Isakramentu Ritagatifu.
Abazitabira: abapadiri bose n’abihayimana bari muri Diyosezi bose n’abafaratiri n’abalayiki 2 bahagarariye abandi muri buri Paruwasi (umugabo n’umugore). Misa izatangira saa yine zuzuye (10h00).
4. Ku cyumweru, tariki 6/6/2021, ni Umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu. Ni umunsi wo gusoza Ikoraniro ry’Ukaristiya muri buri Paruwasi.