Ku wa kane, tariki ya 03 Kamena 2021, muri gahunda yo guhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya ku rwego rwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, bari kumwe n’Umwepiskopi wabo, abapadiri bwite ba Diyosezi, Abapadiri bo mu Miryango itandukanye bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, n’abafaratiri bari mu mwaka wo kwimenyereza (stage pastoral), bahuriye hamwe kuri Centre Pastoral Saint-Pierre de Gikongoro, bagamije kunoza imihimbarize y’Igitambo cya Misa.
Padiri NKUNDIMANA Théophile wo muri Arkidiyosezi ya Kigali akaba ari we watanze inyigisho yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kunoza Liturujiya y’Igitambo cy’Ukaristiya”.