GUSOZA IKORANIRO RY’UKARISTIYA MURI DIYOSEZI YA GIKONGORO

Ikoraniro ry’Ukaristiya mpuzamahanga ku nshuro ya 52, rikaba ari ubwa mbere ryari ryijihijwe mu gihugu cy’u Rwanda, ryatangiye mu mwaka wa 2019. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ntibyashobotse ko risozwa mu mwaka ushize wa 2020. Ni yo mpamvu rimaze imyaka ibiri (kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2021).

Muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ikaba yarateguye gahunda y’iminsi itatu mu rwego rwo kurisoza (kuva ku itariki ya 03 kugeza ku itariki ya 05 Kamena 2021). Ku wa Gatandatu, tariki ya 05/06/2021, muri Kiliziya ya Katederale ya Gikongoro habaye Igitambo cy’Ukaristiya cyo gusoza ku mugaragaro Ikoraniro ku rwego rwa Diyosezi. Icyo Gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi, akikijwe n’abapadiri be, abihayimana, hamwe n’abakristu bahagarariye abandi bitewe n’ibihe by’icyorezo turimo, bitemerera abantu bose ko bitabira uko babyifuza.

Igitambo cya Misa cyashojwe n’Umutambagiro wa Yezu Kristu mu Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.

Reba hano amafoto agaragaza uko byari bimeze:

Yezu Kristu mu Isakramentu ry’Ukaristiya aragahora asingizwa!